Digiqole ad

Minisitiri w’intebe yasuye abarokotse impanuka yabereye Kirehe

Nyuma  y’impanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Kirehe  igahitana abantu bagera ku batandatu, Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yabanje gutanga ubutumwa bwo kwihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka, ariko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane yigereye mu bitaro bya Kibungo kwihanganisha abayirokotse.

Dr Habumuremyi
Dr Habumuremyi

Mu butumwa twabonye binyuze ku rubuga rwa Twitter rwa Minisitiri w’intebe yagize ati “Guverinoma y’u #Rwanda irihanganisha imiryango yabuze abayo mu mpanuka yabereye mu Karere ka Kirehe. Ni igihombo gikomeye ku Gihugu.”

Dr. Habumuremyi kandi yavuze ko abakomerekeye muri iyi mpanuka bakomeza kwitabwaho uko bishoboka kose.

Amakuru kandi agaragara ku rukuta rw’ibiro bya Minisitiri w’intebe (Primature) aravuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Minisitiri w’intebe yageze ahabereye impanuka mu Karere ka Kirehe, anasura abayirokotse barimo kwitabwaho mu bitaro bya Kibungo agiye kubihanganisha.

PM-i-Kibungo

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ababuze ababo bakomeze kwihangana kandi Imana ibahe uburuhukiro bwiza.

  • HIHANGANE BURI WESE WATAKAJE UWE MU MPANUKA YABEREYE I KIREHE NDETSE NIYABEREYE
    I RUSIZI IMANA IBAKIRE KANDI IBATUZE MUTURO BWAYO BWERA ICYO NICYO MBIFURIJE.ARIKO NATWE BYABA BYIZA DUTEKEREJE KU BUZIMA BWACU KUKO ARITWE DUSIGARIYE KANDI UMUNTU AKABA ATAZI IGIHE CYANGWA UMUNSI YESU AZAZA KUJYA ABANA BE.

Comments are closed.

en_USEnglish