Polisi irasaba ababyeyi kwita ku bana muri iki gihe cy'ibiruhuko
Muri iki gihe, abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangiye ibiruhuko by’igihembwe cya kabiri mu gihugu hose, Polisi y’u Rwanda irasaba ababyeyi kwita kuburere bw’abana babo cyangwa ab’abaturanyi babo babafasha gusubiramo amasomo ndetse no kugira uturimo dutandukanye tworoheje bakora.
Nk’uko baba baragize igihe gihagije cyo kwita ku masomo ku ishuri, baba bakwiye no kugira ikindi gihe cyo kuruhura ubwonko, hifashishwa imyidagaduro itandukanye kuko abenshi muri bo ari urubyiruko cyane abo mu mashuri yisumbuye cyane cyane kubaba mu Mijyi itandukanye kuko aribo bafite uburyo buhagije bwo kwidagadura.
Abenshi muri uru rubyiruko bafite imyaka iri munsi ya 18, imyaka itabemerera kujya mu mazu y’utubyiniro cyangwa mu tubari n’ahandi nk’aho.
Nyamara kandi mu buryo butangaje bamwe muri aba bana bagaragara hariya hantu hose twavuze kandi batabyemerewe.
Ikindi kibabaje kurushaho ni uko banajyayo cyane cyane nijoro, aho abana b’abakobwa baba bari kumwe n’abagabo bakuze b’ingaragu cyangwa bubatse.
Aba bakobwa bato ariko ntibahaboneka mu biruhuko gusa, no mu bindi bihe baba bahari ariko mu biruhuko bakabya ubwinshi.
Polisi kandi rihanangiriza ahanini ba nyiri aya mazu n’abakozi babo cyane aho binjirira.
Polisi y’u Rwanda kandi irakangurira ababyeyi nabo kugenzura abana babo cyane cyane ab’abakobwa.
Ababyeyi bakabagenzurira hafi cyane cyane aho bajya n’abo baba bari kumwe ndetse hakanagenzurwa cyane abo badafite icyo bapfana mu miryango.
Ibi ariko bisa nk’aho bigoye muri ibi bihe kubera itumanaho rya telefoni baba baguriwe n’ababyeyi cyangwa na bariya baba bagamije kubararura.
Abana b’abahungu nabo si abo gutereranwa kuko nabo iyo badacungiwe hafi muri ibi biruhuko bashobora kugaragara mu bikorwa bibi nko kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha, ubujura n’ibindi.
Polisi y’u Rwanda rero iributsa umuntu mukuru uwo ariwe wese ko kurera ari ibya buri wese.
Mu gihe ubonye hari umwana utaye umurongo cyangwa ushukwa n’ababyeyi gito twavuze hejuru, wabimenyesha inzego zitandukanye kugira ngo tuzagire ejo heza habereye u Rwanda.
Police.gov.rw