Intambara ya Yom Kippur: Israel nayo yaratunguwe!
Nubwo nyuma yo guhagarikwa kw’Intamabara y’Iminsi itandatu impande zombi(Israel n’Abarabu) zemeye amasezerano y’amahoro, byari amagambo gusa. Ubushotoranyi bwa hato na hato nibwo bwaje gutuma indi ntambara irota muri 1973.
Kw’itariki ya 5/10/1973, Chef d’Etat Major General Ziv Zamil wa Israel yabonye ubutumwa bumumenyesha ko Siriya na Misiri barimo gutegura igitero kuri Israel.
Yahise atumiza inama ya Etat Major yihuse.Mu gihe inama yari ikomeje ,ubundi butumwa bwaraje buvuga ko byarangiye urugamba rwatangiye.
Israel yari isanzwe izi ko ishobora guterwa ariko kuko yanganga kobonwa nabi na Amerika kubera ya ntambara y’iminsi itandatu,yahisemo gutegereza ngo irebe uko ibintu bizagenda.Israel yangaga kubonwa nk’umushotoranyi wa cyane.
Misiri yarashe Israel karahava ikoresheje imbunda zikomeye nka za Missile Baltique n’izindi. Bivugwa ko ngo ingabo za Israel zari zigiye gutsindwa ariko umusore warimo witwaga Ben Gal akabwira bagenzi be ati: “Mukomere ntimukuke umutima ,iki gihugu ni icyacu ,kandi nta muntu uzongera kukidukuramo”.
Ngayo amagambo yatumye abasirikare bafata umurego bagahangana na Misiri kandi bakayitsinda.Mu majyaruguru Israel itsinda Siriya naho mu majyepfo Ariel Sharon akomeza asatira Misiri, hafi ndetse no kwigarurira Umugende wa Suez.
Nk’uko uwitwa Rwibasira Vincent abivuga, tariki ya 15/10/ 1973, Abarusiya bamaze kubona ko Abarabu barimo gupfa ari benshi, basabye President Al-Sadate ko imishyikirano yatangira intambara igahagarara.
Mu mwanzuro No 338 w’inama ya ONU hemejwe ko Uburusiya na USA baba abahuza kuko ngo bari babyifuje.
Nubwo bwose intambara yahagaze, uyu mwanzuro warakaje Israel kuko yakomeje gushotora Misiri ariko Amerika ikajya iyicyaha.
Iyi ntambara yiswe Yom Kippur kubera ko Abarabu bateye Israel bayitunguye basanga yizihije umunsi witwa Yom Kippur,umunsi wo kwiyiriza igihe cy’amasaha 24, kwihana no kugirira abandi neza.
Igihugu cyari gituje.Gusa kuri icyo gicamunsi ibintu byarahindutse cyane nk’uko twabibonye haruguru.
Ijambo ‘Yom’ mu Gihebutayo risobanura ‘Umunsi’ mu Kinyarwanda naho ijambo ‘Kippur’ rikavuga “Kwicisha bugufi,gusaba imbabazi”.
Iyi ntambara yatumye Israel icisha make itangira kureba ubundi buryo yahangana n’Abarabu.Uduce twinshi harimo na Yeruzaremu,Gaza n’ahandi twarigaruriwe,imfungwa zirarekurwa.
Aha niho Victor Ostrovsky ,umwe mu bahoze bakorera Mossad, yahereye avuga ko Mossad hari aho yagaragaje intege nke nubwo abantu bayemeraga cyane.
Kuva Intambara ya Yom Kippur yaba ,Isreal yahise igira amakenga menshi ikaba ubu ihora icungira hafi abaturanyi bayo ba hafi na kure ngo hatazagira uwongera kuyikora mu jisho.
Sources:-Rwibasira,Ibanga rikomeye rihishwe mu Birasirazuba bwo Hagati,(Kigali) p 81,82
-Israel-Palestine,60 ans de violence (Movie,French)
-Le Mossad,le service de reinsegnement israélien(Movie,French )
Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW
0 Comment
Njewe Mbona ibyo dusoma muri Bible cyane kibijyanye nintambra za Israel nabanyasiriya,abafilistiya aribyo nubu bikibaho,reba nawe intambraza zahato nahato, barwana nabarabu,gusa igitangaje nukuntu israel ihora itsinda gusa,nubwo bayitungura bayirusha nubwinshi ni hahandi irabatisinda,umenya hari ibinga ryuko koko ari abarwana bafite amasezerano y’Imana.Ubundi ni bahanga muri byose cyane technology.Mbega Israel i like it!!!!!
Igihe intambara niyo igihe birashoka ko aricyo, ariko contenu irimo kwibeshya kuko israel yatsinze bariya barabu by intervention ya usa
wowe se ibyo utubwiye wabisomye he? Duhe aho wabikuye natwe twemere ko atari immagination yawe.Ko ari ubwambere numva USA muntambara direct za Israel n’abarabu?
yego ra!
Nimutwereke namwe aho mwasomye habateye kumuhakanya, tubone kubizera.
Comments are closed.