Kimironko: Abana banze kwiga bakomeje kuba ikibazo
Mu karere ka Gasabo Umurenge wa Kimironko imbere ya gare y’imodoka zitwara abagenzi uhasanga udutsiko tw’abana bacye bari hagati y’imyaka itanu na 15, ni abana b’ikigero cy’ishuri ariko batiga birirwa aho.
Baba banywa kore n’ibindi biyobyabwenge, bajujubya cyane abacuruzi kuko ngo biba cyane. Muri bo kandi ab’intege nke usanga bishobora mu gusabiriza bakiri bato.
Aba bana kandi usanga bagenda hafi ya bamwe bacururiza ibintu ku muhanda ngo kuko iyo Local defense zibirukankana zibibabuza gucururiza ku muhanda nabo ngo hari ubwo babonamo ibyabo muri ako kavuyo.
Madame Uwanyirigira ucururiza hafi ya Gare ya Kimironko ati “ Aba bana baratujujubije ubu twarumiwe. Urarangara gato kagafata ikintu kakiruka, iyo udashoboye kukirukaho nyine ubwo uba ugihombye. Twarumiwe.”
Ubuyobozi bw’Umurenge Kimironko nubwo mu myaka ishize bwahagurukiye guca aba bana mu muhanda ubu bisa n’ibyasubiriye kuko bongeye kwimonogoza.
Iyo ugerageje kuganira nabo, bakubwira ko bavuye iwabo mu mirenge yo mu byaro yo hafi y’umujyi.
Bavuga ko ngo mu rugo hari ubukene, abandi ariko bakavuga ko ngo banze ishuri kuko ngo ntakintu (amafaranga) bahabona.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW