Digiqole ad

Kardashian, wa mu star uzarya ingobyi yabyaye

Los Angeles – Saa tatu z’ijoro mu bitaro bya “Cedars-Sinai Medical Center” aho yajyanywe kuri uyu wa gatanu akibaruka kuri uyu wa gatandatu, Kim Kardashian yabyaye umwana w’umukobwa byavuzwe ko asa na Kim kurenza se umubyara Kanye west.

Ifoto yagaragajwe nyuma yo kubyara/photo internet

Uyu mukinnyi w’amafilimu wabyaranye n’umuririmbyi uzwi cyane Kanye, byari byavuzwe koazabyara mukwa karindwi, ndetse bivugwa cyane kurushaho ubwo yavugaga ko azateka akarya ingobyi y’umwana azabyara.

TMZ ivuga ko uyu muryango wagaragaje ibyishimo bidasanzwe aho bahise basezera ibitaro kuri icyi cyumweru.

Kanye West ngo ikintu ashyize imbere ari ukurinda bihagije umutekano w’umwana we ndetse na nyina, cyane cyane ko uyu mwana aba yifuzwa kubonwa n’abantu benshi  ndetse n’itangazamakuru.

Kanye ati “sinabwira America byishi ku muryango wanjye, uyu ni umwana wanjye si umwana w’America n’isi yose”

Cedars-Sinai Medical Center aho kim yabyariye
Cedars-Sinai Medical Center aho kim yabyariye

TMZ

BIRORI ERIC
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nonese yayiriye?

  • bambarize yarayiriye?

  • ariko abantu bariyemera ngo umwana si uwamereka ndumva babyaye igitangaza ariko burya umwana wese ninkundi waba urande mwesemuca hamwe abantu biyemera barya ahantu.

Comments are closed.

en_USEnglish