Digiqole ad

Dallas Mavericks yabaho yatwaye igikombe cya NBA Finals

Bwambere mu mateka ya Dallas Mavericks yaraye itwaye igikombe cya NBA Finals itsinze ikipe ya Miami Heat ku mikino 4-2. Ku mukino wanyuma Dallas ikaba yatsinze 105-95.

Dirk Nowitzki niwe wabaye MVP

Mu mwaka wa 2006 yari yageze mu mikino 7 yanyuma (Nkuko bayikina) gusa itsindwa na Miami Heat n’ubundi, ikaba yagize amahirwe yo kwihimura kubabatsinze icyo gihe.

Dallas y’abagabo bakuze, Dirk Nowitzki, 32, Jason Kidd, 38 na Jason Terry w’imyaka 33 nibo bigaragaje mu mikino ine batsinze Miami Heat mu gihe Heat yo igizwe n’abasore bakomeye nka Lebron James, Dwayne Wade na Chris Bosh.

Mu mikino 6 bakinnye ikipe ya Dallas ikaba koko yaragaraje ko ifite inyota y’iki gikombe, ndetse no kuba yarabaye iyambere mu gice cy’uburengerazuba, ahabarizwa amakipe nka Los Angeles Lakers, Oklahoma City Thunders n’izindi zari zikomeye uyu mwaka, benshi bemezaga ko kuba Dallas yarazivuyemo ishobora kwegukana iki gikombe.

Nowitzki na bagenzi bazamura igikombe

Dore uko imikino bakinnye ya Final yagenze:

Miami Heat 2-4 Dallas Mavericks

Match 1 Miami – Dallas 98-84
Match 2 Miami – Dallas 93-95
Match 3 Dallas – Miami 86-88
Match 4 Dallas – Miami 86-83
Match 5 Dallas – Miami 112-103
Match 6 Miami – Dallas 95-105

Jean Paul Gashumba

umuseke.com

en_USEnglish