Digiqole ad

Ingabo za Mai Mai Sadala zatse ingabo za Congo Umujyi wa Kambau

Imirwano ikarishye yahuje abarwanyi bo mu mutwe wa Mai Mai bayoborwa n’uwitwa Paul Sadala uzwi ku kazina ka Morgan kuri uyu wa 29 Nyakanga, agace ka Kambau gaherereye mu bilometero 100 mu Burengerazuba bwa Butembo, ingabo za Congo FARDC zatsinzwe urugamba ziyabangira ingata.

Kubera imirwano abaturage batuye mu gace ka Kambau bahungiye ahitwa Lubero abandi bajya Butembo.

Imirwano nyirizina yamaze isaha ibera mu Mujyi munini wa Kambau ahiganje cyane ubwoko bw’abitwa Bapakombe, ingabo za Leta FARDC zikaba zari zihanganye n’aba Mai Mai.

Umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru Col. Olivier Hamuli yatangaje ko bashyizeho ingamba zo guhashya umwanzi bakongera kugarura umutekeno muri ako gace.

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Kivu y’Amajyaruguru irashinja abarwanyi bo mu wundi mutwe witwa Maï-Maï Simba kuyogoza akarere bakorera amabi menshi ku baturage.

Abarwanyi bakaba bashimuta abagore n’urubyiruko, bagakora iyicarubozo n’ibindi.

Source: Radio Okapi
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ntabwo bazi kuyabangira ingata, M23 Nibasabe imisyikirano hahabwe iwabo bareke kurengana, Congo ninini ntampanvu yogushaka kwica Nokunyaga M23 iwabo, niba batabakunda kuko bavuga ururimi Rwikinyarwanda nibasubizwe iwabo amahoro stage…North Kivu na South Kivu…Birazwi ko hariya ariwabo WA M23 Namazina yaho ntiyigeze ahindurwa…rero nibintu bigaragarira umuntu wese ko M23 irwanira uburenganzira nubusugire bwigihugu cyabo…Kenya, Uganda,’ethiopia, Somalia, Sudani nimufashe Nariya Bantu babone uburenganzira bwabo kuko turabizi ko barengana…bangwa naburiya bwoko bundi bwabicanyi barya inzoka imbwa , nabantu..niba ataribyo M23 Izarwana kugeza kundundura North kivu na south bibabaye nka sudani yepfo niyaruguru maze amahoro stage… Congo ninini cyane ntampanvu yokurenganya nokwikubira ibitaribyabo banyaze kurwanda..none bakaba bashaka kwirukana bakavukire

    • Mujye mutubwira ibyo kwanga abavuga ikinyarwanda byaje ryari, bizanywe niki? Kuki mbere hose babanaga n’abandi ba Congomani mumahoro? Kereka niba ahubwo ibyo utubwiye by’ubwigenge aribyo barwanira.Bica kuruhande nibabivuge abe aribyo bivugwaho aho kubeshyera abandi ngo barabanga.

    • None se ko numva uzanyemo Ethiopia bariya bavuye Ethiopia?cyangwa wunze mu rya Mugesera!ngize ubwoba.

    • wowe ubanza ntamateka uzineza.abo uvugako north kivu na sud kivu,aliyabo ni uguhera ryari cy se ninde wayibahaye?mujye muvuga ibyo muzi.kuko uyumunsi ni Congo ejo ni Rwanda.genda wige amateka.

  • ubundi umuntu niba arwanira kwigenga ntago ari ngombwa kwica no kwiba . niba koko m23 irwanira kigenga izareke kwica abantu no gusahura .abo ba mai mai nabo nabantu batazi ibyo barwanira uretse kwiba gusa .nonese koko niba m23 irwanira kwigenga muzabaze abantu bavuka aho bita mweso muri masisi ibyo nkunda na kazarama babakoreye muri 2008 .barabishe urusisiro rwose bararumara barabatwika abo bo bishe nibo baturanyi bacu muri congo .mandera ko yarwaniye kwigenga hari uwo yishe ?murebe amaherezo ya batubwira ko baturwanira ntaganda bye runiga nawe arihishe .nkunda se we bimeze bite ?nuko nuko mureke abanyendanini barye twe duphire mu buhungiro .

  • Satani arakora igihe gitoya kabone nubwo twe tubona ko tumeze nabi ariko uwo se w’ibinyoma uteranya abantu bakangana kdi twese isi twarayisanze hano kw’isi bigatuma abantu bamarana azabiryozwa. birababaje kubona abantu bazera ubwo banga abandi ngo bo si abene gihugu.

  • Uzi ko mwese mwahahamutse!! ubwo mwasomye iyo nkuru musanga bavugamo M23?!

  • Ariko wowe wiyise kaka ushobora nawe uri mubaduturumbuye duhunga kuko warahunze ayo magambo ntiwakayabajije. Imana ikubabarire natwe twarabantu.

Comments are closed.

en_USEnglish