Digiqole ad

BRD yasoje imurikagurisha iha ikaze abifuza gushinga inganda

Ubwo Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) yosozaga imurikagurisha ry’iminsi itatu ku mugoroba wo kuwa gatatu, yakoraga ku bufatanye n’ibigo n’inganda byatejwe imbere n’inguzanyo yabihaye, ubuyobozi bwa BRD bwahaye ikaze abantu bose bifuza gushinga inganda n’abafite imishinga ishobora gutanga imirimo myinshi ku banyarwanda.

Namara Hannington umuyobozi w'urugaga rw'abikorera (PFS) niwe warisoje anashimira BRD kuba nayo yarateguye imurikagurisha rikagenda neza
Namara Hannington umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PFS) niwe warisoje anashimira BRD kuba nayo yarateguye imurikagurisha rikagenda neza

Ubuyobozi bwa BRD bwatangaje ko iri murikagurisha ryatanze umusaruro kuko nibura ngo abantu basaga 350 barijemo, kandi ubucuruzi bwahakorewe bwinjije amafaranga asaga miliyoni imwe n’ibihumbi 500.

Bamwe mu bamurikaga ibikorwa muri iri murikagurisha bashimiye BRD kuba yarabafashije kwiteza imbere, ariko kandi bose banahurije ku gukangurira Abanyarwanda kugana BRD kuko ngo ifasha n’utangirira ku busa(amafaranga).

Sina Gerard (Enterprise Urwibutso) yavuze ko mbere yo kugana BRD yengaga imitobe akoresheje uburyo gakondo, ariko kuva mu mwaka wa 2006, BRD itangira kumufasha yahise abona imashini none ubu akaba asigaye yenga ibyo kunywa biri ku bipimo (standard) mpuzamahanga.

Kanyankole Alex, Umuyobozi wa BRD yatangarije Umuseke ko uretse kuba iri murikagurisha ryari mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 iyi banki imaze ikora,  ngo banaboneyeho kwereka no gusobanurira ababagana ibikorwa bitandukanye bateganya mu minsi iri imbere.

Bimwe muri ibi bikorwa harimo gushyigikira imishinga yo guteza imbere imiturire aho bifuza kuzubaka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali amazu yo guturamo y’ikitegererezo kandi adahenze cyane asaga ibihumbi bibiri.

BRD kandi ngo irashaka kurushaho gushyigikira imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi n’umusaruro ubikomokaho, imishinga minini itanga akazi ku bantu benshi kandi igira uruhare ku iterambere ry’igihugu ndetse n’imishinga ya serivisi no guteza ubukerarugendo.

Kanyankole kandi yizeje ko n’umwaka utaha iri murika gurisha rizongera rikaba, ariko ngo noneho hazabaho no guhemba abamurikabikorwa bazaba bitwaye neza.

Iri murika gurisha ryaritabiriwe na Inyange industries, Urwibutso enterprise(Nyirangarama), Crystal Bottling Co.Ltd, East African Granite Industries, Trust Industries Ltd, Kinazi Cassava Plant na Rugali Ltd (Kinyinya Farm).

Alex Kanyankole, umuyobozi wa BRD arashishikariza Abanyarwanda cyane cyane abafite inganda nto n'iziciriritse kubagana bagafatanya guteza imbere igihugu
Alex Kanyankole, umuyobozi wa BRD arashishikariza Abanyarwanda cyane cyane abafite inganda nto n’iziciriritse kubagana bagafatanya guteza imbere igihugu
Jack Kayonga uherutse gukurwa ku buyobozi bwa BRD nawe yari yitabiriye umuhango
Jack Kayonga wahoze ayobora BRD nawe yari yitabiriye umuhango
Sina Gerard ashimira BRD kuba yaramukuye ku kwenga imitobe mu buryo bwa gakondo ikamufasha kubona inganda
Sina Gerard ashimira BRD kuba yaramukuye ku kwenga imitobe mu buryo bwa gakondo ikamufasha kubona inganda
Sina Gerard niwe wiheraga abari muri iri murikagurisha kuri bimwe mu bicuruzwa by'uruganda rwe ngo bumve uko bimeze
Sina Gerard niwe wiheraga abari muri iri murikagurisha kuri bimwe mu bicuruzwa by’uruganda rwe ngo bumve uko bimeze

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ntahantu kanyankore yagera ngo abure kuzana itandukaniro numugabo ufite ubwenge bwokuyobora kandi icyo arusha abandi aca bugufi cyane gusa nakomeze barebe uburyo bafasha imishinga yurubyiruko kuzamuka.

  • Kanyankole ni umuyobozi nyawe ukenewe ,kuri jye namugereranya nk’umuntu uzazamura igihugu kuko aca bugufi akumva ibibazo byabo ayobora kdi bagafatanya gushaka umuti w’ikibazo nawe aheje ibitekerezo.Twe muri NAEB,yagenda turarira ,abakozi n’abaturage twakoranaga nawe .Gusa uri umuntu w’umugabo ufite vision .

Comments are closed.

en_USEnglish