Digiqole ad

Mandela ari kumera neza -Graca Machel

Ubwo umuyobozi igihug cy’Afurika y’epfo yagezaga ijambo ku mbaga y’urubyiruko yari iteraniye mu ntara ya KwaZulu Natal tariki 16 Kamena,Jacob Zuma yavuze ko Mandela akomeje kugenda amera neza.

Mandela mu zabukuru na Graca Machel umurwaje ubu
Mandela mu zabukuru na Graca Machel umurwaje ubu/photo Internet

Ubuzima bw’uyu mukambwe w’imyaka 94 uri mu bitaro, buri kwibazwaho cyane n’abanyafrika y’epfo ndetse n’abatuye Isi, dore ko amakuru y’ubuzima bwe atangwa gusa n’ibiro by’umukuru w’igihugu cyangwa we ubwe.

Urubyiruko rwinshi rwari ruri KwaZulu Natal rwibuka ubwo kuwa 16 Kamena 1976 rugenzi rwarwo rwatikiriye i Soweto ubwo abana bato baraswaga bikabije n’abasirikare b’abazungu bo muri icyo gihugu.

Zuma yasabye uru rubyiruko gukomeza gusabira umusaza Madiba ngo akomeze kumera neza nkuko yatangiye kubigaragaza mu minsi ibiri ishize.

Zuma yabwiye ijambo ryashimishije aba bajeni ko Mandela nubwo akirwaye cyane, ariko ubu nibura abashaka kuvugana n’umugore we.

Umugore we yagize icyo avuga 

Bwa mbere kuva Mandela yajye mu bitaro, Graca Machel umugore we yagize icyo avuga, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa mbere, yashimiye cyane abatuye Isi na Africa y’Epfo by’umwihariko uburyo bakomeje gusabira umugabo we ngo amere neza.

Graca Machel niwe umurwaje mu bitaro i Pretoria aho ari kuvurwa ibihaha.

Hamaze iminsi hari umwuka mubi muri Africa y’Epfo kuko abaturage b’abirabura muri iki gihugu bamwe ngo baba bakibitse inzika bashaka kwihorera ku bazungu.

Ikintu kimwe kibibabuza akaba ari ukuba Nelson Mandela wabasabye kenshi kutihorera ku bugome bagiriwe.

Abatuye iki gihugu, bamwe bakomeje kwibaza niba nta mabi ashobora gukurikira urupfu rw’uyu musaza.

SANews

BIRORI ERIC
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Uwo mukambwe Imana ikomeze imufashe kandi benshi bamwigireho.

  • Intwari ntabwo ipfa kandi n’ubwo Imana yamwisubiza,ntabwo ibikorwa bye bizava mu mitwe y’abatuye Isi bose muri rusange n’abanyafurika by’umwihariko.

    Vive Madiba.

Comments are closed.

en_USEnglish