Digiqole ad

Igihano cy’urupfu nicyo cyarangiza ubwicanyi bweze muri iyi minsi?

Muri iki gihe, bamwe bita ibihe bya nyuma, henshi ku Isi ariko no mu gihugu cyacu ntabwo dusiba kumva ubwicanyi mu ngo, mu miryango, mu baturanyi…Ubwicanyi butandukanye kugeza n’aho umugabo yica umugore, umwana akica ababyeyi…Mu bihano bitangwa n’ubutabera igihano cyo gufungwa burundu nicyo kiremereye mu Rwanda, nubwo hari bamwe usanga bavuga ko cyoroheje ku wakoze ubwicanyi bw’indengakamere.

death_penalty

Ubu bwicanyi bamwe bavuga ko ari ingaruka za Jenoside, abantu ngo babonye banamenya gutemana. Abandi ariko bavuga ko atari uko bimeze kuko hari n’abana bato batabaye muri Jenoside bavugwa mu bwicanyi muri iyi minsi.

Ibiyobyabwenge, ubushyamirane bushingiye ku mitungo, inzangano z’imiryango, ubusambanyi n’ingaruka zabwo, ndetse n’ubukene ni bimwe mu mpamvu z’ubwicanyi buvugwa hanze aha.

Bamwe bemeza ko ubwicanyi bwahozeho, ko ahubwo ari ikoranbuhanga mu isakazamakuru ryateye imbere cyane ku buryo ikibereye Cyunuzi ya Kirehe kigera  mu Mayaga ya Nyanza n’i Kanama ka Rubavu ako kanya. Itangazamakuru rikanashyirwa mu majwi kuba rikabiriza ibintu.

Iyo itangazamakuru rishakaje izi nkuru, ibitekerezo byinshi bizitangwaho bigaruka ku guhana uwakoze amahano, bamwe bakavuga bati “Mu gihe haba hariho igihano cy’urupfu ntabwo byasubira.” Ab’ibi bitekerezo ntabwo ari bacye.

Nubwo atari bacye, nubwo kandi hari ushobora kumva ko baba bafite ukuri ku guhanisha uwakoze ubwicanyi bw’indengakamere kumwambura ubuzima, igihano cy’urupfu njyewe mbona abanyarwanda bakwiye kukibagirwa.

Guhera mu myaka ya 1950 kugeza mu 2000 ubwo u Rwanda rwavanagaho igihano cy’urupfu, iki gihe ubwicanyi abakuru bavuga ko nabwo bwari bukabije, ndetse bishobora kuba byari binarenze ubu (tutabariyemo amahano ya Jenoside).

Umuvandimwe twaganiraga kuri iki gihano yarambwiye ngo, ugiye kwica umuntu akenshi ntatekereza ku gihano ari buhabwe. Ngo bimeze bitya muri Leta nyinshi za USA ubwicanyi bwaba bwaracitse kuko ho uramwica nawe bakakwica. Ariko umenya icyo gihangange ku Isi kiri mu bihugu ubwicanyi mu bagituye buri hejuru cyane.

 

U Rwanda rwungutse iki mu kuvanaho iki gihano gikarishye?

Mu gihugu cyari kivuye muri Jenoside, byari bigoye cyane ubutabera, kuko abishe n’abishwe umenya benda no kungana. Igihugu cyari gusigara gituwe nande? Icyo ni kimwe yenda kidafite ireme cyane.

Ikindi ni igitutu cy’amahanga. Iyo bavuze amahanga ntibaba bavuze igihugu runaka, ahubwo umuryango wabyo ubihuza. Bashyize igitutu ku Rwanda ariko ntabwo bashyize igitutu kuri Amerika, impamvu sinzitindaho namwe muri bakuru.

Ariko u Rwanda rumaze gukuraho iki gihano byarashobotse ko ubutabera bwohererezwa ibikomerezwa byateguye Jenoside mu Rwanda bimwe na bimwe birabiryozwa, abatabibazwa ubu hari abo twirirwa tujya kwakira i Kanombe bakaza baboshye amaboko.

Iyo uhanishije uwishe kumwica uba utumye uwe usigaye nawe ashobora kwica kuko aba abonyeko bishoboka cyane, ariko iyo atishwe asigara atanga isomo ku bandi, umunyururu ugatuma ababwira ibibi byo kwicana.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu kandi bavuga ko iyo wishe umuntu kuko nawe yishe undi, ngo nta mahirwe uba umuhaye yo kumva uburemere bw’ibyo yakoze, ngo arebe ingaruka kuri we no ku b’uwo yishe maze akuremo isomo ryo kwigisha abandi.

Mu Rwanda nibyo ubwicanyi buravugwa cyane, ariko uganiriye n’abagenda amahanga usanga atari ho bimeze nabi nk’ibindi bihugu, niyo warebera mu bituranyi gusa ukareka kujya mu bya kure cyane.

Gukuraho igihano cy’urupfu umuryango nyarwanda wabyungukiyemo ku buryo buziguye kwivanamo umuco wo kwihorera nubwo nyine atari 100%.

Ni hahandi ariko turacyicana!

Niko bimeze, abantu baracyicana kubera za mpamvu twavuze ruguru, zituruka ahanini ku butunzi n’imibanire y’imiryango. Ese bizahagarara?

Ntabwo ubwicanyi mu bantu buzacika kuko n’ibibazo bitazacika. Ariko iyo ibibazo bigabanutse cyangwa ntibibe ibisanzwe bituma abantu bicana ahubwo bikaba ibishingiye ku mikoranire na business aho kuba iby’imibanire n’ubutaka.

Mu miryango naho kandi biracyagoranye kuko ibibazo by’abashakanye, bishingira ku busambanyi ubu ku Isi biri mu bitanga imibare minini y’ubwicanyi mu ngo. Aha umenya ari ah’Imana.

Leta, amadini, inzego z’umutekano n’imiryango n’amashyirahamwe ahuza abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye bakwiye kwicara bagashaka igisubizo ku bibazo by’ubwicanyi ariko bahereye ku ikemurwa rya biriya bibazo bitera ubwicanyi.

Hari uko wowe ubibona?

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • yes urugero nko mu Rwanda abantu bishe abantu bari bakwiye kwicwa bakadukuraho icyaha twebwe bato aho kubitwitirira hagasigara generation nto

  • Jye uko mbibona ni uko mu butabera bwa hano ku isi higanjemo amarangamutima hari n’aho ushinjwa ubwicanyi ataba ariwe wabikoze. Byaragaragaye no muri USA aho uregwa ubwicanyi aba ategerejwe kwicwa nyuma bakaza gusanga atariwe wicanye.
    Numva igifungo cya burundu ari cyo kibereye uwishe undi. Erega n’ubundi igihano cy’urupfu gihabwa uregwa ubwicanyi ntabwo kikugarurira uwawe, niyo mpamvu mbona Imana ariyo izihanira (ku bemera Imana).

  • BAMBWIYE KO IGIHANO GIFITE INTEGO 2 1.GUHANA 2GUKOSORA, NONE IYO WISHE UBA UHANNYE CG UBA UKOSOYE? NTA NAKIMWE KKO 1.TWESE TUZAPFA N’UBWO WABA WARITWAYE NEZA 2.NTABWO UKOSOKA IYO UPFUYE KKO NTACYO UHINDUKAHO NYUMA YO KWICWA. GUFUNGWA NDABISHYIGIKIYE!

Comments are closed.

en_USEnglish