Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiye kureba aho Agakinjiro kageze kubakwa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba n’abo bakorana kuri uyu wa 16 Nyakanga basuye ibikorwa remezo birimo inyubako y’ubucuruzi ibarizwa mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi bagiye kureba aho iyi nyubako igeze yubakwa ngo izatangire gukorerwamo.
Abashinzwe kubaka iyi nzu bagaragarije umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ko iyi nyubako ubu igeze ku kigero cya 75% isozwa.
Fidel Ndayisaba yavuze ko aho iyi nyubako igeze hashimishije cyane, nyuma yo kubisabwa, yemeye ko ku muhanda wa kaburimbo imbere y’iyi nyubako bazahita bashyira amatara kugirango imirimo izakorerwamo izarusheho kugenda neza.
Iyi nyubako iri kubakwa ku bushobozi bw’abacuruzi bishyize hamwe nta nkunga n’imwee batse usibye inguzanyo ya banki.
Ndayisaba ati “ Biragaragaza ko abanyarwanda icyo bifuza cyose bakigeraho mu gihe bafatanyije. Iyi nyubako ni imbaraga z’abacuruzi ubwabo. Ni igikorwa cyiza natwe tuzabafasha ikizakenerwa cyose mu kuyisigasira no kuyibyaza umusaruro biyemeje.”
Imirimo yo kubakwa iyi nyubako yahaye akazi abantu bagera kuri 300, bavuga ko hari icyo byabamariye kuko bavanamo amaramuko bakanatekereza ku dushinga twabagirira akamaro mu ngo zabo.
Martin Dusabimana ni umuyede (aide macon) yavuze mu karere ka Nyamasheke aje gushaka amahaho i Kigali. Avuga ko nyuma y’iminsi 15 bahembwa akabona imibereho.
Dusabimana ati “ duhembwa neza kandi kare, bayaduha kuri Mobile Money. Udufaranga mvana hano twatumye mbasha kwiteza imbere. Ubu niguriye inka meze neza nta kibazo.”
Iyi nyubako yasuwe ifite agaciro ka miliyari ebyiri z’amanyarwanda, izuzura neza mu kwezi wa cyenda uyu mwaka nkuko abubatsi bayo babyemeza itangire gukorerwamo.
Photos/DS Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW