Digiqole ad

Ireme ry’uburezi ryagarutsweho mu nama yagutse y’uburezi i Kigali

Remera – kuri uyu wa 11 Kamena hateranye inama yaguye y’ uburezi ku rwego rw’ umujyi wa Kigali, iyi nama yarebaga ibyagezweho mu burezi ndetse n’ibijyanye no kunoza ireme ry’uburezi buhabwa abana mu mashuri.

Abana bakeneye uburezi bufite ireme niba hakenewe amajyambere arambye
Abana bakeneye uburezi bufite ireme niba hakenewe amajyambere arambye

Fidel Ndayisaba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali atangiza iyi nama yibukije ko ireme ry’ uburezi ariryo rigomba kuza imbere mu gutanga uburezi bugamije iterambere rirambye.

Mu biganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye b’uburezi mu mujyi wa Kigali bagaragaje ibyo bagezeho ariko batinda cyane ku mbogamizi n’ibyo bifuza ngo iryo reme ryifuzwa rigerweho.

Kimwe mu byagarutsweho ni umuco wo gusoma mu mashuri, aho byagaragaye ko uyu muco ukiri hasi, kuko nta masomero ahagije n’abana bakaba badatozwa gusoma.

Aha hagarutswe cyane ku mashuri adashishikariza abana gusoma ibitabo bitandukanye kabone niyo byabya bihari ari bicye.

Ikindi cyavuzweho ni ikibazo cy’isuku nke mu bigo by’amashuri bimwe na bimwe, ikaba nayo yaba imbogamizi ku myigire myiza y’umwana niyo yaba ahabwa uburezi bufite ireme ariko akeneye kugira isuku n’aho yigira hari isuku.

Madame Hope Tumukunde Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza yatsindagiye ibyerekeranye n’isuku mashuri agira ati

“ Niba umujyi wa Kigali uzwiho kugira isuku ni nako byagakwiye kuba bimeze no mu mashuri yaho. Twateguye amarushanwa ajyanye n’isuku mu mashuri ngo turebe uko umuco wo kugira isuku wazamuka mu mashuri, kuko ni ingingo ikomeye mu myigire.”

Dr Harebamungu Mathias  Ministre w’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yashimiye umujyi wa Kigali ku gutegura inama nk’iyo bakoze yo kureba ibyakozwe n’ibigomba gukorwa ngo abana barusheho guhabwa ubumenyi bufite ireme.

 

 

Asubiza ku bijyanye no gutanga amasomo mu rurimi rw’ ikinyarwanda guhera mu mwaka wa mbere kugeza mwuka wa wagatatu w’ amashuli abanza yagize ati;

“ ibi byatekerejweho bihagije, ikindi kandi no mu mategeko mpuzamahanga y’ uburezi ateganya ko umwana wese ugitangira amasomo agomba guhera ku rurimi rw’ igihugu cye, uretse n’ ibyo kandi bizatuma abana bacu baha agaciro ururimi rwacu dore ko arirwo bazaba bahereyemo mu masomo yabo kandi tuzi ko ikinyarwanda arirwo rufunguzo rw’ umuco wacu”.

Muri iyi nama hahembwe ibigo byo mu mujyi wa Kigali byitwaye neza mu marushanwa yo kugaragaza isuku.

Mu mashuri abanza ishuli ryahawe igihembo kinini ni Well Spring School ryo mu karere ka Kicukiro  na Lyce de Kigali mu mashuli yisumbuye.

Buri rimwe ryahawe igikombe na cheque ya miliyoni 10 iherekejwe n’ ibaruwa ikubiyemo uburyo aya mafaranga azakoreshwa kugira ngo buri wese wo muri iki kigo azagerweho n’ umumaro w’ aya mafaranga, dore ko buri wese aba yabigizemo uruhare.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mu rwanda aho kujyira ngo umuntu yige ubwenge aba injiji muzajye kwiga ahandi ?

  • Ikintu cyerekeranye n’uburezi nikintu cyananiranye mu Rwanda, aho hantu haratuyobeye pe!cyakora ni mu gihe abayobozi bicara bahindagura uko bashatse kubera ko bo ingaruka zitabageraho,erega nta mwana wabo uyigamo biyigira mu mahanga.

  • HARI KERA EREGA, NAHO UBU NTA BUREZI BURI MU RWANDA.ICYO NSHIMA NI UKO BURI WESE YEMERERWA KWIGA, ARIKO IHINDAGURA MU BY’UBUREZI NI IKIBAZO KITAZABONERWA UMUTI!MINISTERE Y’UBUREZI WAGIRANGO YABAYE PRIVATISEE!SYSTEME FRANCOPHONE NIYO YARI IYA MBERE!NAWE SE UBU UMWANA ARANGIZA PRIMAIRE ATAZI IKINYARWANDA!!!!!AHAA NZABA MBARIRWA DA!!!

  • ireme ryuburezi singobwa iwacu kuko kuba umuhanga ntagaciro bifite.nawe akazi ninziso gusa.bariharire abana babakire nibo bibereye kuko base babifite ubushobozi.

  • Uvuga uburezi ntubanza ngo urebe uko hanze bimeze kwisoko ryimirimo, ubumenyi ntabwo pe, ariko kuko nkuzi ndaguha akazi. mu ishuri mucyaro ndetse nomu mujyi umwana ariga atareba kubera inzara, amasaha ya 9years yogutaha, ibibyazana ireme ry’uburezi koko mutambeshya

  • Education Policy ni nziza ntawaduhiga, ariko implementation iratunaniye kubera impamvu nyinshi, tutakwirengagiza.

    Abarimu badafite ubumenyi buhagije, uzi kwigishwa numwarimu mu kinyarwanda ukuntu bibabaza!! Education yapfuye hose, ubu ubona umuntu wize Kaminuza ukibaza niba yarize bikagushobera nukuri, njya nibaza abanyabwenge aho bagiye nkayoberwa peee

    Jyewe inama natanga, hashakwe abarimu bari competent, babahe umushahara ujyanye n’ibiciro biri kw’isoko, hashyirweho system ikumira gu technika kw’abantu bashaka document aho gushaka ubumenyi.

    Abashomeri mubona dufite, nikimenyetso cy’ubumenyi bahawe, kwihangira imirimo ntibazi iyo biva niyo bijya

    • Umuzi w’ireme rw’uburezi rituzuye muriki gihugu wawushakira mu myaka ya 1974 kuzamuka nubwo byahuhutse nyuma y’intambara y 1994.

      1o Mu myaka ya za 1974 , Habyarimana yakoze icyo bitaga reforme ,arinabwo yatangije cycle y’imyaka ikenda , ubwo uburezi burahazaharira kuko nyuma y’umwaka wa gatandatu bigaga imyaka itatu y’imyuga irimo no kuboha imisambi.

      2o Nyuma ya 1994 , abarimu babaye ingume kuko barimo umubare utari muto w’abatutsi bari bamaze kwivuganwa n’interahamwe, na bagenzi babo b’abahutu bigiriye iyamahanga; abahungutse nabo bakoraga umwuga w’uburezi , bigiriye muri administration no mu ma institutions atandukaye bahunga umwuga uvunanye kandi udatanga umusaruro.

      3o Amashuri ntiyatinze gutangira nyuma y’intambara ariko yatangiye akoresha abadafite ubumenyi buhagije cyangwa se uburambe muruwo mwuga.

      4o Nyuma yaho habayeho system itimika competition ngo buri wese yihatire kumenya, babuza redoublement , bemezako abana bose bagomba kuzamuka.

      5o ibyo byatumye noneho abana bamenya no gusimbuka ngo bagereyo vuba kandi bose bagatsinda.

      6o Ni mururwo rwego ubungubu , benshi batigira kumenya ahubwo bashishikazwa no kubona ibipapuro , ama titres atagira ubumenyi ,ariho havuye ibyo bita kudodesha.

      7o Ibyo byabaye nk’umwuga , ugasanga umuntu amaze imyaka ine muli université , akarangiza atazi n’ururimi na rumwe , nyuma akajya gushonesha memoire aho bamushonera bakanamutoza nuko azadefanda, yarangiza ati nabonye degree ndi licencié , agakora iminsi mikuru bigatinda !!!!

      7o aka gahinda lero ntabwo kazacika vuba aha kuko rya reme ridasobanutse abarangije mu myaka ya 2000 kugeza none ariryo bahererekanije , ariko murino minsi usanga ahari niveau itangiye kuzamuka mu ma secondaires wenda mu bihe birimbere haricyo byatanga.

      8o Ireme rero ry’uburezi ntabwo ryishwe n’ingoboka za Karangazi na Gikotoro ,mushatse mwanabaha amanota yabo, ahubwo berekanye ubushobozi bwo kwigisha mu gihe gito kandi abantu bakamenya kuburyo abiga ahandi usanga ntacyo babarusha, ibyo bigaragarira mu manota babona barangiza secondaire no kuri niveau bagaragaza mu ma universite bakomereza mo kuko abandi ntacyo babarusha.

      Igihugu ariko gikwiye gukora ibishoboka kugirango ireme rizahurwe ku nyungu y’igihugu n’abana bacyo.

      • Musema, ikintu kizima wavuze ni icya 4. Utavuze kuri discipline aho umwana ahanwa bagakora iperereza ubundi ngo kwimuka ni 100 ku rindi. Umuhate wo kwiga waba ushingiye ku ki? Ahaaaaaa! Mbiteze amaso.

  • Velo ubu ni quantité sans
    Qualité ntabwo wahindura
    Système francophone gutyo
    Bizafata80ans muguhuzagurik
    a

  • NDAYISABA NABANZE AKOSORE APACE KABUSUNZU YARANANIRANYE ASABE ABADIVE BAKUREHO SENKWALE EMILE KUKO BYAMUYOBEYE NGAHO URUMOGI RUHANYWEBWA UBURAYA NINDI LAISSER ALLEZ NIBINDI BYINSHI BIKORERWA MURI RUHURURA IRIMUNSI YA DORTOIR YABAHUNGU DORE KO KUVA 1983 YASHINGWA ARI KUGASOZI

Comments are closed.

en_USEnglish