Digiqole ad

S. Africa: Bamwe barashaka ko Obama nahagera yatabwa muri yombi

Mu gihe Obama yitegura kuzagirira uruzinduko mu bihugu bitatu by’Afurika harimo  Afurika y’epfo, Senegal na Tanzaniya  ihuriro ry’abanyamategeko b’abayisilamu bo muri Afirika y’epfo barifuza ko Obama yazafatwa akabazwa ibyaha by’intambara yakoze igihe azaba ahageze.

Bifuza ko yafatwa akihagera
Bifuza ko yafatwa akihagera

Ku rubuga rwa interineti timeslive dukesha iyi nkuru bavuze ko iri huriro ry’aba banyamategeko b’abayisilamu ryatanze amapaje 600 y’ibirego ku bushinjacyaha bukuru bwo muri Afrika y’epfo bifuza ko ubwo Obama azaba ahageze yazahita afatwa akabazwa.

Ibyo byaha ngo birimo ubwicanyi bubera mu burasirazuba bwo hagati.

Umuvugizi w’iri huriro Yousha Tayob yatangaje ko Obama yagize uruhare mu rupfu rw’abaturage  b’abasivili kandi ko Afurika y’epfo ifite uburenganzira bwo kuba yata muri yombi Obama mu gihe ari ku butaka bwaho.

Abashakashatsi bo muri kaminuza z’amategeko iya New York n’iya Stanford bavuga ko ingede z’izwi nka drones zigenda nta wuzitwaye ko zihitana ubuzima bw’abantu, kubatera ubwoba n’ihahamuka cyane nko muri Pakistani.

Aba bashaka ko afatwa bakomeza bavuga ko Obama yakoresheje izi ndege kurusha perezida wamubanjirije George W Bush aho bavuga ko Obama amaze gukoresha izi ndege inshuro zirenga eshanu mu myaka ine naho ko Bush we yazikoresheje inshuro ebyeri gusa.

Iyi raporo ivuga ko abana basaga 176 bahitanywe n’izi ndege mu basivili babarirwa hagati ya 474 na 881 bamaze kuhasiga ubuzima.

Umuvugizi w’ambasade y’Amerika muri Afurika y’epfo Jack Hillmeyer  ntacyo yigize avuga kuri ibi birego mu gihe umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’Afurika y’epfo Bulelwa Makeke yavuze ko bamaze kwakira ibi birego bakaba bari kubyigaho.

Biteganywa ko Obama n’umugore we Michelle Obama bazagirira uruzinduko mu mugabane  w’Afurika kuva kuya 26  Kamena  kugeza kuya 3 Nyakanga.

Urugendo rwa Obama muri Afurika y’epfo ruzaba rukurikiye urwa Michelle yahagiriye muri 2011 ubwo yabonanaga n’umukambwe nelson Mandela.

Gracieuse Uwadata
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kabisa, Africa itangiye guhaguruka rwose. ibi ni sawa, ni uko bidashoboka. Ariko buriya Obama afatiwe south africa buriya isi ntiyahita iba paradizo?

    • HARI ABANDIKA IBINTU UKAGIRANGO NTIBAZI KO BIZASOMWA NABANTU BATANDUKANYE WAGIRANGO ARABWIRA ABO BIRIRWA BAKINA URUSIMBI.

    • Ariko murasetsa cyane… ninde wamufata koko nimwirire mwebwe n’urubyaro rwanyu naho OBAMA mumureke yibereho! Ikindi kandi mujye mukoma urusyo mukome ni ingasire mpora mbivuga, abo bayisiramu bavuga ibyo bo se ki…?? Bo ki rwose ? Reka mbabwire ngo umunnyi azira undi ni umugani wa kinyarwanda nawo bivuze ngo abicanyi bamenya abandi . Ntitugakunde kureba uruhande rumwe gusa bagenzi banjye

  • KOKO IMBEBA IHERUTSE KWISHYIRA EJURU IZAMURA IMIKAYA IHANIKA UMURIZO ITI…UBU NDI MU MYITEGURO YO GUKORA UBUKWE N’IHUKU…AHA NZABA MBARIRWA,,,IGIHE TUTARABASHA TWE ABANYAFRIKA KUBAHA UWO TUVA INDIMWE DUHUJE IBARA,,NTITUKAGIRE UBWO TWIBESHYA…NGO AZAGIRE IBYO ABAZWA,,,RUBANDA ISHISHWA NABI

  • Izina we,

    Kera imigenurano igihabwa agaciro bajyaga bavuga ngo ” Nta urega uwo aregera”. Kandi na none hari igihe ibyifuzo by`abantu bijya birangirana n`intekerezo zabo gusa? None se buriya kuki ibyo birego byatanzwe n`abanyamategeko b`Abayisilamu gusa? Ni uko ari bo bayazi cyane muri SA cg se ni uko ari bo benshi? Uretse n`ibyo se ni ba perezida bangahe bagiye muri kiriya gihugu kandi bivugwa ko ari ba Rukarabankaba ko batanditse basaba ko bafatwa? Amarangamutimaa gusaaaa!!!!

  • ubwo se yafatwa nande uzikomusetsa umukuru w’isi

  • Ibyo abamyamategeko bavuga nibyo, ariko nta gihugu na kimwe kw’isi uretse na afrika cyafata perezida wa USA. nta muntu wanzwe nka George Bush. ariko yibereye aho ntawamukoraho. Aha kw’isi byakoroha cyane kwibasira UNGS ariko ntabwo ari USA president usa na president w’isi.

  • Abanyarwanda baravuga ngo uwavuga imitarire y’inzuki ntiyarya ubuki kandi ngo uruvuga undi ntirubura.Bari abahanga abo babyeyi bacu.Nyiramatwi yumva umbere umugabo.

  • ahaaaaaaa, njye nzabatiza ama pingu, ariko nzayaboherereza kuri yahoo sinzahagera kabisa!!!!!

  • Imbwa yarose nabi bukeye ihiga ingwe!uretse no kumufata, aya magambo ubwayo ashobora gutuma SA ihanagurwa ku ikarita y’Isi! nta mbeba yurira ingunguru kabisa!!!

  • Ariko ibitigera birigereza koko n’imbwa ya bararuha,uzarebe kuri net n’uwavuze Michelle arimo kuvuga uko byamugendekeye mbere yo kuvuga Obama,utwo dufranga utanga kuri net uzajye utugura fufu urebeko wasukuma iyinga aho kurutanga

  • welcome in africa we need respect to the african peaples.like europeen,amercn,asia we are the same.

  • Ah haa haha!! Imbeba zari zirimo guhigana ubutwari iya mbere iti:
    – Ubu mu gitondo nsigaye mbyukira kuri rwagakoco nkayitendekaho nkora pompage wana

    – Iya kabiri iti: Ubu njye nsigaye noza amenyo nkoresheje dedeti(DDT)

    – Naho indi iti mwese nta butwari bwanyu njye ejo bundi nzarongora ipusi!!
    Nganho nyumvira nawe

  • Yewe ngo ururimi ni inyama yigenga koko. niko ye ngo SA izafunge prezida wa USA? Ushaka uruphu asoma impyisi koko, bazibeshye. Kandi wumve ko ibyo Islam ya SA yavuze bidahangayikishije USA, Ambassadeur wayo ntacyo yabivuzeho, kuko aziko baba biganirira gusa.

  • indoto…..

  • basibeshye bakopfore,babone ibyimmbwayaboneye kumugezi.

  • nagirango nibutse uwanditse iyi nkuru ko Tanzaniya yavuye kurutonde rwaho OBAMA azasra ngo kubera ko atinya ibisamagwe n’iintare n’ingwe hahahah

  • Ikimonyo kigiye gupfa kimera amababa koko. Ariko nta kibabaje nko kwitwa umunyamategeko uri injiji nka ba
    riya bayize he koko, cyakora bakeneye notion kuri diplomacie.

  • Ahahhh!!ubwo umuntu utinyuka umukuru w’isi yizeye iki?Ntibishoboka gusa simbakiye intege ariko bitonde batazaduteza ibibazo.

  • Umve nanjye abanyamerika simbakunda rwose ni abagome mucyayenge bafata umuntu bakamukoresha barangiza bakamujugunya,bakora ubugome bihishahisha abazungu ntanarimwe bakunze abirabura kdi erega mumenye ko Obama ari igikoresho

  • igikeri cyarimo kiganira nibindi bikeri cyirihanukira kiti shahu kurongora n’ibyiza ibindi biragihagama bitese wowe shahu wabibwiwe niki? ikindi nacyo kiti nabyunvise kwiriba abaje kuvoma babiganira!! abo nabo bazitana bamwana oboma nahagera! tujye twiyakira na biblia ndetse na quoran nicyo bidusaba.

  • Ntimubuze byose, muransekeje. Niba SA nta Ndera ibayo abo babahe transfer, ubwo se ihene yarota ihiga ingwe ntiyaba yasaze ko no ku isosi itarebaho, ahubwo abo bafatwe hakiri kare kuko bakeneye imihama yo kubaboha.

  • Ahaaa! Bazi gufata, nababwira iki? Gusa bitonde badafatwa aribo!

  • Aba bagize icyo gitekerezo baragirango America izatunyeho bazibeshye Africa yazima

  • Iyo usomye comments ziba zandikwa wakwibaza niba zandikwa n’abana bo muri primary!Mbese mwumva ibyo muvuga bishoboka?Yafatwa na nde?Uriya muyobozi yarenze urufatiro kuko niyo agendereye igihugu yizanira abamurinda nkaho wowe ntabo ugira, akizanira imodoka agendamo n’ibindi azakenera!Ingabo z’icyo gihugu zigubirana inshingano zazo aho atazagera ariko ahandi hose harimo n’ikibuga cy’indege bicungwa n’ingabo za USA kugeza igihe azatahira, none ngo bamufate, ba nde se?Mujye mubanza mumenye neza uwo muvuga n’ubushobozi bwe murebe ibishoboka mubone gutanga ibitekerezo nibyo byiza!Muzasome capabilities z’indege agendamo yonyine yitwa Air Force One muzabona ko ntaho duhuriye nabo!Uretse Imana isumba byose nta kindi cyagira icyo gitwara bene nk’uriya muyobozi wa USA!Mbese ko UN yanze ko Bush arasa Irak harya ntiyashubije ngo mwabyemera mutabyemera tuzabarasa!Ko yabikoze byatwaye iki?Ubu abaturage baho ntibahangayitse ntawubyitayeho?Kadafi se yari akomeye buhoro, arihe?Niba mwizera Imana mujye musengera iyi si naho ubundi abanyambaraga nka bariya bakomeje gukora ibyo bashaka batumara!

  • N’abanyamategeko cg n’abasazi!!!hhhahhaha ngo bate muri yombi Obama!! hahahh Abo banyamategeko n’inkabasazi.

  • Okey. Icyo nemera ni uko ubwo butabera bwo muri AFRIKA Y’EPFO butazatinyuka kumufata. ALIKO NIBURA ABANYAMERIKA NABO BAJYE BABONA KO IBYAHA BAKORA BASHOBORA KUBIBAZWA NK’UKO NABO BIRIRWA BASHAKA KUBIBAZA ABANDI.

  • courage,menya ari ukugirango bandike amateka naho ubundi bariganirira.

  • Erega Apartheid yatanze umusaruro wo kubona ubugome bw’abazungu. Ibi ni byiza ubwo bitavuzwe n’intagondwa. Apartheid ya SA yararangiye kuberako yakorerwaga abakristo. Apartheid ya Palestina izatinda kuberako ikorerwa intagondwa. Time will come and dogs(abazungu+Abakoloni) will cry. Nizereko Obama azahabwa ikindi gikombe!!! Funny ha! Abazngu ni abashinyaguzi kweli.

  • KUBWANJYE NDATEKEREZA NKABONA MUDATEKEREZA KU IKIPE MURI MO GUKINA NAYO. Ese ibyo byose bivugwa nukuvuga ko atabizi? Tubitegereze.

  • Nakumiro peeee ariko ibyihebe ntabikino bigira nuko byo bibyumva ubashyigikiye mo gato bamufata bikabakomereka ariko banditse amateka kuko byo (It is likeDream)

  • Aba bayisilamu babisaba si ibicucu. Bazi neza ko nta wamufata. Gusa bashaka kumwereka ko nawe atari umwere! Ariko uwamfatira George W. Bush akareka Obama. Obama yageze muri White House intambara imaze imyaka irindwi itangiye.

  • Erega abobagabo nibareke bicwe nagahinda ibitekerezobyabo ntibyubaka usibye na OBAMA ninde nyiricyubahiro w,afatwankuko babitekereza kd naganze,hose n,umubyeyiw,isi yose na mwe mutavuyemo.ingoma zigitugu ntazishaka iyanyu nayo ubwo yahirimye kdi bariya ababagabo bamenyeko OBAMA afite umutimabuntu afitubutabera,imvugoye niyongiro ntamarangamutima turamukunda tumurinyumape Imana ibimufashemo.

Comments are closed.

en_USEnglish