MTN Rwanda yahaye Mutuel abatishoboye 230 i Gikomero
Mu muganda rusange wo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2013 mu mudugudu wa Twina Umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo abatishoboye bagera kuri 230 bahawe ubwisungane mu kwivuza bwatanzwe n’abakozi ba MTN Rwanda bo mu ishyaka rya RPF-Inkotanyi.
Mukamana Immaculée uri mu bahawe ubu bwisungane bw’umwaka wose yatangarije Umuseke ko igikorwa babakoreye kibashimishije cyane kuko kiberetse ko bazirikanywe.
Mukamana ati “ turishimye cyane, tunashimiye ko badushishikarije gukora cyane ngo tubashe kuzaba natwe tuyitangira (Mutuel) mu gihe kizaza.”
Munara Jean Claude ushinzwe ubukungu mu karere ka Gasabo yavuze ko nk’Akarere bashimiye abakozi ba MTN bagize ubu bushake bwo kugira neza, ariko cyane cyane no kuza kwifatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda ngo ni urugero rwiza kuri aba baturage.
Munara ati “ Usibye kudufasha mu itumanaho, MTN turayishima cyane ko inafasha abaturage mu mibereho yabo, muribuka ko mu gihe cy’ibiza babatabaye bagatanga amabati 500 ku mazu yari yasakambuwe n’umuyaga, n’iki gikorwa cya none ni igikorwa cyiza abaturage n’ubuyobozi tubashimira.”
Umukozi uhagarariye abandi muri MTN Albert Ngizweninshuti we yavuze ko nubwo inkunga ya mutuel ku batishoboye 230 ari ntoya ngo icyo bakoze ni ukugirango n’undi wese watekereza gufasha ajye abikora uko ashoboye.
Ngizwenishuti ati “ Ntabwo bigarukiye aha kandi kuko tuzakomeza no mu tundi turere tw’igihugu twifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa by’iterambere tugerageza no gufatanya n’abatishoboye ngo biteze imbere.”
MTN Rwande mu minsi ishize yasoje igikorwa cy’urukundo cya “21 days of Yello Care” aho bifatanyaga n’abanyarwanda batandukanye cyane cyane mu Uburezi mu kubafasha gutera imbere no kuborohereza mu masomo batanga ibikoresho bitandukanye ku mashuri.
Photos/R Mugabe
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW