Digiqole ad

Uko ibitekerezo by’umuntu uzakira biba biteye

Abantu  batari bacye bemera ko habaho urwandiko  cyangwa igeno ry’umuntu ikaba ariyo mpamvu ibyiza n’ibibi bahura nabyo ngo baba barabyandikiwe. Mu byo bahura nabyo harimo urupfu, uburwayi, ubukene, ubukire ndetse n’ibindi.

Tekereza neza ukore cyane ugere kucyo wifuza
Tekereza neza ukore cyane ugere kucyo wifuza

Iyi nkuru rero iragaragaza ibitandukanye n’imyumvire y’abantu bizera ko hari ibyo bandikiwe kuzabona mu buzima bwabo kandi irashyira ahagaragara aho ubukire buturuka. Rubyiruko nimwe cyane cyane murebwa ngo mutekereze neza muzagere kure.

Umukire ni muntu ki?

Mu by’ukuri kwibaza iki kibazo menya kwaba ari nko kwigiza nkana ariko siko bimeze kuko abakire (abaherwe) bariho kandi bafite aho babikomora.

Ijambo “umukire” mu rurimi rw’icyongereza ni “Rich”  rikaba rigizwe n’inyuguti enye arizo: R,I,C na H. Mu buryo rero burambuye  dore uko zisobanurwa:

R: realistic ni ukuvuga umuntu ubaho azi ko afite ikibazo akiha intego agomba kugeraho kugirango cya kibazo agicyemure.Uyu si umuntu  utagira intego ahubwo ni umuntu ugera ku cyo yiyemeje.

I: information ni ukuvuga kugira amakuru ku kintu runaka.Abantu bamwe bakorera ahantu hitwa mu rutoki(hadasobanutse).Ntibashishikazwa no kumenya  amakuru cyangwa kuyasangiza abandi.Ku isi yose umuntu ukunda kumenya amakuru usanga asobanutse.Burya rero amakuru ni isoko y’ubukire. Ni ngombwa cyane kumenya amakuru no kuyamenyesha abandi kuko ubu imibereho ya none ishingiye ku makuru.

C: Communication  bisobanuye ihererekanyamakuru,mu by’ukuri kumenya ibintu ntubigeze ku bandi ntaho bitandukaniye no kwibera mu isi y’akadomo,aho udashobora kwinyagambura nyamara wenda utazi ko hariho n’indi si ifite ubwinyagamburiro.

Abakire benshi usanga ari abantu bafungutse mu mutwe ku buryo nta makuru arebana n’ibyo bakora bashobora gusubiza inyuma. Ntushobora gukira rero utazi kumenyesha amakuru no gusabana n’abandi.

H:Hope ni ukuvuga  kugira ibyiringiro cyangwa ikizere. Abantu benshi bahomba bataratangira iminshinga yabo bitewe n’uko nta byiringiro bafite mu byo benda gukora.Umuntu ushaka gukira agomba kugira icyizere cyo rwego rwo hejuru kabone nubwo haba hari inzitizi nyinshi. Ubukire nabwo bushingiye ku cyizere  nubwo ntawumenya ibiri mbere ariko imbere hashobora kuba heza.

Ibi bintu bine rero ni byo rufatiro rwizewe rwo guhinduka umukire ukava ibuzimu ukajya ibuntu kandi ni intangiriro y’amateka mashya ku muntu wese ubona iby’isi bimusiga.

Nushaka kwicara uzicare mu bushorishori

Umunsi umwe igikona cyari cyiyicariye ku giti ntacyo kirimo gukora. Maze urukwavu rukibonye rurakibaza ruti”nshobora nanjye kwiyicarira nkawe maze nkamara umunsi wose  ntacyo ndigukora?”Igikona kiti:”birashoboka,kuki se wumva ko bitashoboka?”Urukwavu narwo rwahise rwiyicarira hasi munsi y’igikona maze ruriruhukira. Muri ako kanya hahise haza inyamaswa y’inkazi isimbukira rwa rukwavu irarwica irarumira.

Niba ushaka kwicara ujye wicara mu bushorishori kuko kwicara ntukore bizaguteza ak’uru rukwavu rwahuye nako.

Ntihakagire umuntu ugushuka  nk’uko igikona cyashutse urukwavu kandi cyo cyibereye mu bushorishori.

Koresha igihe cyawe neza kandi ntugacibwe intege n’ubuhamya bupfuye bw’abantu bamwe na bamwe bahora muri nta kigenda.

Maritini Luteri Kingi yaravuze ati”Si ngombwa ko ubanza kureba aho ingazi zirangirira ngo ubone gutangira kuzizamuka, ahubwo ugomba gutera intambwe ya mbere”.

Gukira  bisaba kandi kugira ibintu bimwe na bimwe umuntu yigomwa atari uko ari bibi ahubwo ari kugira ngo yizigamire yegeranye imbaraga.

Nta kindi gihe uzabona cyo gutekereza uko wakira udatangiye none,niba ushaka kuba umuherwe tangira uyu munsi. Gukira bitangirira mu myumvire yahindutse kugezaho  uzisanga uri igisubizo aho kuba ikibazo kandi gukira ntaho bihuriye na rwa rwandiko bamwe bizera.

Umukozi ku murimo ni we Imana yemera.

Nkwifurije gukora ukaba umuherwe.

Photo/Internet

HAKIZIMANA Claver
Umusomyi w’UM– USEKE.RW

0 Comment

  • UVUZE UKURI KABISA

  • Iyo nama niyo .

  • ndemeye gusa urukwavu rwabera rwitwaye nabi mu meta yarwo.

  • Indi nama y’ inyongezo: twitabire gukorana n’amabanki. Bitsa duke duke uronse, igihe nikigera usabe inguzanyo, uyikoreshe icya wayakiye, uyishyure, usabe andi, ukore, ubundi ukire…

  • Aho turemeranya kabisa

  • muri ururwanda about hope biragoye, unemployment is very very big challenge.

    • Wowe tayari warangije kuba umukene…. ubwo ubona imbogamizi zo gukira aho kureba icyagufasha gukira

  • Iyo nama niyo kabisa ariko njye ntabwo nemeranya na RUTAYISIRE koko n’abanyarwanda baciye umugani ngo ntawe urya akatamugoye abantu bakure amaboko mumifuka bareke gusuzugura akazi akariko kose gapfa kuba kagutunze kandi burya NTA NUKIRA ATAKOZE.

  • uvuze ikintu kizima kabisa, erega twicwa n’ibitekerezo biduca intege, gusa iyo nama nkeka ko izamfasha

  • May be that is true!!!!!!!!!!!

  • uvuze ukuri pe!!

  • amen!hiyongera ho gusaba Imana ikivanga mubyo ukora byose.

  • THANK YOU FOR YOUR ADVICES!

  • ibyo nibyo pe

  • UKO NIKO KURIRWOSE.NABANDI INAMA NKIZO ZIHINDURA IMYUNVIRE YABENSHI NIZO ZIKENEWE,AHOGUHORA MUBITADUFITIYE UMUMARO N’IGIHUGU MURI RUSANGE

  • Bihira atarapha yaragiraga ati Agatutu ko kuzuru karuta ako mu ntege kora ndebe irutwa na vuga numve ntawe ukora uba umukene abanebwe ubukene burabokama. Amahirwe masa ku muntu wese wumva ashaka gukora azakira

    • Nagirango nkosore gato “Kora ndebe iruta vuga numve” Gusa iki gitekerezo kiranyubatse kabisa!

  • NUKURI GUSA MUNYONGEREYE MU NTUMBERO IMANA IBAHE UMUGISHA NO GUTERA IMBERE

  • UKO N’UKURI KWIMPAMO,EJO AHASHIZE NTIHAHINDUKA ARIKO EJO HAZAZA HARATEGURWA.

  • Best constructive ideas!!

  • man destin ibaho kabisa kuko hari igihe ibintu bikubaho kandi utabiteganyaga . utarigeze unabirota mu buzima.

Comments are closed.

en_USEnglish