Police, Umujyi wa Kigali n’abishingizi basinye kurinda umujyi n’abawurimo
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Polisi y’igihugu n’ishyirahamwe ry’amasosiyete y’ubwishingizi kuri uyu wa kabiri tariki 16/7/2013 amasezerano agamije kurinda ibikorwa remezo by’umujyi n’abawurimo.
Iki gikorwa kigamije gushishikariza impande zasinye amasezerano kurushaho kwita ku mutekano w’abatuye umujyi wa Kigali.
Hemejwe ko aya masezerano azafasha Umujyi wa Kigali kugira ibikorwa remezo n’abaturage bitekanye, agafasha Polisi y’igihugu kubona ubushobozi bwo gukora akazi kayo ndetse n’aya masosiyete akabasha kunguka kuko imbogamizi z’umutekano wo mu muhanda zizaba zagabanutse.
Umujyi wa Kigali uzungukira mu kuba ibikorwa remezo byinshi byangizwaga n’impanuka bizarushaho kwitabwaho, kuko ikizajya cyangirika kizajya kishyurwa binyuze mu nyishyu ya sosiyete uwacyangije arimo.
Polisi nayo ikazafashwa mu kubona ibikoresho bitandukanye bijyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda, birimo nko kwita ku kigo cyayo gishinzwe kugenzura imodoka (Controle Technique).
Fidele Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yavuze ko impanuka nyinshi bakunze kugira muri uyumujyi wa Kigali ari iz’ibinyabiziga, aho abatwara ibinyabiziga bakoresha nabi umuhanda.
Yavuze ko ubu hadutse n’impanuka z’inkongi y’umuriro, amasezerano y’ubufatanye bakoze uyu munsi nashyirwa mu bikorwa akazita no ku bikorwa byo kwirinda izi nkongi no kwishyura abangirijwe mu gihe zabayeho.
Fidel Ndayisaba yavuze ko ikigamijwe ahanini muri aya masezerano ari ukurushaho kunoza no guhuza imbaraga mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo mu murwa mukuru w’u Rwanda.
Yagize ati “ uko umujyi wacu ugenda utera imbere niko ugenda ugira ibintu byinshi by’agaciro niko rero natwe tugomba kongera ingamba mu kubibungabunga.
Abashoramari barazana ibintu byagaciro, abanyarwanda barubaka ubushobozi bwabo umujyi uratera imbere. Natwe turi gushakisha inzira zose mu kurinda abantu n’ibyabo uwo murimo utarekewe urwego rumwe gusa.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko bari gukorana na Police ngo nk’inyubako ziri kubakwa zibe zifite ibyangombwa byuzuye bizirinda impanuka cyane cyane inkongi.
IGP Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi wa Polisi y’igihugu yavuze ko aya masezerano ashimangira kurushaho akazi gasanzwe gakorwa na Police ko gukumira no kurwanya amakosa n’ibyaha bikorerwa mu mihanda, gutabara ndetse no kwihutisha amakuru y’ubutabazi.
IGP Gasana yagize ati “ Igishya kirimo ni ubufatanye bw’inzego eshatu. Byoroshya akazi iyo abantu bafatanyije.
Tugiye gushyiraho ibyo bita SOPs (Standard Operating Procedures) bizajya bidufasha gusuzuma inyubako mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro, yaramuka inabaye tugafatanya n’ikigo gishinzwe ibiza kugirango dushobore gutabara vuba.”
Ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’amasosiyete y’ubwishingizi ASAR, bakangurira abantu kwihutira gufata ubwishingizi ku mpanuka zitandukanye, cyane cyane inkongi zikunze kwibasira amazu n’ubw’impanuka zo mu muhanda.
Jean Baptiste Ntukamazina wari uhagarariye ASAR avuga ko ubu bufatanye ari bwiza kuko buha inyungu umuturage n’ibye ndetse bugaha inyungu n’aba babishingir amu gihe ibyabo byangiritse.
Mu mujyi wa Kigali iyo umushoferi yangije igikorwa remezo cyo ku muhanda nk’umukindo cyangwa itara, ashobora kwishyura amafaranga kuva kuri miliyoni kugeza kuri miliyoni ebyiri, bene izi mpanuka zitunguranye ariko zidakabije gusa zihenze kwishyura nazo ngo zikaba zifatirwa ubwishingizi nkuko Ntukamazina yabisobanuye.
Photos/DS Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW