Uganda: batanu bafungiye gufata ku ngufu umukecuru w'imyaka 90!
Mu gihugu cya Uganda mu ntara ya Nakaseke mu mudugudu wa Kikamulo, abagabo batanu bafungiwe kuri station ya police kuko bakekwaho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka mirongo icyenda y’amavuko.
Bane muri bo bakomoka mu mujyi wa Kampala bakaba baragiye mu ntara Nakseke gukora ibiraka. Abo ni Peter Kisitu utuye i Bamunanika, Fazil Isabirye, Julius Muhindo, Robert Wasswa.
Umuvugizi wa Police witwa Lameck Kigozi atangaza ko bafungiwe kuri station ya Kiwogo hakaba hagikorwa iperereza kuri icyo cyaha gikabije itandukaniro bakekwaho.
Umuvugizi wa Police muri ako karere atangaza ko hari umuntu wababonye basohotse mu nzu y’uwo mukecuru nyuma bakamusanga yangijwe kandi ababara cyane.
Nyuma yo kugezwa kwa muganga na Police, ibizamini bya muganga byagaragaje ko yafashwe ku ngufu.
Ikoreshwa rirengeje ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ni kimwe mu biri ku isonga ryo gukora amahano atarigeze avugwa mu myaka ya cyera.
New Vision
UM– USEKE.RW
0 Comment
Kubafunga ntibihagije, niba Mu bugande igihano cy’urupfu kitaravaho, bakwiye kunyognwa.
Niba kitakiriho, mbasabiye burundu y’akato.
UMUKECURU W’imyaka 90 KOKO. N’uruhinja rukivuka ntibarutinya bo kabura agasani.
MANA TABARA ISI YACU…..
Nanjye nunze mu rya GAT.
Comments are closed.