Lionel Messi arakekwaho gukwepa imisoro
Uyu mukinnyi w’ikipe ya FC Barcelona we na se bari gukorwaho iperereza muri Espagne aho bakwaho gukwepa imisoro ya miliyoni enye z’amaeuro.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 ndetse na se umubyara Jorge Horacio, barakekwaho gukoresha kompanyi zo hanze ya Espagne mu gucuruza uburenganzira bwo gukoresha amashusho ya Lionel Messi.
Kompanyi bivugwa ko bakoresheje ni izo mu bihugu bya Belize na Uruguay hagati ya 2007 na 2009 bagamije gukwepa kwishyura imisoro bari gutanga muri Espagne aho bakorera bakabana.
Kuri uyu wa gatatu, umushinjacyaha Amaso Raquel yajyanye ikirego mu rukiko rw’ahitwa Gava mu mujyi wa Barcelona aho Messi aba.
Abacamanza ariko bagomba kubanza bagasuzuma icyo kirego mbere yo guhamagazwa uregwa.
Lionel Messi, umukinnyi urusha abandi babigize umwuga kuwuconga ku Isi, yahakanye ibyo akekwaho we na se.
Messi yavuze ko we na se bujuje ibisabwa byose mu gutanga imisoro kandi nta tegeko bishe.
Uyu mukinnyi ubusanzwe ahembwa miliyoni zigera muri 16 z’amaeuro ku mwaka, umushahara utuma nta mukinnyi umurusha gufata agatubutse ku Isi.
Ibyo aregwa bimuhamye, hakurikijwe itegeko ryo muri Espagne, yahanishwa gufungwa imyaka itandatu n’ihazabu rinini nkuko bitangazwa na EFE News.
Ku rubuga rwe rwa Facebook Messi yanditseho ati “ nta bidasobanutse na bimwe twakoze. Twakomeje kubahiriza ibisabwa byose mu misoro tugendeye ku nama z’abajyanama bacu mu birebana nabyo, ari nabo bazerekana ko nta kibazo kirimo.”
Espagne imaze igihe mu kibazo cy’ubukungu, kugeza ubu biravugwa ko abashinzwe kwinjiriza ubutunzi igihugu bakora ibishoboka ngo hatagira uriganya imisoro cyangwa ikindi agomba Leta.
Messi afatwa n’inzobere mu mipira nk’umukinnyi utagereranywa n’abandi babayeho ku buhanga yihariye.
JD NSENGUYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
hahahaha burya se nuku bimeze ariko Nyagasani kuki abo wahaye batamewnya ko wabahaye koko?
ubonye iyo baba bari bamubitseho gato n’ abandi bagatwara ibikombe……
umvambese ukungukikise??
ariko abiki gihe babaye bate kuki messi akora ububwa nkubwo koko reka christiano amwereke igihandure bivuye kuburere bubi akuye kuricyo gisaza cy’ikijura
Buriya abisi nibagira conge barashaka kumugendaho ariko messi ninyangamugayo ibyo ntiyabikora
Comments are closed.