Digiqole ad

Canada: Uwahoze ari ‘deputé’ agiye koherezwa mu Rwanda kuryozwa Jenoside

Toronto – Umugabo wahoze ari intumwa ya rubanda muri Leta ya mbere ya Jenoside byetegetswe n’urukiko rw’abinjira n’abasohoka muri Canada ko asubizwa iwabo ngo abazwe uruhare yaba yaragize muri Jenoside nk’umuyobozi muri Leta yayiteguye.

Niyoherezwa mu Rwanda azaba ari uwa kabiri nyuma ya Mugesera
Niyoherezwa mu Rwanda azaba ari uwa kabiri nyuma ya Mugesera

Jean Berchmans Habinshuti w’imyaka 58, yasabye ubuhungiro mu myaka ibiri ishize, kuva icyo gihe nibwo ibiro by’abinjira n’abasohoka muri Canada byatangiye kugerageza kumusubiza mu Rwanda.

Habinshuti yari umunyamabanga wihariye wa Ministre w’Intebe nyakwigendera Agathe Uwilingiyimana ndetse ngo yaba yari mu nama yaje kuganisha ku rupfu rw’uwari umuyobozi we Agathe na Jenoside nyuma gato.

Nubwo akanama gashinzwe impunzi mbere kari karatangaje ko Habinshuti atari umuyobozi mukuru muri guverinoma y’u Rwanda, inzego z’ubutabera muri Ottawa zajuririye icyo kemezo ziza gutsinda mu cyumweru gishize.

Ku mategeko yo muri Canada nta muyobozi mukuru muri guverinoma y’u Rwanda yo hagati ya 1990 – 1994 wemerewe kwinjira muri Canada kubera Jenoside y’abatutsi bateguye igahitana abagera kuri miliyoni.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize Canada yohereje Leon Mugesera kuburanira mu Rwanda nyuma y’imyaka 15 agerageza kuguma muri icyo gihugu. Ubu ari kuryozwa amagambo ashishikariza ubwicanyi n’urwango byashyiraga kuri Jenoside.

National Post

UM– USEKE

0 Comment

  • nukuri ni baze basabe imbabazi abo biciye kndi bahanywe byintangarugero pe ariko amaraso yabatutsi azabomekaho ntibazagira amahoro na gato nabasabye imbabazi dore ko abo bishe batazagaruka ariko hari uzabacira imanza kabisa nibaze baryozwe ibyo bakoze

    • Akilo umuntu wese usohotse muli uru Rwanda ahita ashinjwa Genocide!!! Mwansobanurira gute ko uyu mugabo yakoranye na nyakwigendera Madame Agathe Uwilingiyemana, umwali wabaye imtwali Uwo bita A hero muli Africa yose, Iyo ntwali nta kuntu Yali gufata umugabo nk’uwo NGO imugire umunyamabanga we wihaliye!! Et puis government ya Kagame ikamugira intumwa ya Rubanda (depute)nyuma ya genocide Iyo myaka yose! Na gacaca ikaba italigeze imukoraho cgwa Ngo imutunge agatoki!!! Ulu ni urijijo….mubishoboye mwadusobanurira neza.

      • Abantu musoma mujye mugerageza gusesengura ibyo musoma, uyu mugabo nta muntu uri kumushinja Genocide in fact baravuga ko yari private secretary wa Agatha bishaka kuvuga ko yari umwanditsi wa Agatha, ukuntu umwanditsi afata ibyemezo bya Premier minister ntaho nari nabyumva muri iyi si, iki tukivuyeho Genocide yateguwe years & years back, agatha yabaye muri victims za mbere ababasha gusoma hari temoignage yabari muri iyo nama,
        http://rwandadelaguerreaugenocide.univ-paris1.fr/wp-content/uploads/2010/01/Annexe_41.pdf.

        Abandika namwe mujye mugerageza gutekereza kuri your titles mudakabije inkuru kuko bamwe babiberamo victim kubera ko mwiyandikra for just the sake of it.

  • Iyaba n’ubufransa bwakoraga gurtyo byaba akaba genocidaire kaba kabonetse.

  • Ni byiza gutanga ibitekerezo arko mujye mugerageza kunoza ikibonezamvugo! Ni mu ndimi zose kandi! Hari uwanditse ngo they don’t thought… Nkawe wanditse ngo bahanywe.. Ni inshinga kunywa si uguhanwa plz! Mujye mugerageza kugira ngo n’ibyo wanditse byumvikane. Thx

  • Iyi nkuru iravuga ko Habinshuti yari Intumwa ya rubanda, ubundi ikavuga ko yari Umunyamabanga wihariye. Yaba yarabibaye byombi cyangwa se yabaye kimwe muri byo? Mudusobanurire neza tuve mu gihirahiro.

    • Uriya mugabo mbere yari umunyamabanga wihariye wa Agathe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi nibwo yabaye umu depute mu Nteko ishinga amategeko kugeza 2003. Naho ubundi inkuru yanditse nabi kuko iratera urujijo.

  • Yee.ubutabera nibubaryoze ibyo bakoze.

  • Mbega ishyano…uriya mugabo HABINSHUTI Berkmas byaba bibabaje agiye kuzira ko yari umunyamabanga wihariye wa Agatha.
    Ku birebana n’ibyo bamugerekaho bindi ,nakurikiranye ubuzima bwe bwo muri génoside bambwira ko nawe yahangayitse hafi gupfa.
    Kubirebana no kugambanira Agatha byo ni ikinyoma cyambaye ubusa.Ntibahuzwaga n’akazi gusa kuko yari asanzwe ari inshuti y’urugo.
    Yababyariye umwana muri batisimu,Kuri Pasika yahagarariye Agatha iwabo ubwo se umubyara yakoraga ubukwe .Ubundi kandi nyuma y’intambara niwe wagejeje umwana wa Agatha Kwa MAKUZA Bernard..
    Rwose CANADA nireke guhohotera uwo mugabo.

    Justin FAIDA

  • I am very much shocked and upset after reading the article above! I can’t believe people are allowed to write such rubbish when they know this could have much impact on someone life and his family.

    I don’t believe any of it. I’ve got to know Jean Berchmans Habinshuti and his family, and I can honestly say they are very nice and the best people you will ever meet. I first came to know this family through her daughter that I met in the UK; I went to the same school and University with his daughter. We became friends and developed over the years a true friendship, what I could really call a great bond. Through his daughter, I got to know the whole family. It’s been an honor and a pleasure to get to know them. It’s been twelve years since I know them. And I have to say that article is rubbish and fabricated.

    During the whole period of the genocide he and his family were hidding from place to place in order to survive the treats and killings of the militia Interahamwe due to the fact that this man was in opposition political part of the power at that time. So why is he now being accused to be one of those genociders!!!.

    I know that Mr Habinshuti has worked in government before and after genocide 1994, even after the genocide he served as an MP (a member of National Assembly of Rwanda). He left Rwanda in 2011. So if he was a murderer as they are claiming….…why was he allowed to work in government for such long period of time? And why didn’t they arrest him then? Why now?

    And the most interesting thing in Rwanda at that time (before 1994), being the first secretary to prime minister, such position would not give you any power to exercise any policy or any power influence, especially when you were in the opposition political party to the president at the time. And if it would have been the case that he had such power to make policies before the genocide, there is no way he could have been allowed to return serving the government for many years after the genocide

    And the most upsetting rubbish and fabricated about this article was the fact they accused him of involvement of killing the hero Madame Agatha (Rwanda ex-premier Minister)! He has a good relation with her family, and to those who don’t even know, they are related. Agatha might have gone, but she left a big family behind including all her children who still alive and live in Switzerland and they are still much in contact and on good terms with Mr Habinshuti; I know this because I have met Agatha’s daughter while in Switzerland through this family. They wouldn’t allow continuing their friendship if they have any doubt he was involved in killing their mother.

    Please comment anything to those who know this family or who are affected by this story, because whoever wrote those rumours, if he/she knew these people have a lot support, and that they are good people, it will stop continuing spreading such fabricated story.

    I just wonder if this man wasn’t “Umuhutu”, will he be treated differently?! Because we keep hearing that in Rwanda now, everybody sees him/herself as Rwandan not Hutu or Tutsi as it used to be?? Well…It doesn’t look like it!

    Jean Berchmans Habinshuti is retired, he was looking forward to spend the rest of his life in peace with his family; hence why he went to Canada to join his family. Therefore, I don’t understand why would anyone call him interahamwe?! He had no involvement whatsoever.

  • Ibi bintu nabwo bisobanutse nimudusobanurire, uyu muntu se yakoranye na Leta mbere y;intambara na nyuma y;intambara? nimudusobanurire

  • Abantu mugemushishoza ntimukitiranye ibintu cgw ngo mufate ibyo mushaka kwiyumvira
    Uyu mugabo kuba yarakoze muri leta mbere y’ intambara mwibuke neza ko hari abakoraga muri leta mbere y’ intambara batavugaga rumwe nabari kubutegetsi muri icyo gihe uyu mugabo kimwe na Mme uwiringiyimana ntibavugaga rumwe n’ ubutegetsi bw’ icyo gihe bari muri (opposition)ibyo ntibivuga ko rero yagize uruhare muri genocide .
    Kandi kuba umunyamabanga wihariye wa Mme uwiringiyimana Agathe nuko yaramwizeye ni post itaratangwaga n ‘ abari kubutegetsi ni post yatangwaga na nyir’ubwite kandi ntabwo umunyamabanga bivuga ko afata ibyemezo,
    umunyamabanga si n’ umujyanama naho Mme Uwiringiyimana twese tuzi ko ari mu ntwali z’u Rda ntabwo intwali yakubitsa amabanga umuntu utizewe ,ntitukitiranye ibintu
    Murabizi mwese genocide y’ abatutsi itangiye hapfuye n’ abatavugaga rumwe na leta hakabamo Mme Uwiringiyiman Agathe n’ abandi n’ abakoranaga nabo rero barahigwaga n’uyu mugabo yari muri bo nikubwa Nyagasani yarokotse.
    Buri munsi Peresida wa Repuburika ahora abwira mwe banyakuru mwe mukora mw’ itangaza makuru abasaba ubushishozi no gusoma neza ibyo mwandika,kuko twese dufatikanije n’ itangazanakuru tuzateza igihugu cyacu imbere
    Mugemushishoza rero mubyo mwandika kuko mushonora guharabika umuntu mukamugira rukarabankaba kandi atariko biri.

  • Uyu mugabo twaraturanye imyaka n’ imyaniko n’ inyanga mugayo ni muri bamwe bita imfura pe ntiyahemuka rwose,muntambara twari kumwe n’ umuryango we wose hamwe b’ abana b’ umuturanyi yarahigwaga cyane aho twihishanye hose we n’ umuryango we kandi yaziraga nyakwigendera Agatha.
    Ibi n’ ukuri ndabihamya.
    Kandi uretse nibyo numva ko yarifite icyo apfana nuyu nyakwigendera cyo sinkizi neza ariko isano rirahari koko iminsi minsi myinshi namusangaga iwe kuva kera,cyangwa ibyahuzaga inshuti nyakwigendera yabaga ahari n umuryango we .

  • Ese ubundi Ubushinjacyaha bw’u Rwanda hari icyo rwaba rwaramushimushinje, nyuma y’imyaka myinshi yakoze muri Govt ?  Ahubwo ndabona yaragiye yo mu kwishakira imibereho yisumbuye iyo yari afite mu Rwanda dore ko yari amaze gutakaza akazi. That is my own point of view.

Comments are closed.

en_USEnglish