Digiqole ad

Uganda naho bari gutanga indangamuntu zigezweho

Marcellino Bwesigye, umugenzuzi w’umushinga w’indanagamuntu muri Uganda yemeje ko buri wese wiyandikishije ngo abone indangamuntu nshya uzayibona, kuko ngo uzayihabwa ari uwujuje ibisabwa.

Indangamuntu nshya ya Ministre w'Intebe Amama Mbabazi
Indangamuntu nshya ya Ministre w’Intebe Amama Mbabazi

Guhera mu kwezi kwa mbere 2014 abatuye ibihugu bya Kenya, u Rwanda na Uganda bazajya bakoresha indangamuntu zabo zonyine bagendagenda muri ibi bihugu.

Uganda mu gihe bari kwiga ku gutanga indangamuntu zigezweho hari ikibazo cy’abimukiira benshi muri iki gihugu ngo nabo bashaka indangamuntu za Uganda.

Kugirango uyihabwe Marcellino Bwesigye ugomba kuzaba ugaragaza ikarita y’itora, aho yavukiye, aho yashatse, icyemezo cy’abajya mu mahanga cye (passport), n’inyandiko yemewe n’amategeko imuranga.

Abanyamahanga batuye muri Uganda bifuza ubwenegihugu bo ngo bagomba gutegereza kuko ngo nta byangombwa byuzuye bibaranga usanga bafite nkuko Bwesigye abivuga.

Ibi ngo bizatuma bamenya ukwiye guhabwa indangamuntu ya Uganda n’utayikwiye.

Muri Uganda ngo bizagora umuntu kubona akazi yiyita umugande adafite indangamuntu nshya nkuko bitangazwa na NewVision.

Umushinga w’indangamuntu muri Kenya waba naho ngo uzatangira vuba. Ibihugu byo muri aka karere byiyemeje koroshya ubuhahirane mu rwego rwo kuzahura ubukungu.

Usibye korohereza ababituye mu kubigendamo nta nkomyi hari n’imishinga biri kugerageza gukorana y’umuhanda wa gare ya moshi, ndetse n’igitembo (Pipeline) cy’ibikomooka kuri Petrol gihuriweho n’ibi bihugu.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • to gether is one

  • Ni byiza,Ug komerezaho.

  • nukuri ibi bintu byo koroshya ubuhahirane niba koko bizagerwa ho umwaka utaha birashimishije cyane, bivuga ngo umunyarwanda abonye ahantu hagutse ho guhahira ni mureke ayamahirwe tuyabyaze umusaruro bavandi.

  • NI UKURI IBI BYABA ARI IBYAMBERE

  • Turaje tuzibone nubundi baradutindije

  • Ntawutakwishimira kuba hagiye gukora indangamuntu mu buhahirane by’ibihugu bya Uganda, u Rwanda na Kenya ahubwo n’uburundi burebereho.

  • 666!! MURAJYA HE?

  • nibyiza tujye dusurana nta kibazo,nibacisha irangamuntu yawe muri mudasobwa ntabindi bisobanuro uzasabwa!

Comments are closed.

en_USEnglish