Kevin Little na Ali Kiba baba bazaza kuririmba mu Kwita Izina 2013
Kwita Izina ku nshuro ya 9 biraba muri iyi week end, tariki 22 Kamena abantu baturutse ahatandukanye bazitabira uyu muhango. Mu bitaramo byerekeranye n’uyu muhango amakuru agera k’Umuseke ni uko abahanzi Ali Kiba na Kevin Lyttle bashobora kuzasusurutsa abazabyitabira.
Kwita Izina abana b’Ingagi, igikorwa kiri gutegurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB kizitabirwa n’abantu benshi barimo n’abakerarugendo baba baturutse mu bihugu bya kure.
Umubare munini w’abazitabira ariko byitezwe ko ari abanyarwanda nabob amaze gukangukira kureba ibyiza nyaburanga by’u Rwanda nkuko RDB yagiye ibitangaza.
Amakuru agera k’Umuseke ni uko abahanzi babiri mpuzamahanga Ali Kiba na Kevin Lyttle bazafatanya n’abahanzi bo mu Rwanda tutaramenya neza, gususurutsa abazitabira igitaramo kizabanziriza Kwita Izina, iki gitaramo kikazaba kuwa 21 Kamena i Musanze.
Aba bahanzi bakaba ndetse bashobora no kuzaririmba mu muhango nyirizina.
Kevin Lyttle akomoka mu birwa bya Saint Vicent na Grenardines byo mu nyanja ya Caraibes hafi ya za Haiti, ni umuhanzi wamenyekanye cyane kubera indirimbo “Turn me on” (2003), “Drive Me Crazy” (2004), “Anywhere” feat. Flo Rida (2009) na “Bounce” aherutse gusohora uyu mwaka.
Ali Kiba we, ni umuhanzi wo muri Tanzania umenyerewe cyane muri aka karere mu ndirimbo nka “Cinderella” na Msera” zakunzwe cyane muri aka karere no mu Rwanda.
Kuwa gatandatu, munsi y’ibirunga I Musanze niho hazabera umuhango wo kwita abana 12 n’umuryango mushya w’Ingagi.
Kuva zatangira kwitwa, abana 161 b’ingagi nibo bahawe amazina.
Niba ukunda ibidukikije ntuzacikwe n’uyu muhango no gutaramirwa n’abaririmbyi bazaba bahari.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW
0 Comment
iriya ndirimbo ya ali kiba ntago yitwa “Msela” ahubwo yitwa “Mac muga”
Comments are closed.