Digiqole ad

Abaserukiye u Rwanda muri CAN 2004 bari he ubu?

Hashize imyaka icyena ikipe y’igihugu Amavubi bwa mbere mu mateka yayo yitabiriye irushanwa rikomeye mu mupira,  igikombe cy’afurika cy’ibihugu cyahakiniwe muri Tuniziya mu mwaka wa 2004. Kuva icyo gihe nta yandi mahirwe yo gusubira mu cyiciro cya nyuma cya CAN araboneka. Ese abakinnyi 22 bari mu ikipe y’igihugu icyo gihe ubu bri he?

Uhereye ibumoso; Karekezi Olivier, Mbonabucya Desiré na Kamanzi Michel ndetse n'uwari umutoza wabo wungirije Jean Marie Ntagwabira, aha bari i Kigali mu mpera za 2011/photo UM-- USEKE Archives
Uhereye ibumoso; Karekezi Olivier, Mbonabucya Desiré na Karim Kamanzi ndetse n’uwari umutoza wabo wungirije Jean Marie Ntagwabira, aha bari i Kigali mu mpera za 2011/photo UM– USEKE Archives

 1.NKUNZINGOMA Ramadhani: Yambaraga nimero 18. Ni umunyekongo wari warahawe ubwenegihugu ngo akinire u Rwanda. Yakinnye nk’umunyezamu wa Marines FC, aza kubona umwanya ubanzamo muri CAN ubwo uwari usanzwe abanzamo kuva mu majonjora abanza Muhamud Mossi yavanwaga mu ikipe azira imyitwarire mibi. Nyuma Nkunzingoma yaje kuba umunyezamu w’APR FC, akurikizaho no kuba umutoza w’abazamu muri iyi kipe. Uyu mugabo ubu yasubiye mu izamu akina muri Don Bosco i Lubumbashi ikipe ifite icyo ipfana cyane na TPM kuko nayo ni iya Moise Katumbi. Akinira ku mazina y’iwabo ya Lems Ikamba. 

Nkunzingoma Ramadhan
Nkunzingoma Ramadhan

2. NDIKUMANA Hamad: Yamabaraga nimero 3 mu ikipe y’igihugu. Mu gikombe cy’Afurika muri Tuniziya Ndikumana Hamad byabaye ngombwa ko akina nka myugariro wo mu izingiro (defenseur central) kuko uwitwa Kalisa Claude yari amaze igihe afite imvune ikomeye. Nyuma y’iri rushanwa Kataut yakomeje gukina mu makipe atandukanye yo ku mugabane w’u Bulayi nk’u Bubiligi n’ibirwa bya Chypres nk’uko yari yarabitangiye. Yaje kugaruka mu Rwanda akina igihe gito muri Rayon Sport avamo. Muri iyi minsi akunda kuba ari i Burundi na Tanzania, ntabwo agitera umupira by’umwuga. Kataut yakinnye mu makipe agera ku 10 yo hanze mu babigize umwuga.

3. BIZAGWIRA Léandre: Yakiniraga ikipe ya Kiyovu Sport. Mu mikino ya CAN 2004 yambaraga nimero 5 agafatanya na Ndikumana Kataut. Yari azwiho kudakina ibintu byinshi, kandi ubwo buryo bwe bugatanga umusaruro. Nyuma ya CAN yakomeje gukina muri Kiyovu Sport kugeza ubwo yarangizaga amashuri ya Kaminuza ndetse akaza no kubona akazi muri Banki nkuru y’u Rwanda. Nyuma yaje kujya ku mugabane w’u Bulayi aho atuye muri iki gihe hamwe n’uwo bashakanye mu gihugu cy’u Bwongereza. 

Bizagwira Leandre
Bizagwira Leandre

4. NTAGANDA Elias: Uyu mukinnyi ni umunyekongo wakinnye mu Rwanda igihe kirekire mu ikipe y’APR FC yajemo avuye muri Volcanic Gorillas  yahoze mu ntara y’Amajyaruguru. Yambaraga nimero 13 muri CAN agakina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, nyuma ya APR yaje kujya muri Etincelles FC. Nyuma y’ubwumvikane bucye na Etincelles uyu musore ubu akina mu makipe y’i Goma, Ntaganda Elias ubundi amazina ye y’iwabo ni Muderwa Janvier ari nayo akiniraho iwabo.

5. NSHIMIYIMANA Canisius: Muri CAN yo mu mwaka wa 2004 uyu mukinnyi yambaraga nimero 7. Iyo yagiraga amahirwe yo gukina yajyaga ku ruhande rw’iburyo inyuma. Yakomokaga mu ikipe ya Mukura Victory Sport yanakiniye igihe kirekire cy’ubuzima bwe nk’umukinnyi. NSHIMIYIMANA Canisius ubu ni umutoza wungirije mu ikipe ya Mukura.

6. NSHIMIYIMANA Eric: Mu irushanwa ry’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu muri Tuniziya 2004, Nshimiyimana Eric yakinaga hagati afasha na ba myugariro akambara nimero 16. Yari umukinnyi w’ikipe y’APR FC. Indi kipe Eric yigeze gukinira ni Kiyovu Sport. Ubu ni umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi.

 7. SIBOMANA Abdul: Yakiniye ikipe ya Kiyovu Sport ndetse n’APR FC. Yakinaga hagati ariko akaba yanashyirwa inyuma ku ruhande rw’iburyo. Uyu mukinnyi yambaraga nimero 4 muri CAN ya 2004. Mu gusoza kwe nk’umukinnyi wa ruhago APR FC yari yifuje ko yaba umunyamabanga mukuru wayo; Sibomana Abdul bakundaga guha izina rya Sibo muri icyo yagiye mu Bubiligi ntiyagaruka. Ubungubu, kimwe na Bizagwira Leandre inshuti ye magara, aba mu Bwongereza. Sibomana Abdul ni mukuru wa Niyonzima Haruna umukinnyi wa Yanga yo muri Tanzania n’ikipe y’u Rwanda Amavubi.)

8. KAREKEZI Olivier: Azwi cyane mu ikipe y’APR FC no mu makipe anyuranye yakinnyemo nk’uwabigize umwuga. Muri Tuniziya 2004 uyu mukinnyi yakinaga hagati inyuma ya ba rutahizamu akambara nimero 11. Nyuma yo gukinira amakipe anyuranye yo muri Suede na Norvege, Uyu mukinnyi yagarutse mu Rwanda yongera gukinira APR FC hanyuma ahita ajya muri Club Athlétique Bizertin yo muri Tuniziya ari na yo arimo gukinira ubu.

9. MBONABUCYA Désiré: Ni we wari kapiteni w’ikipe y’igihugu muri CAN 2004. Yakinaga asatira izamu yambara nimero 15. Benshi bemeza ko yitanze uko ashoboye kugirango u Rwanda rubone iriya tike ya CAN, cyane cyane na mbere y’aho gato mu majonjora ubwo yazanaga abakinnyi bo kwifashishwa barimo Manaman tuza kugarukaho. Mbonabucya yabyirukiye mu ikipe ya STIR FC aza gukomerera muri Kiyovu Sport. Yanakiniye ikipe ya Inter yo mu Burundi mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Bulayi aho yakinnye mu Bubiligi no muri Turkiya. Ubu Mbonabucya akora nk’umumanager w’abakinnyi, akaba yarifuje no kuba yatoza ikipe y’igihugu Amavubi. Mbonabucya kandi akora n’ibindi bikorwa bishobora kumwinjiriza amafaranga bitandukanye n’umupira w’amaguru, hari amakuru avuga ko yifitiye n’izindi business z’ubucuruzi akora i Bruxelles .

  10. SAIDI Abed: Akomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu mujyi wa Bukavu. Yaje mu Rwanda ahitira mu ikipe yitwaga Renaissance ari na yo yanyuzemo yerekeza ku mugabane w’u Bulayi. Muri CAN 2004 yakinaga mu b’imbere akambara nimero 14. Said Abed Makasi yakinnye mu Bubiligi muri Israel no muri Maroke nyuma aza kugaruka mu Rwanda mu makipe anyuranye shampionat yashize yayikinnye mu ikipe ya ESPOIR FC y’i Rusizi.

Said Abed Makasi
Said Abed Makasi

 11. MANAMAN Raphael Henriette Elias: uyu mukinnyi yakomokaga muri Angola akaba yarahawe ubwenegihugu ngo akinire ikipe y’igihugu y’u Rwanda azanywe na Mbonabucya Désiré. Mu mikino ya nyuma ya CAN 2004 Manaman yambaraga nimero 9. Yakinaga hagati. Nyuma yakomeje gukina mu makipe anyuranye mu Bubiligi, nta makuru afatika kuri we, gusa yaretse umupira, yaba kandi yibera mu Ububiligi.

12. BITANA Jean Rémy: Yabaye umukinnyi mwiza ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Azwi nko buba yari azi kuzamuka cyane agakata n’imipira myiza (centres) yanavagamo ibitego. Muri CAN 2004 yambaraga nimero 21. Bitana yaje gutoroka ariko icyizere cyo kubona ikipe akinamo nk’uwabigize umwuga kigenda kiyoyoka. Yabanje kuba mu Buholandi, ubu arimo arabarizwa mu Bubiligi.

Bitana Jean Remy
Bitana Jean Remy

 13. MUNYANEZA Henri: ni umukinnyi w’umunyarwanda uba ku mugabane w’u Bulayi. Ntabwo yakunze kwitabira ubutumire bwo mu ikipe Amavubi. Muri CAN 2004 uyu mukinnyi w’imbere yabaga yicaye ku ntebe y’abasimbura yambaye nimero 22. Yakiniye amakipe atandukanye yo mu Bubiligi, ubu arabarizwa muri Sint Niklaas yo muri icyo gihugu.

 14. KAMANZI Michel: Yamenyekanye nk’umukinnyi mwiza wo hagati wigeze gukinira amakipe arimo na Rayon Sport. Yakinnye nk’uwabigize umwuga mu makipe anyuranye y’i Bulayi. Mu gikombe cy’Afurika 2004 Kamanzi yakinaga mu bo hagati akambara nimero 8. Muri iki gihe Kamanzi Michel atuye mu Budage, aheruka mu Rwanda ubwo yazanaga na Mbonabucya mu mpera za 2011 bazanye abakinnyi bakiri bato b’abanyarwanda bakina hanze.

 15. RUSANGANWA Frederic: bakundaga kumwita Ntare. Yakinaga hagati akaba yaramamaye mu ikipe ya Mukura Victory Sport yanabereye kapiteni. Yaje kuyivamo ajya muri APR FC. Mu mikino ya CAN muri Tuniziya Rusanganwa Frederic yari umusimbura mu bakina hagati akambara nimero 6. Ntare yatorotse ikipe y’igihugu yerekeza mu Bubiligi bikavugwa ko hari umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA muri icyo gihe wari uzi iby’itoroka rye. Rusanganwa ariko na we nta mahirwe yo kubona ikipe ifatika yigeze agira, ahubwo yakiniraga amakipe y’ibigo runaka byo mu Bubiligi ari na ko akora ibiraka by’ubufundi. Na n’ubu aracyatuye mu gihugu cy’u Bubiligi.

Rusanganwa Fredy
Rusanganwa Fredy

 16. NSENGIYUMVA Jean Paul: Bamwitaga Raro mu makipe yakiniye ya Intare FC n’APR FC. Ni umukinnyi w’amagara make ariko wari ufite ubushobozi bwo gukina imyanya yose mu kibuga. Muri CAN yakinaga nk’umusimbura akambara nimero 2. Muri iki gihe Nsengiyumva Jean Paul ari i Burundi aho atoza ikipe y’Alleluia y’umukuru w’igihugu ndetse rimwe na rimwe akanagaragara muri staff itoza ikipe ya Inter Star.

  17. MULISA Jimmy: Uyu mukinnyi wo hagati ariko ushobora gukina n’imbere yazamukiye mu ikipe y’APR FC. Muri CAN yo muri Tuniziya yambaraga nimero 20 ariko akaba ku ntebe y’abasimbura. Yakinnye mu makipe anyuranye nk’uwabigize umwuga ariko urwego rwe ntabwo rwigeze ruzamuka nk’uko yabyifuzaga cyangwa nk’uko abandi bari babyiteze. Muri iyi minsi Mulisa Jimmy yaba ari umukinnyi wa FC Vostok yo muri Kazakhstan cyangwa Tubize yo mu u Bubiligi.

 18. GATETE Jimmy: afatwa nk’umwe bu basatirizi b’icyitegererezo u Rwanda rwagize. Yakiniye amakipe atandukanye arimo Flamengo yo mu Burundi, Mukura Victory sport, Rayon Sport n’APR FC zo mu Rwanda. Yigeze kumara igihe ku mugabane w’u Bulayi ndetse no muri Afurika y’epfo ariko ntiyagira amahirwe yo gukina nk’uwabigize umwuga. Mu gihe cya CAN 2004 muri Tuniziya Gatete Jimmy yajyagamo asimbura akambara nimero 10. Yashoreje umupira we mu ikipe ya Saint George yo muri Ethiopia. Gatete Jimmy ubu yibera muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika hamwe n’uwo bashakanye Hakizamungu Aline.

Yarasimburaga yajyamo bigahinduka
Yarasimburaga yajyamo bigahinduka

 19. HABIMANA Karim Kamanzi: Azwi cyane nk’umukinnyi mwiza utaha izamu wakiniye Kiyovu Sport igihe kinini mbere yo kujya gushakisha amahirwe ku mugabane w’u Bulayi cyane cyane mu gihugu cy’u Bubiligi. Muri CAN ya 2004 Karim yambaraga nimero 19 akina mu b’imbere. Ubu aba mu Bubiligi akunda kuza na hano mu Rwanda.

 20. LOMAMI Jean: Avuka mu muryango w’abakinnyi b’umupira barimo se wari umunyezamu hakaba Lomami André na Lomami Marcel. Yakinnye mu makipe atandukanye arimo Flash FC, Kiyovu Sport, APR FC, ATRACO FC na Rayon Sport zo mu Rwanda ndetse n’andi makipe yo hanze mu bihugu nka Soudani na Zambiya. Muri CAN yo muri Tuniziya, Lomami yari umusimbura mu bakinnyi b’imbere akambara nimero 17. Ubungubu Lomami Jean akina mu ikipe ya Roan United yo mu cyiciro cya mbere muri Zambiya.

 21. MBEU Patrick: Yari umuzamu wa kabiri mu gihe cya CAN. Ni umunyakameruni wahawe ubwenegiguhu shishi itabona ngo akunde akinire Amavubi. Icyo gihe yari yazanye n’undi munyakameruni mugenzi we witwaga Gilles N’gama wakinaga inyuma ariko uyu we ahita aserererwa kuko urwego rwe rwari hasi. Mbeu Patrick yabaga yambaye nimero 1 yicaye ku gatebe k’abasimbura muri CAN. Ubu yahagaritse gukina yaba yibera iwabo.

 22. NDAGIJIMANA Jean Claude: Avukana na Hakizimana Charles uzwi nka Macari uyu we akaba umunyezamu mu ikipe ya Etincelles FC. Ndagijimana Jean Claude wabaye umunyezamu wa Marines FC na we yagiye muri CAN 2004 ku buryo bumutunguye. Yari umuzamu wa gatatu w’Amavubi, yambaraga nimero 12. Muri iki gihe aba mu Bufaransa akaba atagikina umupira w’amaguru.

Nshimiyimana Canisius
Nshimiyimana Canisius igihe cye cyose yakibayemo muri Mukura
Nshimiyimana Eric ubu ni umutoza w'Amavubi
Nshimiyimana Eric ubu ni umutoza w’Amavubi makuru
Lomami Jean yibera Zambia
Lomami Jean yibera Zambia
Ntaganda Elias/Muzerwa Janvier yibera cyane cyane i Goma
Ntaganda Elias/Muderwa Janvier yibera cyane cyane i Goma

 Hamwe na mukerarugendo.com

Rutindukanamurego Roger Marc
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • mugize neza kutubwira amakuru yaba bakinyi, ariko muze mutohoza neza,kuko nabaye i Burundi,NSENGIYUMVA Jean Paul bira Laro ntabwo ari umutoza wa Halleluia FC ahubwo numukinyi akina hagati muri Halleluia Fc, hama ntabwo azi na staff ya Inter star, ahubwo murino minsi aza aregera caane staff ya Athletico,nincuti magara ya Kaze Cedrick atoza Mukura VS…

  • Urakoze cyane musaza, ku bwanjye iyi ni inkuru y’ibihe byose mu nkuru zose za sport naba narasomye kuri uru rubuga. Cyakora mwameliore uburyo bwo gusharinga inkuru zanyu via facebook/email kuko ntibyoroshye, biracomplitse. Tkx.

  • Iriya photo yo hejuru uwo wavuze uri kumwe na Karekezi ndetse na Desire ntabwo ari Kamanzi Michel ahubwo ni Karim.

  • Murakoze kutubwira iby,abo bakinyi badushimishije,tugasaba abubu ko bakora nkabo bakuru babo tukongera kw,ibona muri CAN zitahe n,ishema kuri twese abaturarwanda.

  • aya makuru yari akenewe. Gusa ntangajwe n’uko abakinnyi nka Bizagwira Leandre, Sibomana Abdul(Sibo) na Bitana Jean Remy mutigeze muvuga ko batangiriye ruhago mu ikipe ya Etincelles FC. Uku ni ugupfobya ikipe yabareze ikanabageza ku rwego rwo kumenyekana.

  • Ntabwo tuzongera kugira nka bariya basore kabisa, amavubi yari ariya mugize neza kongera kutubwira amakuru yabo pe. ariko Amavubi ni ikipe y’igihugu yacu tugomba kujya tuyigwa inyuma uko iri kuko ni iyacu

  • Nicyo kintu cyambere nkunze kuva mwashyiraho iyi sit!!!

  • ko mutatubwiye Mukoko benoit?

  • ni sawa pe bariya basore baribo

  • sibo aba canada ntabwo aba mu bwongereza

Comments are closed.

en_USEnglish