Digiqole ad

Imyitwarire y’ikipe y’igihugu ya Taekwondo itanga icyizere

Ubuyobozi bw’ikipe y’igihugu y’umukino wa Taekwondo ikubutse mu mikino y’igikombe cy’isi cyabereye muri Mexico, aho yatahanye umwanya 6 muri Africa n’umwanya wa 40 kw’isi mu bihugu 168 byitabiriye iri iyo mikino, mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 29 Nyakanga bwavuze ko uyu mukino utanga ikizere.

Munyantore Elie ati "Abanyamakuru nimwe  muzadufasha kumenyekanisha umukinowa Taekwondo"
Munyantore Elie ati “Abanyamakuru nimwe muzadufasha kumenyekanisha umukinowa Taekwondo”

Martin Koonse umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo, akaba ari nawe ushinzwe tekiniki mu ikipe y’igihugu yavuze ko bafite ikizere ko uyu mukino uzatera imbere cyane mu minsi iri imbere kuko kubona hashize imyaka ibiri gusa bashinze ishyirahamwe ry’uyu mukino ariko bakaba batangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ndetse bakitwara neza.

Agira ati “Natwe turi gutegura amarushanwa mu mezi ari mbere kandi turizera ko bizafasha abakinnyi b’Abanyarwanda mu rwego rwo kwimenyereza.” 

Martin Koonse ukomoka USA, umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Taekwondo mu Rwanda, aba na Technical Director muri iri shyirahamwe
Martin Koonse ukomoka USA, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, aba na Technical Director muri iri shyirahamwe

Koonse abajijwe aho bakura inkunga, yagize ati “Dufite ingengo y’imari (budget) ya miliyoni 70 buri mwaka, mu marushanwa dutegura mu minsi iri imbere turateganya ko 40% inkunga izava muri MINISPOC, 40% ikava kubaterankunga bo kuruhande(Private Company) naho 20% azava mw’ishyirahamwe ryacu.”

Vice Prezida wa Komite Olempike y’u Rwanda nwe wari uri muri iki kiganiro, Elie Munyantore yatangaje ko muri Solidarite Olempike hazavamo inkunga kandi mubo igomba kugeraho harimo n’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda.

Dore uko abakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye mu gikombe cy’isi cyabereye Mexico muri uku kwezi turimo dusoza:

  • Mbonigaba Boniface yatsinzwe n’umushinwa ku manota 16 ku busa
  • Bagire Irenee yatsinzwe n’umunyamisiri ku manota 14 kuri 1
  • Elie Nkurunziza ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatsinzwe n’umunya Puerto Rico ku manota 3 kuri 1
  • Nizeyimana Savio yatsinzwe n’umunya Nigeria ku manota 13 ku busa
  • Zula Mushambokazi yatsinzwe n’umunya Thailandekazi amanota 16 kuri 4 (uyu munya Thailandekazi ni nawe wabaya championne du monde)
  • Bagabo Placide yatsinzw n’umunya Nepal amanota 4 kuri 3

Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda kandi rifite gahunda nyinshi muri uyu mwaka, zirimo kwitabira inama nyafurika izabera mu Misiri taliki ya 9 Nzeli 2013, gutegura irushanwa rizahuza ibihugu 10 (Uganda, Kenya, Egypt, RDC n’ibindi) rizaterwa inkunga na Ambasade ya Korean ryiswe “Ambassador Taekwondo Cup” rikazaba kuva taliki 12-14 Ugushyingo.

Iri shyirahamwe kandi ririmo gutegura Shampionna taliki ya 05 Ugushyingo, no kuzitabira imikino nyafurika “Africa Cup”  izaba tariki 25-27 Ugushyingo.

Hari na gahunda yo kohereza abatoza b’umukino wa Taekwondo i Seoul muri Korea y’Epfo bagahabwa amahugurwa hagamijwe gukarishya ubumenyi bwabo, taliki eshatu Ukuboza.

Umukino wa Taekwondo watangiriye muri Korea y’Epfo ugenda waguka, wagiye mu marushanwa Olempiki mu mwaka 2000, u Rwanda rwashinze ishyirahamwe ryawo mu mwaka 2010.

Boniface Mbonigaba(ibumoso) na Bagire Irene(iburyo) bazerekeza i Seoul mu kuboza mu mahugurwa y'abatoza
Boniface Mbonigaba(ibumoso) na Bagire Irene(iburyo) bazerekeza i Seoul mu kuboza mu mahugurwa y’abatoza
Zula Mushambokazi umutegarugori ukina Taekwondo wanitwaye neza ahangara abanyathailandekazi basanzwe ari inzobere muri uyu mukino
Zula Mushambokazi umutegarugori ukina Taekwondo wanitwaye neza ahangara abanyathailandekazi basanzwe ari inzobere muri uyu mukino
Bagabo Placide umunyamabanga w'ishyirahamwe  asobanura ibijyanye n'umukino
Bagabo Placide umunyamabanga w’ishyirahamwe asobanura ibijyanye n’umukino

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • uyu mwana w’umukobwa se ubu yampondagura ra anyway thats good keep it up imyaka ibiri mumaze mukitabira namarushanwa mpuzamahanga vram mufite akazoza nu guhuranira ko mwazaba ibihangage na mwe basi muri eastafric

  • Zura ni mubi utamuzi aramubarirwa yagusekura se ahubwo ukagira ngo ni benshi, primaire yatumizaga abahungu 2 ku migeri bakaguruka nta nubwoba agira kabsa jye ndamuzi

  • Uyu mugabo Martin Koonce ni imfura cyane, avuga Ikinyarwanda kimwe cya kera, rwose yubahisha u Rwanda nk’umunyamahanga!

Comments are closed.

en_USEnglish