Amazirantoki y'ahantu hahurira benshi agiye kujya abyazwa umusaruro
Mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ukiri muto, Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa D.C.G Marry Gahonzire aravuga ko guverinoma ifite gahunda yo kubyaza imyanda(amazirantoki) n’ibisigazwa by’abantu umuriro w’amashanyarazi na gaze bigaragara ahantu hahurira abantu benshi nk’uko byatangirijwe mu magereza.
Abagororwa bo muri gereza ya Bugesera bakora imirimo isanzwe kimwe n’abandi bagororwa: barakora, bakarya, bakaryama nk’uko bisanzwe, imyanda bataye ibyazwa umusaruro ku buryo bugaragara.
Marry Gahonzire avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gereza zo mu Rwanda zari zuzuye imfungwa hatekerezwa uburyo bushoboka bwose izo mfungwa zabyazwa umusaruro.
Agira ati “Gereza icumi kuri 13 zose ubu zibyaza biogas imazirantoki. Bugesera n’izindi gereza birimo gutanga bio-gas. Twaje gutekereza tuti kuki tutabyaza imyanda yabo umuriro w’amashanyarazi?”
Akomeza avuga ko izo gereza icumi zibyazwa umusaruro ubu zicumbikiye abagera mu bihumbi 55.
Kandi ngo Leta y’u Rwanda ifite gahunda zo kubyaza umuriro w’amashanyarazi imyanda yose y’abantu cyane cyane iboneka ahantu hakunze hakunze guhurira abantu benshi nk’amashuri, ibitaro n’ahandi.
Gahonzire kandi avuga ko kubyaza umusaruro imyanda y’abantu bifite inyungu nyinshi kuko kuyibyaza amashanyarazi na gaze yo gutekesha.
Gahonzire aganira na TheGuardian yagize ati “Iyo tubikoze bituma hagabanuka ikoreshwa ry’inkwi, bigatuma tuzigama amafaranga, ariko ikingenzi gikuru ni uko bituma tunabungabunga ikirere.”
Iyi gahunda kandi ntabwo ari mu Rwanda gusa yaba itangiriye kuko no mu bindi bihugu nk’ubuhinde bafata ibisigazwa n’imyanda bikomoka ku bantu n’inyamanswa bakabibyaza umuriro w’amashanyarazi na gaze yo gutekesha.
Gusa nubwo Amakompanyi, amagereza n’Imijyi muri iki gihe byahagurukiye kubyaza umusaruro ibisigazwa n’imyanda by’abantu bibikoramo amashanyarazi na gaze, abahanga bemeza ko bidashobora gutanga ingufu z’amashanyarazi zikenewe.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ibyo ni byiza cyane
Comments are closed.