Uyu munsi havanyweho urujijo ku bisasu byarashwe mu Rwanda bivuye Congo
Rubavu – Ingabo z’u Rwanda zongeye kwerekana imbere ya ba attaché militaire ba USA, France, Belgique na Tanzania ndetse n’itangazamakuru ko ibisasu byarashwe mu Rwanda atari impanuka cyangwa kwibeshya ahubwo byari ubushotoranyi bw’ingabo za FARDC zibishyigikiwemo n’ingabo za MONUSCO ziri muri Kivu ya ruguru mu butumwa bw’amahoro.
Kuri uyu wa 18 Nyakanga, ingabo z’u Rwanda ziri kumwe n’abo bose bagiye mu murenge wa Busasamana ahaguye ibi bisasu kuwa mbere w’iki cyumweru
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita yasobanuye ko igisasu cya mbere cyaguye mu murenge wa Busasamana akagali ka Gasiza umudugudu wa Gasura.
Ni igisasu cyo mu bwoko bwa TF55, avuga ko hakurikijwe ubuhanga mu bya gisirikare n’amakuru bafite ngo cyarasiwe ahitwa Mugunga mu birometero 30 uvuye mu Rwanda, cyaguye mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w’u Rwanda.
Ati “twaje kumenya neza ko iki gisasu cyarashwe n’umucolonel witwa Mamadou Mustapha wo mu ngabo za FARDC uyobora battalion ya 41.”
Ikindi gisasu cyo mu bwoko bwa BM21, nacyo berekanye ibisigazwa byacyo, cyaguye mu kagali ka Kageshi naho mu murenge wa Busasamana Kivuye ahitwa Kanyarucinya muri ‘position’ za FARDC aho zari kumwe na MONUSCO nkuko Brig Gen Nzabamwita yabisobanuye.
Yakomeje agira ati “ Ibi bisasu byombi byarashwe bariho barasana na M23 iri mu kindi gice kiterekeye uru ruhande turiho (mu Rwanda). Ntabwo ari ukwibeshya cyangwa impanuka ni ubushotoranyi bwakozwe n’ingabo za FARDC ziri kumwe na MONUSCO.”
Nubwo berekanye ibi, kuwa kabiri w’iki cyumweru, ingabo za MONUSCO zahakanye ko nta bisasu byigeze biraswa mu Rwanda.
Brig Gen Nzabamwita avuga kuri uku guhakana yagize ati “ ntabwo umujura yakwiba ngo anemere ko yakwibye. Kuwa kabiri ubwo bahakana ko barashe mu Rwanda abasirikare b’umutwe uhuriweho n’ibihugu byo mu karere ba EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) bari bamaze kugera mu Rwanda aho byarashwe bamaze kubyibonera bari gukora raporo.”
Abanyamakuru bamubajije icyo u Rwanda ruri gukora kuri iki kibazo usibye kukigaragaza, Brig Gen Nzabamwita yavuze ko iki gikorwa cyo kurasa mu gihugu ari ikintu gikomeye cyane ku mutekano w’igihugu.
Ati “ Inzego zibishinzwe ziri kubiganiraho n’abayobozi ba Congo mu nzira za diplomacie ngo hatorwe umuti, ariko nibinanirana u Rwanda ruzakora igishoboka mu gukingira umutekano w’abaturage b’u Rwanda urindwe ibindi bikorwa nk’ibi.”
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko abaturage b’u Rwanda badakwiye kugira ubwoba kuko ingabo z’u Rwanda zihari kandi zirinze igihugu n’inkike zacyo.
Umukecuru witwa Nyiramagori igisasu cyaguye iruhande ubu yarakize akaba yasobanuye ko yari yaguye igihumure mu gihe ikintu kiremereye cyane cyari kimaze kumwitura iruhande.
Kuri uyu wa kane, hiriwe agahenge hagati y’impande zari zihanganye muri Congo, mu mujyi wa Goma hiriwe imyigaragambyo y’abaturage bashyamiranye n’abashinzwe umutekano. Abaturage bakaba bateraga hejuru ko babwirwa amakuru atariyo ku ntambara iri kubera hafi yabo. Uyu munsi nta munyarwanda wambutse agana mu mujyi wa Goma.
Maisha Patrick & Daddy S Rubangura
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ahubwo harabura iki ngo mutugezeho amakuru yabasirikare ba FARDC bahungiye kubutaka bw’Urwanda? nabivanye kuri chimpreports.com na congodrcnews.com
Ntabwo bahageze ahubwo bashatse kuhahungira babasaba guca ku mupaka niko numvise.
erega barashaka aka munani, bakumbuye umurindi w’inkotanyi sha! kandi nyamara barawuzi sinzi impamvu bari kwiyenza. bashatse bareka tugaturana kandi igihe cyose bazacumbikira FDLR ntabwo bizabagwa amahoro.
hehheheheh dore aka gakecuru ukuntu gashoreye ba Generals ariko! biraryoshye! kararokotse reka kabereke aho rwari rugasanze hehehehehe
Mbega Angelique uragira akazina keza wee warangiza ukabura ikinyabupfura. Kuki uvuga ngo agakecuru? Wenda da niko bagutoje iwanyu kuko wenda na nyoko ukubyara ari agakecuru!!! Wamwise umukecuru da.
Uyu ni umupango muremure wa Leta ya Kinshasa n’abazungu rega wo gufasha FDLR gutera u Rwanda njye niko mbibona.
Ubu uriya Mamadou bamufunze tayari kuko yabatobeye gahunda akarasa mu Rwanda bila mupango
Nibahame hamwe M23 ibotse! nabonye agafoto umusirikare wa FARDC ari kwicururiza itabi ngo “ataenda ku vita apres midi” hahahha
Yesu dutabare nta ntambara dukeneye! ibyabaye 1994 birahagije ntabindi dushaka
Babylons zirimo gushuka congo kugirango ihugire muntambara nazo zitwarire umutungo kamere wayo, nyamara iyaba congo yamenyaga ko abazungu bari kuyikina agakino ntiyakagombye kwishira muntambara nkizi kandi itazi no kurwana.
ariko aba congoman barasaze pe.ubuse bazi uwo bakina nawe?bakomeze biyenze inzirabwoba zizabampera isomo
cyakora jye inzirabwoba nziheruka ubwa nyuma muri 1994.
ubu se ko uyu mukecuru ayoboye aba general we turamwita nde bahu…
gogogo mucyecuru abo ba generals rwose bakuri inyuma
Liliane ntabwo ari nzirabwoba ni EX-Far naho ingabo zacu n’inkotanyi sha Izamarere !!!!!!!!!
birababaje kuba numva igihugu navukiyemo bagitoba …abakongomani muribimara ahokwigira ubwenge murwanda murikwiyenza abazungu babashuka ngo bazabafasha haaaa barabahema sha reka bisahurire imitungo namwe mukomeze mumarane …Imana yibuke abaturage,ntimuzi uwomurikwiyenzaho
MANA FASHA AMAHANGA KUMVA KIMWE IBIBAZO BY’URWANDA.IKIMWARO CYABAFASHE,BABURA ICYO BAVUGA.MWIZERE IMANA YO MWIJURU MUREBE UKO IZAGENZA INGABO Z’AMAHANGA NA CONGO BAKIDUSUZUGURA.
harya Lank irihejuru ya General ni……reke tube ariyo twambika uriya Nyogokuru warurokotse, arikose baturetse ko twifitiye umutuzo.
EH IBI NI IBIKI VISENTI UBWO AHO SI BABA BATANZANIYA
BO KANYAGWA
ABA BAGASHAKABUHAKE BYOSE NIBO BABITERA NA ZIRIYA MBURA MUKOOR NGO NI MONUSCO NA LONI, UBUNDI BAKUNVIKANYE BIKARANGIRA BAKAREKA BAKABANA NEZA
APU NDAMBIWE IBIHUMBI NIBIHUMBAGIZA BYINGABO ZA ONI,AMAFRANGA AZIGENDAHO YAKUBAKA KONGO , NDETSE NTIYABURA NIBINDI AKORA AHO KUDUTEZA IBISASU GUSA KUKO NTIBIFUZA KO INTAMBARA IRANGIRA KUBERA INYUNGU BAHAFITE
NI ABANTU BIMBWA
NI AKUMIRO. MUREKE D– USENGE IMNA ITABARE U RWANDA.
Comments are closed.