Clinton arasaba Africa yose guhagurukira Kaddafi
Mu ruzinduko arimo i Addis Ababa muri Ethiopia, Hiraly Clinton yahamagariye Africa yunze ubumwe kujya hamwe mu kurwanya no guhirika ingoma ya Col Mouammar Kaddafi.
Kuri uyu wa mbere imbere y’inteko y’africa y’unze ubumwe, uyu mugore wa Bill Clinton yagize ati:” Ndasaba leta zose za Africa kujya hamwe bagahirika ingoma y’igitugu ya Gaddafi ikomeje kwica abantu” uyu munyamabanga wa leta z’unze ubumwe za America yasabye kandi ibihugu byose gufunga za Ambassade za Libya aho ziri hose no kwirukana abanyapolitiki bari mu bihugu bahagarariye ubutegetsi bwa Kaddafi.
Kuri uyu wa mbere, igihugu cy’ubudage kemeje ko Conseil national de transition (CNT) igizwe n’abarwanya Kaddafi, ariyo ihagarariye Libya mu gihugu cy’ubudage nkuko byatangajwe na Ministre w’ububanyi n’anamhanga w’ubudage Guido Westerwelle, mu magambo ye ati: “Turashaka Libya yigenga, y’amahoro na Demokfrasi, idafite Kaddafi”
Ubudage bubaye igihugu cya 13 kw’isi cyemeye ko CNT ariyo ihagarariye Libya mu bihugu byabo, ibi bikaba bikomeje gushyira president Kaddafi mu kato imbere y’amahanga yamushimaga mu myaka mike ishize.
Ku cyumweru Kaddafi yatangaje ko atazigera arekura ubutegetsi, n’ubwo akomeje kubisabwa n’amahanga ndetse n’Uburusiya bwahoze bumuri inyuma bukaba buherutse kumusaba kwegura, mu cyumweru gitaha Uburusiya bukazanohereza i Tripoli intumwa yo kuvugana nawe ku buryo yakwegura neza.
Abamuvugaga neza uyu munsi nibo bashaka ko yegura bwangu
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
1 Comment
” They tell us what we know , when yo gona get some food yo broder become yo enemy ,we no ignorant I mean it …….. ” ntampamvu yo gukomeza gukoroneza AFRICA turambiwe igitugu cyabazungu , Libya siyo Ibabaje muri AFRICA .Somalia ntamutekano ariko ntacyo bakora kuko ntacyo bahakura , Urwanda rwgiye mubibazo Bararebera gusa kuko ntcyo Bahabonaga ….. bareke guhohotera AFRICA we are tired of them .
Comments are closed.