Digiqole ad

Amavubi yatsindiwe mu rugo na Algeria

Kujya mu gikombe cy’Isi umenya atari ibyo muri iyi myaka turimo ku ikipe y’igihugu Amavubi! 1998,2002, 2006,2010 hose bagerageza byanga. Ubu na 2014 ntabwo, kuko Amavubi yaheze ku mwanya wa nyuma mu itsinda H ubwo yatsindirwaga mu rugo na Algeria.

Madjid Bougherra umukinnyi w'inararibonye wabaye mu makipe nka Chalton A na Glasgow Rangers na Fabrice Twagizimana inyuma ye
Madjid Bougherra umukinnyi w’inararibonye wabaye mu makipe nka Chalton A na Glasgow Rangers na Ntamuhanga Tumaine inyuma ye

Mu mukino Amavubi yari afitemo morale yo kuba aherutse kwihagararaho ubwo yakinaga hanze i Bamako ikanya na Mali, abaje uyu munsi kureba uyu mukino, barimo ba Perezida wa Republika, bibwiraga ko hari icyo iyi kipe iza kwerekana.

Ashwi da! Byagoranye cyane ndetse umukinnyi w’umunsi yakwitwa umunyezamu Ndoli Jean Claude wakuyemo imipira myinshi ya Algeria irimo n’iyabaga yabazwe.

Algeria yagaragaje imbaraga kurusha Amavubi atigeze abona uburyo budasubirwaho bwo gutsinda ngo byitwe ko yinaniwe.

Igitego kimwe cy’uyu mukino cyatsinzwe na saphir Taider Sliti, umusore w’imyaka 21 gusa.

Kuri uyu mukino ariko, Amavubi yabashije gukinisha umukinnyi waba ufite imere heza, Mugabo Alfred, ukina mu ikipe ya kabiri ya Arsenal mu Ubwongereza.

Nyuma y’umukino, umutoza Eric Nshimiyimana yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye koko yarushijwe ariko ko nibura mu myaka iri imbere ko Amavubi azaba akomeye urebye bamwe mu bakinnyi bato bayirimo.

Ubu Amavubi ni ayanyuma mu itsinda H n’amanota abiri gusa, Algeria ya mbere ifite amanota 12. Izindi ni Mali y’amanota 7 na Benin y’amanota 4.

IMG_2469
Ikipe yo barayikunze
IMG_2475
Nubwo stade itari yuzuye ariko abafana batari bacye baje
IMG_2561
Abanyamahanga bari mu gihugu nabo umenya bayikunda
IMG_2515
bayikiniye igihe kandi nabo barayikunda. Ndoli na Karekezi
IMG_2525
Rusheshangoga, Buteera, Usengimana, Iranzi na Nirisarike ni bamwe mu basore bakizamuka babanjemo. Niho umutoza Nshimiyimana yaba ahera ko imbere ari heza
IMG_2520
Algeria ariko nayo urebye ku maso si abasaza
IMG_2532
Amasengesho akaze mbere y’umukino
IMG_2546
Rusheshangoga aragerageza kuzamukana umupira
IMG_2564
Akazi ke umuzamu Ndoli yagerageje kugakora neza
IMG_2589
Mugabo Alfred wa Arsenal B yishyushya ngo asimbure
IMG_2591
Mugabo na Sibomana Patrick, umusore muto nawe ufite impano, bishyushya
IMG_2609
Twagizimana mu nshundura abahungu hirya bamaze kugiteramo
IMG_2611
Gutsinda igitego hanze bishimisha abakinnyi kurushaho
IMG_2619
Mugabo wa Arsenal aho agiriyemo yakoze ibyo abashije
IMG_2631
Umutoza Micho Milutin uherutse guhambirizwa mu Amavubi yari yavuye Uganda ngo ayarebe
IMG_2578
Perezida Paul Kagame nawe yaje kuyareba
IMG_2692
Nyuma y’umukino amasengesho akaze nanone
IMG_2698
Umutoza Eric yemera ko yarushijwe ariko ikipe ye yatanze ibyo ifite

Photos/JD Nsengiyumva

 

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • AMAVUBI NAKO ATAGIZE BAKOMEREZE AHO BASHAKE BARUTAHIZAMU BACYAYE YOYABA ARUMUNYAMAHANGA UCYAYE BYABA BYIZA KURUSHA GUTAHA TURIRA TURABIRAMBIWE …

    • Ariko abantu mwabaye mute? muzajya muhora mutsindwa ngo mwagerageje ?icyakora mwihagazeho da !! kuva mutatsinzwe bitanu.

  • Mbashimiye iyi nkuru n’amafoto aliho. Aliko iriya Foto iriho umukinnyi Madjid Bougherra wa Algeria uwo bahanganye w’u Rwanda si Twagizimana Fabrice nk’uko byanditse ahubwo ni NTAMUHANGA Tumaine.

    Mujye mutubwira abakinnyi bakinnye nomero bari bambaye, imyanya bakinnyeho, abasimbuwe n’ababasimbuye. Byarushaho kuryoshya inkuru mugeza ku basomyi bagashyira amatsiko. Kandi bakarushaho kumenya abakinnyi baba bakinnye.

  • Amavubi ntakidwinga…nahindure izina yitwe Ingagi wenda bizacamo batsinde.i do hope

  • MICO yari yaje kudushinyagurira!!!

  • amavubi ntajya atsindwa ibitego byinshi keretse match yambere yayo na algerie ubwo batsindwaga 4-0 ariko ibitego byo mubakinnyi burwanda ntabyo,hakenewe umunyamahanga niyo yaba avuye brazil cg spain nkuko ibindi bihugu bibigenza harimo nibihanganye muri ruhago yiburayi akauhenda ariko yafasha bariya bana kwigirira ikizere kuko baba batsinze,kuko nabo uko batsindwa kenshi na moral iratakara,gutsindwa bakabimenyera bikaba normal,ikindi abakinnyi bagombwa gusobanurirwa neza gukunda igihugu kuko ntamukinnyi wu rwanda nari nabona batsinzwe akagaragaza emotions zirenze nkuko njya mbona bamwe barira.thx

  • mubeshyera MICHO ngo niwe kibazo, none biragaragara ko ikibazo ari abakinnyi atari umutoza. Micho i bugande ari gutsinda kuko afite ikipe nziza, tubyemere ko nta bakinnyi dufite

    • ubundi baca umugani ngo so ntakwanga akwita nabi ubundi nibura iyo biyita inzuki kuko nibura zo zitanga ubuki,naho ivubi ntabyiza byaryo,hari igihe bakwita izina ribi rikazakurya inyomeko mpaka,nibahindura izina intsinzi izaboneka,bitabaye ibyo zero.

Comments are closed.

en_USEnglish