Digiqole ad

Mandela Day: Ibintu 15 wakwibuka kuri Nelson Mandela

Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2014 Isi irizihiza umunsi wiswe “Nelson Mandela International Day” wizihizwa kuva mu buri mwaka ku isabukuru y’amavuko ye. Uyu munsi wemejwe na UN mu 2009 wizihizwa bwa mbere tariki 18 Nyakanga 2010. Impamvu washyizweho ni ukuzirikana ibikorwa byo guharanira amahoro uyu mukambwe yakoze.

Iyo aba akiriho uyu munsi aba yujuje imyaka 96 y’amavuko, yatabarutse umwaka ushize tariki 05 Ukuboza 2013. Nta wundi muntu kw’Isi urahabwa umunsi mpuzamahanga wamwitiriwe ku giti cye. Ni Mandela gusa kugeza ubu.

Nelson Mandela n'umwuzukuru we Zen
Nelson Mandela n’umwuzukuru we Zen

Itariki yo kongera kumwibuka ni uyu munsi. Ibi ni bimwe mu bintu 15 wamwibukiraho bitavuzwe cyane.

1. Izina nyaryo ry’Umusaza Mandela ni – Rolihlahla – rikaba ari izina ryo mu bwoko bwe bwa bw’aba Xhosa. Iri zina risobanura “Gukurura ishami ry’igiti”, mu mvugo yindi bisobanura “Umuntu utera ibibazo” mu rurimi rw’Icyongereza “troublemaker“. Ubundi izina Nelson, Mandela yaryiswe n’umwalimu w’umumisiyoneri ubwo yigaga  mu mashuri abanza agiye kubatizwa.

2. Mandela yirukanwe muri Kaminuza ya Fort Hare nyuma yo kwifatanya n’abanyeshuri bigaragambyaga kubera amafunguro mabi bahabwaga. Nyuma yaje kurangiriza amashuri ye muri Kaminuza nini muri Afrika y’Epfo yitwa Unisa, aho yakomereje afite impamyabumenyi ihanitse mu mategeko yari akuye muri Kaminuza yitwa Wits University yo mu mujyi wa Johannesburg. Ari muri gereza ya Robben Island yize (iyakure) amategeko mu ishuri ry’i Londres mu Ubwongereza.

3. Mandela yahunze agace kitwa Cape ajya ahitwa Johannesburg ubwo umutware w’ubwoko bw’abitwa Tembu, Jongintaba Dalindyebo, ariwe wamureze nyuma y’urupfu rwa se, yashakaga gushyingira Mandela ku ngufu. Mandela ageze Johannesburg yabonye akazi kogukora mu kirombe gicurwamo amabuye y’agaciro, nk’umuzamu ukora ijoro.

4. Mandela yanabaye mu gace kitwa Alexandra aho yavuye we n’umuryango wa Walter Max Sisulu nawe warwanyaga ubutegetsi bubi bwa Apartheid bwariho muri Afurika y’Epfo, bajya ahitwa Orlando, mu gace ka Soweto.

5. Umufasha wa mbere wa Mandela yitwa Evelyn Mase, yari umuforomokazi ndetse akaba mubyara wa Walter Sisulu. Uyu Evelyn niwe wari ufite icyo yinjiza, azagufasha Mandela ubwo yigaga amategeko muri Kaminuza ya Wits University nyuma uyu mugore yabaye umunyapolitiki. Mbere yo gutandukana mu 1958 bari bamaze kubyarana abana bane.

6. Mu buyobozi bw’ishyaka ANC, Mandela yashinze umutwe w’insoresore zo kwihimura ku bazungu witwa “Umkhonto we Sizwe”, yayoboranaga n’uwitwa Oliver Tambo. Uyu Tambo baje gufatanya no gushinga bwa mbere muri Afrika y’Epfo ishyirahamwe ry’abanyamategeko, riburanira abahohotewe n’amategeko y’Apartheid.

7. Mu 1962, Mandela yavuye mu gihugu cye, ajya gushaka ubufasha bwa gisirikari. Icyo gihe yagiye kwiga ubucengezi mu bihugu bya Maroc na Ethiopia. Yagiye kandi mu Misiri, Guinea na Tunisia aho yabonanye na Habib Burghiba.

8. Uburyo Mandela yaje gutabwa muri yombi na polisi ahitwa Howick bivugwa ko yari yagambaniwe n’ibiro bishinzwe ubutasi muri Amerika CIA bigatanga amakuru y’aho aherereye. Mandela yashinjwe guhungabanya ubutegetsi no gushaka kubuhirika binyuze mu ntambara.

Ni inshuti ikomeye ya Fidel Castro
Yari inshuti ikomeye ya Fidel Castro

9. Mu gihe yari mu munyururu, Mandela yari afungiye mu kumba ka 2m x 2.5m katagira ikintu na kimwe uretse igitanda n’aho gukorera isuku. Ubwo kandi yajyaga gukora imirimo nsimbura gifungo yari yemerewe gusurwa n’umuntu umwe nyuma y’amezi atandatu ari nabwo yabashaga kwandika ibaruwa imwe muri icyo gihe.

10. Ubutegetsi bwa bagashakabuhake (apartheid) bwagerageje  gufungura Mandela inshuro  6 ariko arabatsembera. Imwe muri izo nshuro ni ubwo Mandela yandikaga amagambo agira ati “Mpa agaciro ubwigenge bwanjye cyane, ariko nita no ku bwanyu… Ni ubuhe bwigenge mpabwa mugihe ishyaka ANC n’abaririmo batemewe?”

11. Mandela yaje kwandika igitabo (memoir) mu mwaka wa 1970, amakopi ashyirwa mu masashi atabikwa mu murima Mandela yajyaga yitaho afunze. Icyo gihe hari ikizere cy’uko inshuti ye Mac Maharaj, bari bafunganye yari kuzazitaburura akazimenyekanisha ubwo we yarikuba afunguwe. Ku bw’amahirwe make za nyandiko zaje kubonwa n’abarindagereza bari bagiye kubaka urukuta rwa gereza, Mandela ahanishwa kudakomeza urwego rw’amashuri yari agezeho.

12. Nyuma yo gutandukanwa n’umugorewe wa kabiri, Winnie Madikizela-Mandela, Mandela yinginze umurwanashyaka wari ukomeye bari bafitanye ubushuti bukomeye Amina Cachalia ko babana ariko uyu amutera utwatsi. Ku myaka ye 80, Mandela yaje kurongora umupfakazi Graça Machel, wari umufasha wa Samora Machel wabaye Perezida wa Mozambique.

13. Ishyaka ANC ryaje kwitwa umutwe w’iterabwoba n’ubutegetsi bwa bagashakabuhake, ndetse byemerwa gutyo n’ibihugu bikomeye na Amerika n’Ubwongereza. Ejo bundi muri 2008 ni bwo Amerika yakuye Mandela na bamwe mu barwanashyaka ba ANC ku rutonde rw’ibyihebe (abaterabwoba).

14. Mu kumuhesha agaciro Umuryango b’abibumbye (United Nations) wagize itariki ye y’amavuko 18 Nyakanga umunsi mpuzamahanga witirirwa Mandela (Nelson Mandela International Day). Ni ubwambere mu mateka y’isi umuntu ku giti cye yagize umunsi wizihizwa ku rwego mpuzamahanga.

15. Mandela yabonye amagana n’amagana y’ibihembo. Bimwe muri ibyo Mandela yari umuturage w’icyubahiro mu gihugu cya Canada, akaba umunyamuryango w’ikirenga mu ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza (British Labour Party), ndetse yari umunyamuryango w’ikirenga mu ikipe ya Manchester United. Muri bimwe mu bikora intwaro z’ubumara (nuclear atoms) hari agace kamwitiriwe (the ‘Mandela particle’), mu bwoko bw’abantu ba kera cyane mu mateka hari abamwitiriwe (Australopicus Nelson mandela) kandi no mu ndabo hari umurima wamwitiriwe mu gihugu cya Singapore (Paravanda Nelson Mandela), n’ahandi hantu harenga 100 hamwitiriwe ku isi.

I Tripoli ku 18 Gicurasi 1990 uwbo Mandela yari yasuye Khadafi
I Tripoli ku 18 Gicurasi 1990 uwbo Mandela yari yasuye Khadafi
Mandela na Papa Yohani Paul II
Mandela na  Papa Yohani Paul II ubu baba hari ahandi bahuriye kuko aho bari ntawuhazi
Michael Jackson nawe yakundaga uyu mukambwe
Michael Jackson nawe yakundaga uyu mukambwe
Whitney Houston yishimiye cyane kubonana na Mandela
Whitney Houston yishimiye cyane kubonana na Mandela

Photos/Internet

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Happy Birthday Grand Father.

  • Will I be a Hero like My Grand Pa Madiba?
    I love you and wish you all the best in and after this life. Happy Birth Day Madiba Mandela.

  • Mbega inkuru ishimishije. uyu mukambwe anteye ibyishimo pe. ubutwari buraharanirwa pe! Vive Mandela.

  • Ino nkuru inteye kurira!iyaba abantu nka Mandela batapfaga,bagakomeza kuba urumuri rw’isi.

  • Yewe ndishyimye uwampitike nkajya kumusura. Asize amateka

  • Mandela ateye ukwe,kuba nyuma y’uburoko yarabaye president nyuma ya mandat imwe ati nabandi nimwumve umunyenga uba kuri iyi ntebe,ubuzima bwose bushoboka yabunyuzemo,sinarinziko yabaye Umuzamu kandi akanabengwa

  • Kuba ntarabonye Madiba amaso ku maso, nta wundi mukomerezwa nifuza kuzabona! Reka ndindire YESU KRISTO!

    • ushatse wajya kumureba daa!!!!

  • Muzarebe film yitwa Invictus, cg musome igitabo cyitwa gityo bivuga cyane kuri Mandela ari muri gereza ariko cyane cyane ayivuyemo. ni byiza cyane

  • Umuntu yatekereza ko MANDELA atari umuntu, on dirait un demi-dieu, gusa ni uko twe abamumenye nta cyo bidusigira, Imana idufashe

  • Icyo gihe CIA yayoborwaga na Bush se wa george walker Bush uyu waje mu Rwanda se umubyara uwo wayoboraga CIA ageze kubutegetsi yamwakiriye white house.mandela bamubajije bati urabyumvute ukuntu umuntu watumye baguta muriyombi yakwakiriye? Arasubizati: Ibya kera nibya kera ntabwo aringombwa.Kubinyeshyamba ntwabwobivuzeko kwanga igihugu.Usibyeko burigihe nyine abari kubutegetsi bakwita ibyo bishakiye kandi rimwe narimwe batakurusha gukunda igihugu.

  • uyu mugabo yabaye intangarugero mu mateka y’isi by’umwihariko muru AFURIKA!

  • Ubutwali bwe tuzabumenya neza kumutsi wa mateka naho kugeza ubu n’amarangamutima gusa gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish