Digiqole ad

Sekamana nawe agiye kuva muri Rayon Sports ajye muri Police FC

Umukinnyi wakinaga hagati mu ikipe ya Rayon Sports Leandre Sekamana ashobora gusubira mu ikipe ya Police muri iki cyumweru kuko ibiganiro hagati y’impande zombi byagenze neza, Sekamana azasangayo Tuyizere Donatien Jojoli nawe uherutse kwerekeza muri Police FC.

Sekamana Leandre (Ibumoso) umukinnyi ufatwa nk'umwe mu basimbura beza Rayon Sport yari ifite. Aha bari bahanganye na Police FC muri shampionat ishize. Photo UM-- USEKE
Sekamana Leandre (Ibumoso) umukinnyi ufatwa nk’umwe mu basimbura beza Rayon Sport yari ifite. Aha bari bahanganye na Police FC muri shampionat ishize. Photo UM– USEKE

Sekamana yagize ati” Impamvu mvuye muri Rayon Sports si uko nyanga ahubwo byangoraga gukora amasomo yajye i Kigali kandi ntuye i Nyanza, ikindi amasezerano yanjye yararangiye kandi ubuyobozi bwa Rayon Sports ntitwigeze twegerana ngo ndebe niba banyongera amasezerano nk’abandi bakinnyi.”

Sekamana avuga ko bidahindutse ashobora gusinya muri Polisi kuri uyu wa mbere ndetse yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Police FC,ikipe ya Police yifuje ko uyu mukinnyi yayisinyira imyaka ibiri ariko we avuga ko hari ibyo bakinononsora ku buryo afite icyizere ko bigenda neza agasinya kuri uyu wa mbere.

Sekamana ati” ndumva nzagira ibihe byiza mw’ikipe ya Police FC nka mbere ubwo nayikinagamo mu mwaka wa 2011”

Sekamana yakiniye Rayon Sport igihe cy’imyaka ibiri. Muri icyo gihe yatwaye igikombe cya Shampiyona ya 2012/2013 n’ibindi bikombe bitatu (igikombe cy’imyaka 100 y’umujyi wa Kigali, icy’Agaciro n’icyateguwe na football Rwanda).

Murenzi Abdallah avuga ko umukinnyi ushaka kugenda batamukumira ahubwo aba ahaye amahirwe abasigaye nabo bagaragare ngo bitware neza.

Rayonsports.net

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Rayon sport mbona itakagombye gukora ikosa ryo kurekura Sekamana kuko n’umwe mu bakinnyi beza yarifite kandi byagaragaye ko ashobora gukora impinduka igihe cyose yinjiye mu kibuga, so numvaga abayobozi ba rayon bakoresha ubushishozi mu kurekura uy’umukinnyi.

  • ubundi se yakinaga iki?

Comments are closed.

en_USEnglish