Rwanda – ikitegererezo kuri Ghana no kuri Africa
Umunyamakuru Kwesi Atta w’igitangazamakuru VibeGhana yanditse ku Rwanda, asobanura uburyo ruri kugenda ruba ikitegererezo kuri Africa no ku gihugu cye cya Ghana. Iyi ni inkuru ye:
Ndibuka ko hari igihe byari bigoye kubona ikintu kiza uvuga giturutse ku Rwanda, mperutse kuganira n’umunyaghanakazi ukorera ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku majyambere UNDP muri Lusaka, Zambia, dore ibyo yantangarije;
Yagize ati “ Kwesi uwagupfuka amaso akakujyana ahantu utazi yagupfukura ukisanga i Kigali, watangazwa n’ahantu wisanze, wakwibaza niba ari Geneva cyangwa ahandi mu mujyi i burayi, ibi bituma ntakibaza impamvu abadiplomate bo muri Ghana na Africa bakunda kugenda cyane mu Rwanda.
Mu myaka itanu ishize, navuye i Lusaka nyura Accra ngana Addis Ababa mu rugendo naganiriye n’umugabo w’iwacu muri Ghana ukora muri Ghana Air Force, yambwiye ko yageze I Kigali, ambwira ko yahakuye isomo kuko yasanze iwacu muri Ghana turi abana mu kwihuta mu iterambere mu gihe nyamara natwe tudafite umwanya mubi.
Yambwiye ko ibyo yabonye i Kigali byamweretse ko u Rwanda ruri ku muvuduko w’iterambere udasanzwe agereranyije n’igihugu cyacu ndetse n’ibindi bihugu byinshi yagenze muri Africa.
Yakomeje ambwira ko yasanze i Kigali ari ahantu heza ugereranyije na Lilongwe, Accra, Nailobi, Dar-es-salaam, Entebbe, yanyemeje ko nubwo aho handi haba haharusha ibikorwa remezo binini, ariko i Kigali ibihari n’uburyo bisa n’isuku ihari bihebuje kurusha byinshi bisa nabi biri mu yindi mijyi ya Africa.”
Hari abanturage ba Strasburg mu Ubudage bagize uruhare mu iyubakwa ry’imihanda imwe n’imwe cyangwa ibice byayo i Kigali, nabonye film documentaire nto bakoze ku mujyi wa Kigali, nanjye ubwanjye naratangaye, nibaza ko n’abandi banyamakuru benshi bayibonye bayivugaho byinshi, u Rwanda inzira rurimo ikwiye kwigirwaho ni ahantu hadasanzwe muri Africa ya none.
Byose ariko bifite impamvu, ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwabera abandi bayobozi ba Africa urugero, nyuma y’imyaka ingana gutya igihugu kinyuze mu icuraburindi aho icyo gihugu ubu gihagaze mu ishoramari haratangaje cyane.
U Rwanda nabonye nta kindi rwitayeho, iterambere mu nzira zose zishoboka, ibi bari kubigeraho kuko si isuku gusa, gahunda zabo ni ndende cyane uko nabibonye nubwo ntazobereye mu duce twinshi tw’ubuzima n’ubukungu.
Muri Ghana mbona icya mbere dukwiye kurebera ku gihugu benshi bita gito. Kuba kimaze kubaka icyizere imbere y’amahanga mu gihe gito gishoboka Ghana nayo yabigeraho.
Abayobozi bacu turabasaba kureba kure, bakareba mu Rwanda bakagira icyo bavanayo, kubona igihugu gito nk’u Rwanda kitaturusha ubukungu kamere ubu kituri imbere mu ikoranabuhanga bikwiye guha isomo abayobozi ba Ghana, ndetse n’ab’ibindi bihugu bya Africa.
Ndasaba inteko ishingamategeko ya Ghana kohereza intumwa mu Rwanda kureba uburyo ibyo u Rwanda ruri kugeraho byatubera urugero.
Njye ngaya cyane abavuga ko nta byiza u Rwanda rwagezeho, aberekana filimi ziteye ubwoba bagaragaza ko u Rwanda ruri mu kaga, mbabona nk’abatifuriza Africa gutera imbere. Ntabwo wateza imbere Africa ugaya intangarugero kuri yon ka Rwanda.
Yahinduwe na
Eric Birori
UM– USEKE.RW
0 Comment
Biracyaza,turashaka gukora Rwanda Paradise kandi birashoboka kuko iyo urebye umuvuduko dufite mukwihutisha iterambere birarenze pe,turashaka kwandika amateka mashya mu iterambere bitewe n’ubuyobozi bwiza twihitiyemo.Ba bandi rero batunzwe no gucuruza amagambo asebya u Rwanda abo mubihorere bazatakara kuko twebwe ntituzasubira inyuma na gato.Icyo nzi cyo ni twe abanyarwanda ubwacu tugomba kwiyubakira igihugu kandi tubigeze kure kuko dufite ikipi isobanuze.Mureke dufatanye twubake u Rwanda rudasanzwe ruhuruza abanyamahanga.Pereza wacu Oyee!!!!!!!!!!!!
Komeza imihigo Rwanda yacu! uhamye ibirindiro ube ikirenga
Twese abana bawe turi tayari kugukorera ugakomeza kuba intangarugero
Njye ndashima gusa IMANA itumye nyuma y’icuraburindi igihugu cyanjye kivugwa neza mu mahanga.
Mba hano i Luanda muri Angola ariko cyera abantu bari baziko habaho Luanda hatabaho RWANDA
None ubu hano mvuga ko mva mu RWANDA bakavuga ngo muri cya gihugu cyakoze ibitangaza mu kwiyubaka nyuma ya Genocide. Nkumva ibinezaneza biransabye nkumva ishema n’agaciro ko kwitwa umunyarwanda.
Louvar a Deus, para obem de Rwanda
Adeus
Mpamyako benshi batuye mu Rwanda batumva agaciro k’igihugu barimo uko kangana nk’aba baba hanze.
Banyarwanda nimwishime murahirwa kuko mutuye mu gihugu nibura gitekanye kurusha ibindi
Sha igihugu cyawe niyo wagisonzeramo ariko ufite amahoro n’uburenganzira bwo kubyuka ukajya gushakisha. ntako bisa
Mbega byiza. viva Rwanda
could you y’all provide more snaps? it really makes me feel proud when i see my country and my city clean, it always feels like Christmas in a cup of coffee, so sweet and adorable.
Comments are closed.