Digiqole ad

Abanyarugomo biyita ‘Tuff Gang” baguwe gitumo na Police

Itsinda ry’abanyarugomo barenga 15 ryiyise Tuff Gang ryaguwe gitumo na Polisi n’abasirikare, nyuma y’uko ryari rimaze kuyogoza abaturage batuye mu Kagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura, mu gace bita mu Myembe.

Bamwe mu ba Tuff Gang bafatiwe mu mukwabu
Bamwe mu ba Tuff Gang bafatiwe mu mukwabu/photo imbere.com

Iri tsinda rikaba rirangwa n’ibikorwa by’urugomo birimo kurwana, gukomeretsa, kwambura ku ngufu, kumena ibirahuri no gutobora amazu.

Mu ijoro rishyira iryo ku cyumweru taliki 9 Kamena 2013, guhera mu masaha ya saa kumi za mu gitondo, inzego z’umutekano, polisi n’abasirikare, bakoze umukwabu wo guta muri yombi izo nsoresore ziganjemo abana bakiri bato ahafashwe abarenga 15 barafatwa.

Aba banyarugomo bari barayogoje aka Kagari, mu gice gituwe mu kajagari, bafashwe bari mu ngo zitandukanye bararamo nkuko bitangazwa na Imbere.com

Abaturage bishimiye uyu mukwabu, ariko bagaragaza ko hafashwe abana kandi hari abakuze nabo babarirwa muri ibyo bikorwa.

Umusore ukora akazi ko kogosha utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko abasigaye aribo babi. Yagize ati “bafashe utwana, noneho ibisore bisigaye biraturangiza ».

Undi mukecuru nawe utivuze izina kubera ubwoba bwuko bamugirira nabi, yagize ati « uzagaruke uri wenyine nta bapolisi, nkwereke aho baba ari naho banywera urumogi ».

Umugabo witwa Nzeyimana nawe yagize ati “ntabwo bose babafatira rimwe ariko barabacogoje “.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, Nyiridandi Mapambano, yabwiye iki kinyamakuru ko kuba baraye ijoro bafata aba banyarugomo ari ukwerekana ko nta na rimwe Leta izemerera abahungabanya umutekano w’abaturage.

Imodoka ya polisi ubwo yatwaraga abo ba tuff gang
Imodoka ya polisi ubwo yatwaraga abo ba tuff gang

Uwari uyoboye Abapolisi bari muri iki gikorwa, yavuze ko Polisi n’abasirikare bazakomeza gukaza umutekano muri aka gace.

Ati “abo ba Tuff Gangs tuzabafata bose, abakeneye kugororwa bajyanwe mu bigo bibishinzwe, abahanwa nabo bahanwe.

Polisi ntizihanganira na rimwe inzererezi zibuza abaturage amahwemo ».

Iri tsinda rya Tuff Gang rimaze amezi agera kuri 4 rikora urugomo, ariko ngo byarushijeho gukomera mu byumweru bibiri bishize, aho bakubitaga uwo bahuye wese.

Bivugwa ko aba banyarugomo bagera kuri 25, ariko abafashwe bagera kuri 15. Abenshi muri bo bafite imyaka guhera kuri 13 kugeza 27.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Bazageze se n’i Nyamirambo ko ariho haba ibirara gusa?! Ho rwose birirwa banywa urumogi ku manywa y’ihangu!

Comments are closed.

en_USEnglish