Digiqole ad

Obama ntazakora isafari muri Pariki ya Tanzania

Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byahagaritse urugendo (Safari) rwa Perezida Barack Obama n’umugore we Michelle bari kuzagirira muri pariki ya Mikumi yaho  kubera ibibazo by’amafaranga nkuko byatangajwe na Washington Post kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena.

Ba Perezida Obama na Kikwete/photo AP
Ba Perezida Obama na Kikwete/photo AP

Urugendo rwa Obama muri Mikumi Park ya Tanzania ngo rwari gusaba imyiteguro ihambaye kandi ihenze cyane, cyane cyane ku bamurinda nkuko The Post ibivuga.

Washington Post ivuga ko yamenye amakuru ko “ urugendo rw’amasaha abiri muri Pariki  rwari gusaba gutegura bikomeye itsinda kabuhariwe mu burinzi, abarishi badahusha benshi n’ibindi bihenze cyane mu kwirinda inyamaswa nk’ibisamagwe n’intare.”

Obama akaba azasura ibihugu bya Senegal, Africa y’Epfo na Tanzania.

Urugendo rwa Perezida wa Amerika ruhenda cyane mu kwikorera imodoka 56 z’ubufasha mu burinzi, Limousines 14 ndetse n’imodoka z’ibikamyo binini bitatu zikoreye ibirahure by’imitamenwa bishyirwa ku madirishya y’ihoteri y’aho perezida n’umuryango baba bacumbitse.

Indege ziba ziguruka mu byiciro mu kirere Perezida wa Amerika arimo kugirango zitabare mu gihe hari ikidasanzwe cyegereye indege ya Perezida.

Gusura iriya pariki muri Tanzania, byari kuziyongeraho izindi miliyoni nyinshi cyane z’amadorari z’abarinzi badasanzwe, abarashi kabuhariwe bo kurinda inyamaswa ko zakwegera Perezida Obama n’umuryango. Ibi ngo byari gutuma urugendo rwa Obama muri Africa azazamo vuba aha ruba arirwo rwa Perezida wa Amerika ruhenze muri iyi myaka ishize.

Kuri uyu wa kane abayobozi ba White House bakaba bemeje ko Obama atazasura iyo Pariki ahubwo azigira ku kirwa cya Robben muri Africa y’Epfo aho Nelson Mandela yafungiwe imyaka 27.

Kuri uru rugendo rwa Obama muri Tanzania, abanyarwanda batandukanye bandikiye uwo muyobozi wa Amerika amabaruwa amusaba kudasura Tanzania ngo kuko Perezida Jakaya Mrisho Kikwete yagaragaje gushyigikira umutwe wa FDLR asaba Leta ya Kigali ko yagirana ibiganiro nawo.

Uyu mutwe nyamara ngo ukaba ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ukaba kandi warigeze gushyirwa na Amerika ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku Isi.

JP GAHSUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Erega nawe azi ubwenge, wigeze ubona perezida w’america asubika gahunda kubera ubushobozi ryari? Byanze bikunze ririya jambo ryagize negative impact

  • Hahahhahh huuuum. KIKWWTE arakwese kabisa nahagarare abone icyo bita abana b’imana ashaka kumaririza,na HITLER ntiyabishoboye. Politique igezweho ni iyo kwihanganirana kumarana ni bibi cyane, bareke ubupyisi tubane kimuntu.

  • Yoo! biratangaje kumva ngo amerika yabuze amafranga y’ umutekano wa presidant wabo.

    • Uwonumutwe yabatekeye yabikizaga.

  • Ariko uzo ko musigaye mubeshya? Urugendo yahagaritse ni urwo kujya muri parc ya Makumi gusa ariko igihugu cya Tanzaniya cyo azagisura!!! Mujye musoma neza inkuru uko yanditse.

  • Nibyo byiza! nta kuntu USA zashyira ku rutonde rw’ibyihebe FDLR hanyuma uriya nawe akayishyigikira! Now he knows that real men never negociate with terrorists! ngo koco

    • Mwumvise nabi azagenderera Tanzania ariko ntazagera muri pariki.

  • Ku giti cyanjye ndabyishimiye kuko ntampamvu yo gusura igihugu kiyobowe n’umubyara wa batisimu wa FDLR. Obama n’UMUGABO. Kikwete abanze asabe abanyarwanda nisi yose imbabazi kuko amagambo yavuze yakomerecyeje benshi.

    • Ntabwo yasubitse urugendo rwe muri Tanzania, bakuyemo safari gusa. Mujye mubanza mumenye amakuru nyayo

      • Ariko ntamafaranga bakinjije nabyo ni sawa .

    • ni byiza gusoma neza inkuru mbere yo kwandika comments my dear ! ejo tutazagaragara nk’abantu b’injiji kandi gusura TZD ntacyo bihindura cg ngo byongere kubyo gikwete yavuze tujye tuba abantu bakuze kandi tureke igihe cyo kigaragaze ibyo gihishe nah’ubundi icyacu ni ugukora ibyo twagakoze mukwiteza imbere

      • oya sha umugome ntukamuhe umwanya wo gutegura ubugome mbe,umujura ntukamuhe umwanya wo kunjyera iwawe,kandi umeye ko utangira kubara ahera kuri rimwe,gikwete ni interahamwe ndetse mbi,

  • Ahaha Politiki icyo nyikundira rero ni iki pe. Ni umukino usekeje Kikwete yari yiyemeye cyane ngo asuwe n’igihangange afatiraho yifugira ibyo ashatse ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma none ingwe irigendeye. ahahaha thx umuseke for good and quick news

    • Ntago yivugiye ibyo ashatse yasohoje ubutumwa bamuhaye. Barashaka kumuzamura, akaba ariwe udomina EA. Ariko barimo guca mu nzira mbi cyane, nibashaka babyihorere! Abafaransa bagira vuvuzela sindabona. Kandi abazungu ukuntu ari abagome bose barengera inyungu za bagenzi babo. Puu

  • mbega inkuru nziza!!najye nifuzagako atagirira uruzindukorwe kwa Gikete pe.

  • Mubanze musome neza inkuru yasohotse kuri the Washignton Post, ivuga ko bahagaritse gukora Safari ariko ntiyigeze ivuga ko atazasura Tanzaniya, kandi iriya trip niyo yagombaga kumara amasaha 2 gusa.
    Uretse kop bibaye byiza n’urugendo yarusubika kandi byashimisha benshi mubanyarwanda.

    Sinzi niba ari njye utumvise neza iriya nkuru muyisome abazi icyongereza kundusha muradusemurira.
    http://www.washingtonpost.com/politics/obamas-trip-to-africa-poses-special-challenges-enormous-costs/2013/06/13/29d9270a-cd29-11e2-8845-d970ccb04497_story.html?hpid=z3

  • iyi nkuru yaba hari impamo ra?harimo tena…none se bajya gupanga uru ruzinduko ntibari baratekereje izi expensives zose??haraho byaba bihuriye n’umubano wajemo agatotsi hagati ya Dar na Kigali??binteye kwibaza,ok dutegereze final.

  • Ese rwaba arurugendo rwo muri Tanzania cyangwa nurugendo rwo gusura National park. Musome neza ibinyamakuru byasohoye iyo nkuru before we comment.
    Thank you.

  • Azaza icyo atazasura ni parc

  • Ubu se hagize usaba Israel kuvugana n’abaNAZI yarara kuri iyi si kweli nimureke gukina umubano na leta ya kikwete nuhagarare vuba, nasaba imbazi uzongere.

  • @Umuseke mudusobanurire neza kuko kuri Washington post ntibavuga ko atazajya muri Tanzaniya, ahubwo yasubitse kugera muri park yaho!sinzi niba byose yabiretse. muturebere neza! murakoze

  • Ariko kuki twivugira ibiturimo gusa nta gushishoza? biratangaje kubona abenshi batumvako hahagaze urugendo rwo muri Park gusa?, iki si ikinyarwanda cyumvikana. Kdi nubwo Kikwete yavuze ibibabaje muratekereza ko America idufitiye impuwe?, ubundi se hari icyo bayobewe?

  • Ubundi uretse abafaransa bakunda matiku ntawundi waha agaciro igitekerezo cya Kikwete. Ariko sinabarenganya nabo barashaka gusibanganya ibimenyetso ku ruhare bagize muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994. Kikwete yihangane.

  • Ariko mu Rwanda tugira itangazamakuru cyangwa. Ukeneye amakuru nyayo najye kuri washigtonpost.com yisomere. Ibyo bakuyemo murugendo rwe nugusura Park yomuri Tanzania akaba yasura iya Captown ariko nabyo ntibiremezwa. But urugendo rwe muri Tanzania ntabwo rwasubitswe. Plz itangazamakuru ryacu mujye mumenya amakuru mutanga kuko abo muyabwira nabo bafite ubwenge. Nakundaga umuseke ariko ahobigeze ndabona nawo watandukiriye inshingaho. “Hundreds of U.S. Secret Service agents will be dispatched to secure facilities in Senegal, South Africa and Tanzania”

    • Wahora ni ki!! Ushaka amakuru y’umwimerere (atavangiye) se azajye ajya he?

      • Mwirengenaya abanyamakuru b’Umuseke ahubwo nimwe byacanze. Murimo gusoma ibisanzwe bibari mu mitwe yanyu bijyanye n’ibyo mwifuza bidafite n’ishingiro, ntabwo musoma ibyanditse. Obama azasura Tz. Icyo bakuyemo ni ukujya muri Parike yaho.Umuseke se murawuziza iki? Harya ubundi ko numva amagambo yenda kubashiramo, murashya mwararura iki? Murababaje kwer!

      • Ikibazo nitwe tugengwa n’amarangamutima kurusha kugengwa no gutekereza. Umunyamakuru w’umuseke yabivuze neza ko icyahagaze ari urugendo rwo muri pariki, ariko ko urugendo rwo muri TZ rugikomeje. Nawe soma neza inkuru yose yo hejuru uyigereranye n’ibitekerezo byatanzwe hasi, tuzaterimbere bitugoye.

  • Obama yabonye uko abikiza yabonye impamvu umunywa nimubi .

  • kuki abantu bishimir iki bi gusa uri perezida niba yarakoze nabi obama azamufasha gusaba imbbazi

  • SOMA IGIKA (paragraph) cya 7 cy’iyi nkuru:

    ”Kuri uyu wa kane abayobozi ba White House bakaba bemeje ko Obama atazasura iyo Pariki ahubwo azigira ku kirwa cya Robben muri Africa y’Epfo aho Nelson Mandela yafungiwe imyaka 27”.

    Bivuze ngo OBAMA azasura TANZANIYA nk’uko byari biteganijwe, ariko ntazasura Park kubera depenses nyinshi bisaba nk’uko zavuzwe muri iyi nkuru, ahubwo mu mwanya wo gusura Park ya TANZANIYA azasura ikirwa cya Robben (South Africa) kuko wenda cyo nta depenses byasaba.

    Wasanga hari abayumvise ukundi cyangwa se bakabikora nkana kubera izindi nyungu.

  • UMUNTU arindwa n’UWITEKA wenyine gusa. N’ikimenyimenyi ABARINDA OBAMA buriya nabo ni UHORAHO ubarinda ubwabo.

  • Ariko ubundi Obama aradushakaho iki? Yaje muri Africa, imirwano itangira ubwo! Libya, Maroc, Egypt, n’ahandi hose yateje akavuyo nubu abaturage nibo bari kuhashirira abandi bigaramiye. USA Yamushyizeho ngo azamare abanyafurika benewabo bari bamaze kuzamura umutwe kuri Amerika kuko bamenye amahano ikorera ibihugu bitagira ijambo. Ubu Kadafi iyo adapfa ntitwari kuzabipakurura? Hajya gushyirwaho Leta zunze ubumwe z’Afurika, Amerika siyo yabiyobeje, igaca mu bakuru bibihugu bamwe b’indanini bakabidobya? Byose ni umushinga biteguriye mureke badukandagire natwe nitwe tubyihitiramo igihe baduteranyije tukarwana kandi turi abavandimwe.

  • SOBANUKIRWA, OBAMA NTAZASURA TANZANIA KUBERA IKINGENZI YENDAGA GUSURA IRIYA PARIKI…MUGIHE RERO BYAPFUYE GUSURA PARIKI NTAYINDI MPANVU IMUGYANA TANZANIA, MURUNVA ARIKO THE MAIN OBJECTIVE WARUGUSURA PARIKI NOT TANZANIYA NKIGIHUGU NONE MUGIHE URUGENDU RWA HAGARITSWE UBWO KIKWETO NYINE ARIKWETA ..ABWIRE FDLR KO IMUTEYE UMWAKU…NAHO NTIMUGASYUSYE INKURU UKURI KURI NGO OBAMA NTAZASURA TANZANIYA…NA PARIKI YAYO ARIYO YARIMUGYANYE

  • Title: Obama ntazakora isafari muri Pariki ya Tanzania

    Mbere na mbere dusobanukirwe n’amagambo:

    1. SAFARI: Gutembera mu rwego rwa Tourism

    2. Park: Isyamba ribamo inyamaswa

    3. Urugendo rw’akazi: Muri iyi nkuru Perezida OBAMA azaba ari gusura ibihugu.

    Muri gahunda ya OBAMA, azasura ibihugu 03 (Senegal, Tanzania na South Africa)urwo ni urugendo rw’akazi (Official trip).

    – Igishobora guhinduka ku ruzinduko rwo muri TANZANIYA ni uko OBAMA azasura TANZANIYA ariko ntajye gutembera mw’isyamba (SAFARI) kuko bishobora kuba bihenze.

    Erega uriya mugabo aba ashaka kugabanya Budget ikorwa ku ngendo ze ngo yereke abanyamerika ko atekereza kuri economy y’igihugu n’ubwo ari super power country, tekereza rero abaperezida birirwa binezeza mu ngendo n’ibindi bihenze kandi bayobora UDUHUGU twa AFURIKA dukennye, bagombye kwigira kuri OBAMA.

  • Ariko ntitumenya no kwihishira koko? Murabona ibigambo duhuraguye kandi ntibizabuze OBAMA kugenderera Tanzaniya.Ahubwo ndabona twari dukwiye kuzamutangayo kugirango tugire icyo tumwibwirira.

  • Muby’ukuri kikwete yavuze amagambo atari meza kuko azi neza ibyo uriya mutwe w’interahamwe uri muri kongo wakoze mu rwanda vraiment yigaragaje nabi ndashimira president Paul Kagame kuba yarifashe urya munsi ntagire icyo atangaza ndanashimira leta y’u rwanda uko ikomeje kwitwara mubibazo duhanganye nabyo.erega iyo ibibazo bihari ibisubizo biraboneka.

  • Naba namwe muvugishije ukuri. Igihe.com cyo cyari cyabeshye ngo ntazakandagirayo namba.Ariko se ko abanyamakuru bacu bamwe babura professionalism cyangwa ni sentiment? abasoma ibinyamakuru bakamira bunguri badashishoje baragowe.
    Ariko se uwo munyamerika agiye cyangwa atagiye muri pariki ya TZ hari icyo bitwungura? Duharanire kwiteza imbere naho kwivanga mu byabandi tubireke aho bukera batazajya batwita abanyamatiku.

  • Birambabaje niba koko hari abantu batumva inkuru bandikiwe kandi bakagira icyo bayivugaho,utanga igitekerezo ku inkuru ute utayumva ni wowe he mwakuye ko Obama atazagenderera TZ ?,icyo atazakora ko ari ugusura Park!ikindi simbona ko ibi byadutesha kwikorera ngo KIKWETE yavuze…Buri wese aharanire iterambere n’ineza kuri mugenzi we ibindi tubiharire ababishinzwe.

  • jye nabagira Inama yo kwihesha agaciro kugira ngo umuyobozi nk’uriya asubike urugendo rwo Gusura Park yari yarateguye iyo abanyamerika bihesha agaciro bakayatanga ariko ntibazane sababu z’uko ari expenses ndabona harimo ibindi

  • Ariko se abasoma ko atazasura tanzaniya murabikurahe. Nubundi iyinkuru yanditswe kugirango injiji zitiranya ibintu zihuragure ibigambo. We Kikwete muramwibeshyaho cyane ntimumuzi. Aho bahereye bababeshya ngo FDL ni umutwe witerabwoba buretse ukuri ahubwo kuraje kugaragare

    • None se muri TZ ntiyagombaga n’ubundi kuzahamara amasaha abiri gusa, kandi akaba ari n’ayo masaha yagombaga kumara muri Safari Park???? None se muri TZ murumva atari amasaha 0 azahamara! Hahahahaha! He simply cancelled the trip to TZ ku mpamvu ze yasobanuye! Ibyo tutumva tubyihorere! The truth remains the truth. Na ho ibyo kushaka kuduhuza n’interes zasize zibeshya ko zitumaze, byo aribeshya, it will fail. Ikibi ntigitsinda na rimwe! My thought!

  • None se muri TZ ntiyagombaga n’ubundi kuzahamara amasaha abiri gusa, kandi akaba ari n’ayo masaha yagombaga kumara muri Safari Park???? None se muri TZ murumva atari amasaha 0 azahamara! Hahahahaha! He simply cancelled the trip to TZ ku mpamvu ze yasobanuye! Ibyo tutumva tubyihorere! The truth remains the truth. Na ho ibyo kushaka kuduhuza n’interahamwe zasize zibeshya ko zitumaze, byo aribeshya, it will fail. Ikibi ntigitsinda na rimwe! My thought!

  • Ubwo se Obama atanasuye Tanzania, u Rwanda twunguka iki ko byose ari imitwe na politique ishingiye kukwikunda gusa? Mwibwirako Obama akunze u Rwnada cyaneeee ku buryo yareka kujya muri Tanzania ashaka kutunezeza cyangwa yaba afite izindi nyungu ze na bene wabo atargettinga?
    Mujye mumbabarira, abazungu ni abagome kurusha interahamwe.

Comments are closed.

en_USEnglish