Digiqole ad

Gitwe: Yamaranye amasaha 10 inzuki ku mutwe we

Habanabakize Jean de la Paix n’umusore wavutse mu 1984 mu karere ka Karongi, umurenge wa Gashari, uyu musore asanzwe ari umworozi w’inzuki (Umuvumvu), abimazemo imyaka cumi n’itanu yose, ku gicamunsi cy’uyu wa 19 Nyakanga  yagaragaye muri centre ya Gitwe yikoreye inzuki bitangaza benshi bamubonye.

Yikoreye inzuki zitamurya amasaha menshi
Yikoreye inzuki zitamurya amasaha menshi

Mu gihe yari afite inzuki zuzuye ku musaya we, abantu babanje kumuhunga bafite ubwoba ko zabarya, nyuma baje kumutinyuka kuko babonaga ameze nk’uzitegeka icyo ashaka. Yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wacu ubwo zari zimwuzuye mu musaya.

Jean de la Paix yatangarije UM– USEKE ko mu buzima busanzwe amenyereye cyane iby’inzuki, avuga ko aho zananiranye bamwiyambaza akazihakura, ndetse bashaka ko azihavana akazijyana ntizahagaruke burundu.

Bamwe mubahuraga nawe mu nzira hari benshi batabonaga ko umurundo w’inzuki awufite ku mutwe kuko zari zamukundiye zatuje cyane ku buryo wagirango n’ingofero yambaye ku mubiri we, uwabashaga kubibona ko ari inzuki yahitaga akizwa n’amaguru. Byari agashya cyane.

Uyu musore avuga ko izi nzuki yari azikuye mu murenge wa Kabagali ni mu birometero nk’umunani mu kugirango agere i Gitwe aho abamubonye batangaye cyane.

Jean de la paix yishimira umurimo we, akawugaragaza.
Jean de la paix yishimira umurimo we, akawugaragaza.

Aba agamije gushaka ifaranga

Tuganira yadutangarije ko impamvu azikorera aba ashaka kwereka abantu bafite inzuki zaritse aho badashaka ko yazibakuriraho burundu.

Uyu murimo we nkuko abitangaza umaze kumugeza kuri byinshi mu iterambere, dore ko iyo amaze kuvana inzuki aho zaritse zidakenewe ahabwa amafranga ibihumbi makumyabiri (20 000Frw)

Ati:”jyewe uyu murimo wanjye umaze kungeza ku bintu byinshi iwacu aho mba mpafite amafamu 3 yose arimo imizinga 40 yose ireera maze nkabona umusaruro mwiza.

Abantu bose bafite ikibazo cyo kuba bafite aho inzuki zagiye batabyifuza barampamagara maze nkazibakiza ntacyo nshenye cyangwa cyangiritse kandi nkazijyana ubutahagaruka ni ibintu nshoboye kandi mbimazemo igihe kinini”.

Twamubajije niba nta zindi mbaraga Habanabakize yaba akoresha kugirango izi nzuki ntizimudwinge, maze adutangariza ko nta zindi mbaraga aba yitabaje gusa adutangariza ko afite imiti abanza kunywa no kwisiga kugirango zitamurya cyangwa ngo zirye n’abandi bantu.

Ati “ Nta zindi mbaraga kandi ntanubwo ari imyuka mibi nkoresha ni umuti mfite nywa nkanisiga. Kandi n’uburambe mbifitemo buramfasha maze kumenyerana cyane n’inzuki nibwo buzima bwanjye

Nubwo yari yikoreye inzuki ntabwo byamubuzaga kujya mu bantu benshi, kuko ajya gusubira aho aba mu murenge wa Kabagali yateze imodoka na za nzuki ze zuzuye mu mutwe aragenda nta kibazo. Nuko…

Habanabakize umaze imyaka isaga 15 akora uyu murimo.
Habanabakize umaze imyaka isaga 15 akora uyu murimo.
Aha yarari mu bantu ategereje ko imodoka iza ngo asubire iwabo.
Aha yarari mu bantu ategereje ko imodoka iza ngo asubire iwabo.

 

Photos/JD Ntihinyuzwa

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

34 Comments

  • yeweeeeeeeeeeee

    • uyu muntu aratangaje pe?
      Gusa ibi ntibizabe ubwiru bwe ahubwo azabyigishe nabandi.
      cool

  • Uwo muntu se ubwo nimuzimz cyangwa afite abadayimone bamukoresha kuburyo zanamurya ntabyumve. haaaaaah! ngaho nashake amaramuko da.

  • Nanjye twahuye uwo twari kumwe ariruka jye nihagararaho ariko numvise binteye ikibazo. Gusa niba nta zindi mbaraga, yatwereka iri koranabuhanga tukariteza imbere.

  • Nshuti njye natangaye! namubonye namaso yanjye ariko sinumva ko koko nti force zindi afite. muzi ukuntu abantu birukaga iyo bahuraga!

  • Hagowe abantu barya ubuki Bwuwo Mugabo uwomuti nuwamadayimoni .

  • Uyu ni umuvunvu kabisa.nigeze kubibona muri film nkeka ko ari mise en scene.abo bantu bamwegera cg abo bajyana mu modoka imwe baratinyuka pe

  • ahubwo akwiriye kujya muri Guinness de record kuko ntibisanzwe

  • Uwo ni umurozi ukaze ewana nta muntu wakora ibyo adafite ibyo yubakiyeho! Uretse ko yanabyivugiye ko afite imiti anyw akanisiga byumvikana ko afite utuntu! Amahirwe ni uko wenda aroga inzuki gusa naho ubundi mwari muturaniwe!

  • Ndi HAKIZIMANA Vincent Kayuki wo mu karere ka Huye. Uyu ni umuhanga niba adafite izindi mbaraga zabakurambere akoresha da. Nanjye ndi umuvumvu wabigize umwuga, nshobora kuzikuyakuya uko nshaka ariko sinatinyuka kuzitwara mu modoka irimo abagenzi kuko zanga indi mpumuro itari iyazo kabone ko baba bisize amavuta atandukanye. Twishyize hamwe ndumva ubuvumbu twabuteza imbere ariko cyane cyane tugendana na gahunda ya Leta mu kwibumbira mu makoperative.

  • Yeweee noneho ni akumiro, nubwo ndi umukozi wihuriro ryabavumbu bakorera ku nkengero za Pariki yigihugu ya Nyungwe, ntaho ndabyumva mu bavumbu barenga 1500 bagize iri huriro UBWIZA BWA NYUNGWE. Ndumva ubuki bwe kubugura byaba bigoye kabone ko twe twikundira ubwa Nyungwe gusa ari nako tuyibungabunga. Ahaaaaa….aaa nakomereze aho. Bye Bye….

    • Wowe witwa Valentine reka kwica isoko ry’abandi. Komeza wirire ubuki bwa nyungwe ntawumukujije ariko areke kwica isoko ry’abandi. Kuba abavumvu 1,500 mukorana badashoboye gukora ibi si ukuvuga ko bitabaho. Ahubwo bazaze abigishe.
      Ibintu bya superstition, amarozi, amadayimoni, n’ibindi ni icyerekana education yacu ikiri hasi. Ntabwo tuzatera imbere tukibona ikintu cyose tutazi cyangwa tudashoboye ngo tukite amarozi.

  • Ntabitangaza birimo,ntawe utabikora!icyigaragara ni uko izo nzuki zishobora kuba zari kumwe n’umwami,iyo zirikumwe ni umwami(urwiru) ziramushagara zimurinze kuburyo zitanyeganyega!buriya arekuye umwami nazo zakwigendera!!ikindi iyo ziriye umuntu zigatakaza urubori zihita ziba uruyugiri kuburyo zitemewe kugera aho umwami ari!!murumva rero ko zitamurya!! inzuki zizi ubwenge kuburyo zigabanya imirimo:izishinzwe gutara ubuki ,izishinzwe kurinda umwami..,!!

    • Ntibitangaje aho uvuze ko uruyuki ruriye umuntu ruba UMUYUGIRI byo si byo namba. Ahubwo ruhita rupfa kuko uruburi rusohokana n’ibyo munda. Ntirushobora kubaho rero.

  • ahahaaaaaaaaaaa,araziryohera shenge!!!!!!

  • Mwese muransekeje inzuki ni amatungo nk’ayandi uko inka yawe yakumenyera ikagukurikira aho ugiye hose n’inzuki nazo nuko biterwa nigihe umarana nazo iyo zimenyereye wazitemberana da! Ubushakashati bugaragaza ko mu Rwanda dufite inzuki zigira amahane ariko ariko iyo usura imitiba yawe nibura 2 mu cyumweru zigera aho zikamenyera impumuro yawe nuko zikagukunda ushaka ibirenzeho azanshake ndi umu specialiste muri apiculture modrne.

    • None se ko utaduhaye adresse yawe? Nanjye ndashaka kuzorora umpe ur adresse

    • Ko uri spécialiste muri apiculture nawe ushobora kuzitwara nk’uko uyu azitwara? Ikindi ni uko uvuze ko inzuki zimenyera uwazoroye kimwe n’uko inka imenyera umushumba. None se iyo umenyerewe n’inka woroye bivuga ko n’izindi zigomba kukumenyera kubera ko ufite uburambe mu bushumba? Vana science idasobanutse aho!!!

  • biratangje niba ibyo avuga arukuri uwo muntu ararenze kuko nawe ubwe yabana nazo munzu imwe!NI danger

  • Uyu muntu aratangaje niba adakoresha imyuka mibi nagire courage kuko ibyo akora byaba bimukunze cyane nawe akaba abikunze.

  • umva nuwo dayimoni se niki mujye mujijuka iterambere ryaraje abandi bari muri cash naho wowe namagambo gusa

  • NTABAHO !

  • nta soni afite arumva yikoreye inzuki wagirango niwe wabaye umutiba,abonye ibyo arata!!!

  • Polisi ikwiye guhana umuchauffeur wamutwaye mu modoka afite ziriya nzuki ku mutwe, ubwose iyo zimuhinduka zikarya abari kumwe na we mu modoka byari kugenda bite?

  • reka da ziriya
    nzuki hari abantu zirisha umutima mwiza.

    • ni zirusha si zirisha

  • Iyo miti yisiga akananywa, niyo shingiro y’ubupfymu bwe. uwo muzamutinye. Nubwo waba umenyeranyo nazo ute, biriya ntibishoboks.

  • Naragenze ndabona

  • Uyu mugabo ndamuzi neza, hari igihe muba mwicaranye ukajya kubona ukabona ahamagaye inzoka nka 20 zitandukanyije amoko n’amabara zikaza zikamuzenguruka. Nta buhanga bundi arusha abandi borozi b’inzuki ahubwo akoresha amarozi n’ubupfumu bwe, bavuga ko yabivanye ku kirwa cy’Idjwi.

    • Ibyo ni ugushakisha amaramuko akoresheje ububasha bwa sekibi! Umunsi ni umwe shitani akorana na yo ikamuta mu nyenga. Abonye ibyo arata.

  • uyu ni umurozi ntaho biba ahubwo yubatse izina mubarozi. amakuru mashya kuri adeper mu GATSATA IMPUMYI YARAHUMUTSE Kumanwa yesu arakora.

  • umva nawe ra ati simyuka mibi ahubwo nimiti nisiga nkananywa!nonse imyuka mibi irenze iyo wisiga ukananywa akagendana ninzuki niyihe?ahubwo ubibamo utabizi

  • aha!njye ndabona ari magi pee!

  • inshobokable things

Comments are closed.

en_USEnglish