Digiqole ad

Umwepiskopi wa Kibungo mushya yimitswe

Kuwa Gatandatu tariki ya 20/07/2013, nibwo Musenyeri Antoine Kambanda yimitswe ku mugaragaro kuyobora Diyosezi ya Kibungo mu Ntara y’Iburasirazuba asimbuye Musenyeri Bahujimihigo Kizito wasezeye ku mirimo mu mwaka wa 2010.

DSCN9745
Mgr Ntihinyuzwa yimika Mgr Kambanda nk’umushumba mushya wa Diyosezi ya Kibungo

Muri icyo gihe cy’inzibacyuho Diyosezi ya Kibungo yari yararagijwe umwepisikopi wa Diyosezi ya Kigali, Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo.

Mgr Kambanda abaye umushumba w’iyi diyosezi wa kane.

Ibi birori byo kumwimika byari byitabiriwe n’abayobozi kurwego rw’igihugu harimo Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, Minisitiri muri Perezidansi, Madam Dusabeyezu Venantie, Minisitiri w’umuco Protais Mitali, Minisitiri w’ibikorwa remezo Prof. Lwakabamba Silas, Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Madamu Uwamariya Odette, Abayobozi b’Ingabo na police n’abandi bayobozi.

Ibi birori kandi byari byibiriwe n’intumwa ya papa mu Rwanda, n’abepiskopi gatorika bose bo mu Rwanda ndetse n’abaturutse muri Tanzania, Burundi, Uganda na Kenya, abasaseridoti benshi n’imbaga y’abakrisitu.

Mu ijambo rye Mgr Antoine Kambanda yashimye Imana yamutoranyije ndetse n’ababyeyi be (batakiriho) bo bamutoje ukwemera no gukunda Imana bimugejeje kuri urwo rwego.

Yashimye ubuyobozi bw’Igihugu buyobowe na Perezida Paul Kagame uburyo bufatanya na Kiliziya muri gahunda zitandukanye.

Mu Nshingano ze z’Ibanze nk’umwepisikope yavuze ko azibanda mu gutagatifuza imbaga y’Imana, kwigisha imbaga y’Imana, no kubayobora mu gutunganira Imana.

Mgr Antoine Kambanda azibanda mu gutagatifuza imbaga y’Imana
Mgr Antoine Kambanda azibanda mu gutagatifuza imbaga y’Imana

Yavuze kandi ko kuba aje kuyobora Abakristu bo muri iyi Ntara ifatwa nk’ikigega cyUbuhinzi n’Ubworozi bizatuma yibanda no mu guteza imbere Ubuhinzi cyane cyane Urutoki ndetse n’izindi gahunda zigamije guteza imbere Abaturage.

Minisitire w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi mu ijambo rye yabanje kubagezaho indamukanyo ya Perezida Paul Kagame.

Yasabye Musenyeri wimitswe  kuzakoresha ububasha ahawe akenura intama ze aziteza imbere kugirango icyerekezo cy’igihugu cyo guteza imbere abaturage kigerweho.

Minisitiri w’intebe yashimiye Kiliziya Gatorika ndetse n’andi matorero mu bikorwa by’iterambere bafatanya birimo uburezi ubuvuzi n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe yasabye umushumba mushya wa Diosezi ya Kibungo gushyira imbaraga mu gushyigikira urubyiruko no kurutoza uburere n’uburezi bifite ireme kugirango ruzavemo abayobozi b’ejo hazaza beza.

Minisitiri w’Intebe kandi yasabye Kiriziya Gatulika n’andi matorere gukomeza gufatanya na Leta gufasha abaturage kwivana mu bukene baharanira kwigira ndetse no gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo bidasanzwe kuko ibibazo u Rwanda rwahuye nabyo bidasanzwe.

Diyosezi Gatolika ya Kibungo yashinzwe mu 1968 iyoborwa na Mgr Joseph Sibomana kuva 1968-1992, akurikirwa na Mgr Frederic Rubwejanga wayiyoboye kuva mu 1992-2007, asimburwa na Bahujimihigo Kizito wayiyoboye kuva mu 2007-2010.

Umwepisikopi Kambanda yavutse mu w’i 1958, akaba afite impamyabumenyiy’ikirenga muri Theologie Morale yakuye mu ishuri rikuru rya Accademia Alphonsina iRoma mu Butaliyani.

Mgr Kambanda yarashyizweho na Nyirubutungane Papa Fransisiko ku itarikiki ya 07 Gicurasi 2013.

DSCN9733
Mu muhango wo kumwimika aryama hasi mu kwicisha bugufi no kwemera kugendera ku mabwiriza y’abakuru
DSCN9866
Nyuma yo kwimikwa yaramukije abitabiriye umuhango
DSCN9928
Mu gitambo cya Misa

 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Imana izagufashe mu kuyobora umukumbi wa nyagasani.Turi kumwe Mgr

    • Imana izaragire intambwe zawe , uyobore umukumbi wahawe na Nyagasani neza!

  • Ariko monseigneur bivuga iki?.

    • ni Title ihabwa umushumba uragijwe diocese catholika!

  • Ariko nange njya nibaza ku mazina nkaya ahabwa abantu, ariko se monseigneur, bivuga ngo uwamviriye amaraso iri zina rikwiye guhabwa umuntu cyangwa rikwiriye UWAVIRIYE umuntu amaraso(YESU) koko wari wacumuye akarenga ku itegeko rye?. cyangwa ni ya mazina yo gutuka Imana (kwigereranya n’Imana) ibyah 17:3

  • Ariko nange njya nibaza ku mazina nkaya ahabwa abantu, ariko se monseigneur bivuga ngo uwamviriye amaraso iri zina rikwiye guhabwa umuntu cyangwa rikwiriye UWAVIRIYE umuntu amaraso koko wari wacumuye akarenga ku mategeko ye?. cyangwa ni ya mazina yo gutuka Imana (kwigereranya n’Imana) ibyah 17:3

  • Amen. Burya mu gushaka umushumba habamo ubushishozi. Akiri Padiri nagize amahirwe yo gukorana nawe imyaka myinshi, ni umupadiri ni umukirisitu ni incuti ya Yezu pe. Nanjye ntora ni uyu nari gutora mu bo nzi bose . Kiliziya nayikuriye ingofero pe! Hamwe n’iyamutoye umurimo uzagenda neza.

Comments are closed.

en_USEnglish