Digiqole ad

Ibibazo byabaye muri Islam mu Rwanda ni igeno ry’imana – Mufti mushya

19 Nyakanga – Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Mufti uherutse kweguzwa na Mufti mushya w’agateganyo w’u Rwanda Cheikh Iblahim Kayitare  wabereye i Nyamirambo, uyu Mufti mushya yavuze ko ibibazo biherutse kuba mu idini ya Islam mu Rwanda ari igeno ry’Imana.

Mufti mushya w'agateganyo Cheikh Ibrahim Kayitare
Mufti mushya w’agateganyo Cheikh Ibrahim Kayitare

Bombi Mufti ucyuye igihe na Mufti mushya mu magambo bavuze bashimaga cyane Imana.

Cheikh  Gahutu Abdul Karim yavuze ko ashimira Imana ko yabashije kugira icyo akora mu muryango w’aba Islam mu Rwanda, ntabwo yigeze agaruka ku byatumye yegura cyangwa ku bamweguje yari yabanje kwanga icyamezo cyabo.

Cheikh  Abdul Karim yavuze kandi ko ashimira Leta y’u Rwanda ko yakomeje kuba hafi y’umuryango w’abaslam mu Rwanda mu bihe byiza no mu bihe by’ibibazo.

Ibibazo bivugwa mu idini ya Islam bishingiye ahanini ku kutabona ibintu kimwe mu buyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda ndetse no kutabasha kumvikana muri uko kutabona ibintu kimwe.

Kuwa 13 Nyakanga inama idasanzwe y’umuryango w’abaslam mu Rwanda yarateranye yeguza Cheikh Gahutu Abdul Karim imushinja kutuzuza neza inshingano ze no gufata ibyemezo binyuranyije n’inshingano za AMUR. Yegujwe we n’uwari amwungirije Cheikh Nsengiyumva Djuma.

Mufti ucyuye igihe yanenzwe gufata ibyemezo binyuranyije n’inshingano za AMUR
Mufti ucyuye igihe yanenzwe gufata ibyemezo binyuranyije n’inshingano za AMUR

Yaba Mufti ucyuye igihe na Mufti mushya bashimiye uruhare rwa Leta binyuze mu kigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda cya RGB ndetse na Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge mu gukemura ibibazo byavugwaga mu idini ya Islam.

Mufti mushya w’u Rwanda Cheikh Kayitare Ibrahim mu ijambo rye yagize ati «  Ndashimira kandi Mufti ucyuye igihe ku bwitange mu mirimo yakoreye idini mu gihe yari umuyobozi, ndamushimira uburyo yitwaye muri ibi bihe bitoroshye n’ubu tukaba twicaranye, ubumwe n’ubuvandimwe nicyo kintu cya ngombwa.

Ndasaba abaislam bose mu Rwanda gufatana urunana tukarangiza ibibazo turimo. Ibyabaye byose ni igeno ry’Imana. »

DSC03154
Imihango yabereye ku kicaro cy’umuryango w’Abaislam mu Rwanda AMUR i Nyamirambo
Bamwe mu bari bitabiriye umuhango byabaye ngombw ako bahagarara
Bamwe mu bari bitabiriye umuhango byabaye ngombw ako bahagarara
DSC03176
Mufti mushya w’agateganyo asinyira inshingano nshya
DSC03177
Mufti ucyuye igihe asinyira ihererekanyabubasha
DSC03193
Ibibazo biri mu muryango w’Abaislam mu Rwanda bimaze iminsi

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Niho Kiliziya ibera imwe itunganye Gatolika.Niho honyine ibibazo bigaraga bigakemurwa nta ruhare rw’abatari abayoboke bayo
    ubwo se abayobozi b’abakristu bo muri RGB BAKEMUYE BATE IBIBAZO BYO MURI AMUR?

  • Ahaaa !!RGB ihurira he n’idini rya Islam ?

  • RGB,NIYO YIYEMEJE GUKEMURA IBIBAZO BYA ISLAM.NALINZIKO ALINJYE UBIZIGUSA.NONE NAMWE MWARABIMENYE?IDINI YA ISLAM,NDABONA BAGIYE KUZAYIGIRA NKAKALIMA KABO.WOWE WIYISE COM,IHANGANE SHA.

  • abayisiramu abayisilammmmmmm bazaba privitise

  • byari byabaye induru gusa

  • njyewe ndasabira uwo kayitare kuko afite umutwaro ukomeye wo kuyobora abasilamu?? ndashimira gahutu kubyo yagejeje kuba slamu imana igutuye umutwaro ukomeye.

  • twe abasilam dukeneye ivugururwary’amategeko ya amur kandi bagashyiraho commission y’abalicencier ba kislam bakurwa muri buri karere bazi na coran bakadukorera andi mategeko bitabaye ibyo ibibazo bizahoraho

    • cool and courage my neighborhood.
      God be with u.

    • Mujye mwibuka ko hari n abandi basilam mudahuje madheb nabo bafite ubwo bushobozi bwo gukorera idini.

  • icyo navuga cheikh kayitare akurikirane umutungo wabaislam uko wanyerejwe kandi ntagakorere mu kwaha kwabazanye ibi bibazo byose

  • UMVA NI UKO NYINE IMANA MUVUGA ATARIYO YAREMYE ISI N,ABANTU ! naho ubundi uyu ntaho yazabageza

  • Allahu ahe imigisha abayobozi bombi kandi yaroherereze ugiyeho, agarure ituze muri AMUR

  • Twe bayisilamu bo mugiturage murumve dukome nubundi abashehe bose bibera i Kigali. Twe icyangombwa ni ibadat ibyubuyobozi hari ababikeneye kurushaho. Muri rusange ariko dukorana neza ninzego za AMUR ariko byinshi tugengwa na Korowani na hadith kuko bo ibyo bashinzwe ni ubuyobozi si imyemerere kdi ubuyobozi bukomera bitewe nicyo abayonorwa ubwabo babukoreye. Nta cyo duha AMUR nayo ikaduha bike ariko tuyirimo tu. Mbwire nabashyiya icyo mushaka kuri AMUR ni iki? icyo muyiha cg muyibaza ni iki? mwakemeye ibyo mwemera ariko mugatuza ko nabanaswala batarwanya AMUR nkuko muyirwanya.

  • Umva sha, Mufti se we ntayakemuye ibyo muri ADEPR!!!!!

  • kuyobora n’inshingano ikomeye nawe sheta agatwe kawe Imana igufashe

  • Hi all, can you guys share the Education background of this new Provisionary mufti?
    Thanks

    • Secondary chool, then amashuri ya coran i Macca! that’s all

      • lol@ Abdul

        perfect answer

Comments are closed.

en_USEnglish