Digiqole ad

Amavubi umupira warayananiye – Perezida Kagame

Biraryoha cyane kumva intsinzi y’ikipe y’igihugu, benshi bibuka ibyo mu 2004 u Rwanda rujya muri CAN, Amavubi ariko yasubiye inyuma cyane kugeza ubwo umukuru w’igihugu muri iyi week end aganira n’abanyamakuru yavuze ko Amavubi yananiwe.

Perezida Kagame ubwo yari yaje kureba ikipe y'igihugu Amavubi kuri iki cyumweru
Perezida Kagame ubwo yari yaje kureba ikipe y’igihugu Amavubi kuri iki cyumweru

Perezida Kagame, yabitangaje kuwa gatandatu, bucyeye ku cyumweru Amavubi yananiriwe kandi n’imbere ye ubwo yatsindwaga na Algeria kuri stade Amahoro.

Kuwa gatandatu, Perezida Kagame yagize ati “Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru nta kibazo cy’amikoro na kimwe bigeze bagira, ahubwo ni akarwara birwariye giusa’’.

Umwe mu banyamakuru bari bitabiriye icyo kiganiro yamubajije icyakorwa ngo Amavubi yongere gushimisha abanyarwanda.

Perezida wa Repubulika akamusubiza agira ati, “Iyo  nitegereza nkareba ibyo Ikipe y’u Rwanda ikora, nkareba imyitwarire y’abayobozi bayo, mbona bakwiye kubireka bakajya birebera imipira y’ahandi babishoboye”.

Yakomeje avuga ko niba bashaka umupira w’amaguru bakwiye bo ubwabo kwishakamo abakinnyi beza bakina umupira muzima, bitaba ibyo bakazashaka uko babona za televiziyo bakazajya bakurikirana imipira yo mu bihugu byo hanze biwushoboye.

Perezida Kagame yabajijwe impamvu afana ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza kandi nayo imaze iminsi ititwara neza mu mikino itandukanye, avuga ko atabishima kuko niba ikipe yatangiye yitwara neza iharanira kuba iya mbere ubu ikaba irwana no kuza mu makipe ane ya mbere bigaragaza kudohoka.

Ati: “ariko bo ntiwabagereranya n’aba bacu kuko bo ubona hari icyizere bagaragaza cyo kuzitwara neza mu gihe gito kiri imbere’’.

Perezida Kagame, umukunzi w’umupira w’amaguru akaba n’umukinnyi wa Tennis, mu myaka yashize yakomeje kujya inama ko ikipe y’igihugu ayigereranya n’ishati ishaje bagenda batera ibiremo.

Akaba icyo gihe yaravugaga ko aho kudodadoda ishati ishaje wareba uko ugura inshya.

Roger Marc Ruti
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • BIRABABAJE CYANE UMWANYA TURIHO UTEYUBWOBA BYOSE BIPFIRA MUBUYOBOZI MURAKOZE

    • Patrick ntimukarenganye abayobozi! Njye namye mbivuga ko muri iyi myaka nta abakinnyi dufite yewe na Mico n`ubwo nawe nta byera ngo de yatoje hari icyo kibazo cy`uko nta abakinnyi? None se koko mwagirango abana b`imyaka 17/18 babe ari bob bakora ibitangaza ubu? Oya. Nta abakinnyi dufite ubu kandi abayobozi cyangwa abatoza b`ikipe ntabwo bahita babarema aka kanya. Mureke twihangane rero wenda mu myaka ibiri/3 tuzaba tumaze kugira aho tugera bariya abasore bamaze kwegera ejuru no kumenyera amarushanwa.

      Rwose gutsindwa kabiri , gatatu birababaza, ariko na none twe kujya dukabya cyangwa ngo igihe cyose tuvebe abayobozi kuko haro ibyo badashobora kurema mu boba bayobora ako kanya. Nta abakinnyi bashoboye dufite kugeza ubu, nta n`abo twagize mu myaka 2 ishize njye ni ko mbibona!

      • Wowe Kalisa nagiraga ngo nkubwire ko abakinnyi b,abanyarwanda bonyine badashoboye. urugero:tujya muri can2004 twari dufite abanyamkahanga bake ariko bashoboye,Manamane, Mukoko benoit,said abed Makasi n,abandi.

  • muzehe areba kure ibyo yavuze ukuri.umupira bawureke bakore ibindi;iriya budget basesagura yakoreshwa ibindi byiterambere.thx

  • Si amavubi yonyine yananiwe. FERWAFA nayo byarayicanze

  • Erega burya witegereje neza ,wanga ubuyobozi buhera muri Minisiteri ya Siporo!!

    Iyo umutwe urwaye rero usanga umubiriri wose wasuherewe. Mbiswa ma!!!!!!

  • Ni igitangaza niho nakumva kagame yemeye gutsindwa akamanika amaboko . Yakongeye akajya gushaka babacongolais bakinnye igihe tujya mugikombe cya africa se ?

    • URI kigunda PE!!!ubwose no avuze uko abibona, wumva aciye inka amabere:-)niba are ukumanika amaboko!
      NTUZAROTE UBONA YAYAMANITSE, NI INTORE,NI IMFURA!
      Audio known FORWARD NA CAPTN bagira inamanahubundi birakabije gutsindwa.

    • Ariko abanyarwanda twabaye dute? Perezida Kagame se niwe ujya kurecruta?? wowe se nturumunyarwanda? wavuye muricyo kigunda ugatanga umusanzu aho ubona ukenewe…

      • Muri ruhago turi inyumankuko turi inyumamubindibyose. Nyereka ikintu cyiza turi meilleur ?

        • Kigunda we dusiba kuba aba mbere ariko tukijyira imbere muri byinshi nawe wabona namaso ubuse urubuga nkuru rwahozeho?tuvuge ko ibyo ubona byose ari ko byahoze cg byasubiye inyuma uretse amavubi?

          • Nabandi batera imbera imbere ahubwo twe ikibazo nuko dutera imbere nkakanyamasyo twarangiza ngo twateye imbere. Abandi batera imbere nka F16 mugihe twe twarangije gutera imbere ntanubwo tukiri munzira yamajyambere ! Mubihugu icyumi byambere bikize ntabwo nari numva umuntu waho yihararanze ngo yaragwijije; ariko hari abanyarda numva nkumva nkaho bagwijije.

        • aho turi mu bambere si hacye: reba mu kugira ingabo zizi akazi kazo kandi zifite na discipline (uzanyarukire darfour bazabigusobanurira). Dore ninabo byitumye afande kzura yizerwa na Loni nyuma ya ba Nyamvumba… dufite capitale (Kigali) icyeye kandi iri gutera imbere ugereranyije n’indi migi yo mu karere, …

  • Icyombona ntitwamanika amaboko. ahubwo twemere ko tudafite umupira ubu ariko dukore plan zigihe kirekire tutabeshya imyaka

  • Prezida wacu akunda umupira ni ibyo gushima.
    amakipe akwiye gukora imihigo imbere ye n’abanyarwanda bose.
    Abayobozi bose bireba nabo bakwiye guhiga. Ibyo bizatuma buri wese agira intego aho gutegereza ko manda ye irangire.

  • Ibyo umusaza avuga ni byo utabyemera utazi uko umupira w’amaguru mu rwanda uhagaze,arabayobozi arabakinnyi bose byarabacanze pe!!! ni babagurire ama television bakajya bareba uko abandi bakina.

  • turi meilleur mu isuku no mu guca amasashe we!

  • Mu mupira twateye imbere nyamara kera ngifite imyaka 3 ngo za tuniziya na Misiri zadukubita iyo byabaga bike byabaga bitanu kubuntu.ndetse ngo ikipe yo mu burusiya yaraje igejeje kuri 11 umupira utararangira arbitre arabihagarika.Ndabona ngewe duterimbere buhoro buhoro nirwo rugendo

    • muzee attention nta facilities nk izi iki gihe zari zihari kandi naho twatsindwaga ntago twakinaga haburamo umuntu n umwe n’ abo dukina bemeye ko ari mu rwego rwo hejuru. umupira wabaga ufite mo talent ariko ubu c est null nta mukongo cg umurundi on ne peut rien

  • Ariko nawe nyunvira koko amashishi ni suku bihuriyehe nu mupira koko mbega abanyarwanda ariko nabyo sibibi isuku nisoko y ubuzima ntasuku ufite ubase uricyi kweri reka nve kuri John jyewe icyo mbona bashake aba coch binararibonye kandi barahari rwose ureke abobatekamutwe nkuwo wagiye ejo bundi ariko mujye mubanza murebe nibihugu bavamo ko amakipe yabo ko abazwi mujye mubudage France ubwongereza nahandi serbi nigihugu cyakangahe kusi kweri murebe kure

  • Umuti nuyu;kureka umutwe ukomeye mubuyobozi bwa frwf,tukagura abanyamahanga bagahabwa ubwenegihugu,kuko nibo babishoboye.twibuke tujya muri can.harimo abanyarwanda bangahe?only the way. Thanx.

  • Arega peresident avuga ukuri nkubungubu amafaranga yabaturage agenda kuriyi kipe yatangira abanyarwanda bangana iki mutuel?

  • No abanyarwanda bakina umupira dufite examples nyinshi ba Muvara, Jimmy, Olivier, Haruna, Ndoli, Iranzi nabandi benshi. Gusa bizadutwara imyaka amyinshi kumva ko natwe twakina aumupira tutitabaje abanyamahanga. Gusa mu mupira habaho gutsinda no gutsindwa byose bibaho. Ariko se buriya turambiwe South Africa yo yavuga iki ra? A big country and very rich ariko burigihe ntacyo igereho mu myaka itari ikeya ishize. Icyo nakwivugira nuko HE yavuze kuriya kubera urukundo twese tuzi akunda umupira kandi akaba yumva urwanda rwatsinda muri byose nkuko dutsinda no mu bindi. Ikibigaragaza nuko yahise aza kureba match on sunday… Hakenewe improvement muri management ya Ferwafa yes abantu bakaba more professional hari ibintu byinshi biba ukibaza niba koko baba bafashe umwanya wo kubikoraho just small details ariko zigaragaza ko hari mo uburangare no kutita ku bintu hakwiye kujyamo abantu babikunze kandi jyewe ndashimira Abega nabo bakorana mbona baragerageje gukora neza nubwo inenge zitaburamo nkuko biba nahandi jyewe nabaha 8/10 mbaye ndi utanga amanota. Gusa hakenewe more independance abantu bagakora bumva ko nta wabashyizeho ko nejo yabakuraho, arbitrage yagenze neza uyu mwaka uretse ko hakirimo akabazo ko gusaba byinshi abasifuzi kandi ntacyo bo bakuramo kandi bakora akazi kenshi kandi neza bakeneye motivation. Ubundi twihangane twizere abana bacu bazawutera da… we love your excellence PK

  • Kugira ngo twongere turyoherwe n’imikino, HE nagarure HABINEZA Joseph kuri Minispoc. urebe ngo turongera tukishima

  • mujye mwibuka ko siporo atari foot gusa, gukomeza gusesagurira mubidatanga umusaruro nabyo ntacyo bimaze, masaranganye no muzindi siporo turebe ko nibura harahao twazabona umudali naho ubundi foot ntacyo igeraho, yarangiz aigatuma nizindi siporo ntacyo zigeraho kubera amafaranga yose cg budget ya siporo ishirira muri FOOT??

  • Umuti:hagabanywe indabo kubigo byamashuri hongerwe ibibuga kdi biteyemo ibyatsi,uhereye mubyaro,imidugudu,imirenge…habe ibibuga bihagije,gushishikariza abana gukina za macth amical utugali duhura n’utundi,imirenge…. kdi bikajya bitangazwa mubitangazamakuru havugwa amazina yabakinnyi,bizabatera ishema ko bazwi nyuma bazabigira umwuga ari benshi,murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish