Digiqole ad

Ikompanyi Old Mutual na IFC bagiye kugura 30% bya Soras

Ikompanyi y’Abongereza Old Mutual n’isosiyete yitwa “Société financière international” (IFC) batangaje ko bari hafi kwemeza ku mugarararo ibyo kugura imigabane mu kigo cy’ubwishingizi cy’u Rwanda (Société Rwandaise d’Assurance).

Amakuru dukesha Jeune Afrique aravuga ko SORAS yiteguye kurekura 30% by’imari shingiro yayo, ndetse ngo bishobora no kuba baramaze kumvikana igisigaye ari ukubitangaza ku mugaragaro.

Old Mutual ni ikompanyi ‘Abaongereza ariko yavukiye muri Afurika y’Epfo, naho IFC yo ishamikiye kuri Banki y’isi.

Source: Jeune Afrique
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ubwo nintangiriro yo guhomba.Mporanyi se yananiwe?

Comments are closed.

en_USEnglish