Digiqole ad

Misiri: Abarenga 100 bamaze gupfa 1000 barakomereka kubera Morsi

Abantu barenga 100 nibo bamaze kwitaba Imana mu gishyamirana gushigiye ku ikurwaho rya Mohammed Morsi. Abandi barenga 1000 bamaze gukomereka mu gushyamirana ko muri iyi week end.

Amaraso akomeje kumeneka mu Misiri
Amaraso akomeje kumeneka mu Misiri

Biravugwa ko inzego z’umutekano zarashe amasasu ku baturage bashyigikiye Morsi bari mu mihanda i Cairo.

Ahatandukanye mu Misiri mu myigaragambyo nk’iyi abantu barenga 1000 nabo ngo bakomeretse bajyanwa kwa muganga bazira imirwano hagati y’abarwanya n’abashyigikiye Morsi umaze ibyumweru bitatu avanywe ku butegetsi n’ingabo akaba acumbikiwe ahatazwi.

Televiziyo ya Al Jaeera iri ku ruhande rw’abashyigikiye Morsi yatangaje ko abantu 120 aribo bamaze kwitaba Imana kuva kuwa gatanu, naho abandi 4500 bakaba bakomeretse.

Ministeri y’Ubuzima ya Misiri yo yatangaje ko abantu 27 aribo bitabye Imana naho 177 bagakomereka.

Mohammed El Barradei umugabo uzwi cyane mu Misiri kandi washyigikiye ikurwaho rya Morsi, nawe yamaganye ibikorwa byo kurasa ku baturage byaguyemo imbaga y’abanyamisiri.

Abashyigikiye Mohammed Morsi bakomeje kwirara mu mihanda henshi ahatandukanye mu Misiri basaba ko asubizwa ubutegetsi kandi akarekurwa n’abasirikare.

Aba bantu bongeye kugira umujinya ubwo  General Abdel Fattah el-Sisi, usa n’uwayoboye ibikorwa byo guhirika Morsi, yasabye abarwanya Morsi nabo kujya mu muhanda ngo bamagane abamushyigikiye (Morsi).

Abashyigikiye ishyaka rya Muslim Brotherhood bo kwa Morsi bakaba nabo bahise bongera kwigabiza imihanda, maze aho bahuriye n’ababarwanya cyangwa n’inzego z’umutekano amabuye n’amasasu bikavuza ubuhuha.

Kugeza ubu imibare igera ku bantu 200 bamaze kwitaba Imana mu byumweru bitatu nyuma y’ihirikwa rya Mohammed Morsi, benshi muri bo ni abo ku ruhande rwa Morsi.

Abarwanya Morsi nibo bari mu bice binini bya Cairo, aha ni kuri Tahir Square
Abarwanya Morsi nibo bari mu bice binini bya Cairo, aha ni kuri Tahir Square
Aba ni abamagana igaruka rya Morsi
Aba ni abamagana igaruka rya Morsi
article-2379657-1B040F4F000005DC-567_964x605
Abashyigikiye Morsi hano bararwana n’abashinzwe umutekano babatera amabuye
article-2379657-1B040F9B000005DC-975_964x613
Ibintu bimeze nabi cyane
article-2379657-1B0495B7000005DC-333_964x635
Amaraso arameneka
article-2379657-1B0258FD000005DC-287_964x641
Ababyeyi n’abana bashyigikiye Morsi bavuga ko batazava mu mihanda

 

Photos/Internet 

Dailymail

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Aliko mubyukuli,Morsi yazize iki? None kobamukuyeho amaraso akameneka abamusimbuye bungutse iki?

    • Bungutse ko bakoze ibyo shebuja yifuza: Kutareka aba islamist ngo bategeke nubwo byaba byanyuze mumatora asesuye. Ex: FIS Algera, HAMAS Gaza, now MB in Egypt. Muslims must wake up ntibatwarwe n’igipindi cya Uncle SAM cyitwa DemonsCrazy.

Comments are closed.

en_USEnglish