Digiqole ad

Uyu munsi 16 batahutse mu Rwanda bava muri Malawi

Kuri uyu wa gatanu tariki 19/07/2013 ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe hakiriwe abanyarwanda 16 bavuga ko bari bakumbuye igihugu cyababyaye kandi barambiwe kubaho bitwa impunzi.

Basohotse mu kibuga cy'indege
Basohotse mu kibuga cy’indege

Umubyeyi witwa Nyandwi Evelyne uvuka ahahoze ari Kigali Ngari muri commune Gashora segiteri ya Nkanga avuga ko yageze muri Malawi mu 1994 anyuze mu Uburundi na Tanzania, yemeza ko muri Malawi nta gaciro bari bafite kuko bahoraga bacunaguzwa ngo za mpunzi.

Nyandwi wabyariye n’undi mwana muri Malawi ati “ nyuma guhunga mu 1994 nahuye n’ubuzima bugoye cyane muri Malawi, umugabo wanjye yahise yitaba Imana ansigira abana mu buhungiro. Byari bigoye cyane kubabonera icyo barya muri iyi myaka yose, hakiyongeraho no gucunaguzwa utukwa ngo ya mpunzi, niyo mpamvu nahisemo gutaha.”

Benshi mu batahutse bagiye muri Malawi nyuma y’umwaka wa 2000 keretse abantu babiri bagiye mbere ya 1994 barimo na Nyandwi.

Umubare munini w’abatahutse ni abagore n’abana hamwe n’abagabo batandatu, bose bavuga ko basanze mu Rwanda harahindutse kandi bakurikije uko bakiriwe babona hari mahoro n’umutekano.

Frederic Ntawukuriryayo ushinzwe itangazamakuru muri Ministeri ishinzwe gucyura impunzi avuga ko nyuma y’amatangazo ahamagarira abantu gutaha ndetse n’ikurwaho ry’ubuhunzi ku bahunze mbere ya 1998, muri uku kwezi kwa karindwi abagera kuri 313 bamaze gutaha.

Ati “ harimo n’abatashye bavuye kure cyane kuko batatu bavuye mu Ububiligi babiri bavuye mu Ubwongereza, hari umwe wavuye muri Africa y’Epfo hari uwavuye muri Swaziland n’abandi benshi bose ni 313 n’aba tubabariyemo.”

Aba batashye none bahamyako batashye nyuma y’amakuru meza ababwira ko mu Rwanda hari amahoro, amakuru atandukanye n’ayo babonaga mu nkambi muri Malawi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi muri Malawi icyo ryabafashaga ngo ni ukwita ku mashuri y’abana gusa.

Bavuga ko aho bari bari bafatwa nabi, basuzugurwa abahaba bahari nk’abantu badafite agaciro.

Babajijwe impamvu batinze gutaha bavuga ko nabo atari bo ahubwo ari uruhurirane rw’ibintu byinshi birimo amakuru baba bahabwa na bagenzi babo, gucibwa intege n’abababeshya ngo baherutse mu Rwanda, ndetse no gufata icyemezo cyo kwivana mu bandi ukavuga ngo uratashye ngo biragorana cyane kuko bakureba nabi cyane nkuko byemezwa na Nyandwi Evelyne watashye none.

Bagarutse mu gihugu cyabo
Bagarutse mu gihugu cyabo
UNHCR yahise ibajyana mu miryango yabo
UNHCR yahise ibajyana mu miryango yabo
Nyandwi Evelyne avuga ko yishimiye gutaha
Nyandwi Evelyne avuga ko yishimiye gutaha

 

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Karibu mu rugo bavandimwe

  • nk’uko NYANDWI abivuga ubuzima bwo mu buhungiro buragoranye cyane,ni ngombwa ko abo bana babyirukiye mu mahanga muza kubereka kuri gakondo, bakanamenyana na ba se wabo, nyina wabo, sekuru nyirakuru,.., TUBAHAYE IKAZE IWACU KANDI IWANYU.

  • murakaza neza murugo murwababyaye

  • amahanga arahanda bavandimwe!!! ni muze twiyubakire urwimisozi igihumbi.

  • murakaza neza murwa babyaye muze dufatanye kubaka urwa tubyaye imana ibafashe

  • Murakaza neza iwacu murwagasabo.Aliko nabonyemo uwo itabi ryishe.muli Malawi bamwitaga, Mawonyezi.murakaza neza.

    • Wow!!muravuganeza!ubonye iyaba abantu bahoraga bamutsanya amahoro kurizimbuga ahoku guterana amagabo atubaka amahoro iwacu.

  • ariko ubundi haba habuziki ngo abantu bagaragaze urukundo muri comment zabo ko twaba twiyubakira igihugu kibereye abana bacu.
    kalibu mu rwatubyaye

  • nimuze kuko umusanzu wanyu urakenewe mu iterambere ry’urwatubyaye.

  • ahaaaaaaaaaaaa mugaruke nonese igihe mwagendeye icyiza muhabonye ni?

Comments are closed.

en_USEnglish