Digiqole ad

Gicumbi: Aaron yaba yariciwe mu mazi n’abo bajyanye gusenga

Umugabo witwa Aaron Niyirema ku wa gatanu w’icyumweru gishize ahagana saa tanu z’amanywa  yaguye mu kizenga cy’umugezi wa Mwange ahitwa kw’isumo ahita yitaba Imana, gusa ngo yaba yarishwe n’abo bari bajyanye gusenga.

Baracunga umurambo ngo utazamuka ugatemba ukagera muri Nyabarongo

Ni mu karere ka Gicumbi  aho uyu mugabo yari yajyanye n’abandi bantu buzuye imodoka ya Quaster, bakaba bari bagiye gusengera no kubatirizwa muri icyo kizenga ku mugezi wa Mwange, baba mw’idini ryitwa ISOKO IMARA INYOTA.

Bishop Elisa Cyriaque Habimana uyobora itorero ry’ISOKO IMARA INYOTA, aganira n’umuseke.com yadutangarije ko uyu nyakwigendera amuzi, ariko atabarizwaga mw’itorero rye, ko ahubwo yasengeraga mw’itorero rya ADEPR Remera. Akavuga ko abavuze ko Aaron yasengeraga mw’itorero abeereye umuyobozi ari abashakira inabi itorero ayoboye.

Bamwe ngo basengeraga mu kizenga gito, abandi bagera kw’icumi barimo na Aaron, nyakwigendera, bo bagasengera mu kizenga kinini, amakuru atugeraho avuga ko uyu Aaron ngo yaba yararohamye muri iki kizenga kinini akitaba Imana.

Kugeza ubu ngo umubiri we nturagaragara nkuko twabitangarijwe na Minani Bosco wari uri kuri uwo mugezi mu baturage bategereje ko nyakwigendera umubiri we wazamuka.

Yatubwiyeko nyuma yo kubura Aaron Niyirema bahise batabaza Polisi, bahita bashakisha abo bantu 10 bari kumwe mu Kizenga kinini bambaza Imana, babanza kubabura kuma teleohone yabo agendanwa, ndetse aho bababoneye babona 2 gusa abandi umunani baburirwa irengero. Aba babiri bakaba bafugifunzwe na Polisi mu gihe iperereza rigikorwa ngo barebe niba Aaron ataba yarishwe nk’uko abo mu muryango we babikeka.

Aba babiri bafungiye kuri Polisi ya Byumba bagifatwa ngo batangaje ko bariho basenga cyane bahumirije bahumuka bakamubura bagakeka ko “umugaragu yatashye” yapfuye. Gusa ntibabasha gusobanura impamvu batatabaje cyangwa se ngo bamenyeshe umuryango we iby’uko gutaha.

Umuvugizi wa Polisi Theos Badege yatangarije umuseke.com ko bagikora iperereza kw’ibura rya Aaron Niyirema, ndetse akangurira abantu kutajya bakora bene ibyo bikorwa byo gusengera cyangwa kubatiriza ahantu hatemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa gatatu tariki 14/06 umurambo wa nyakwigendera Aaron ukaba warazamutse abari bawutegereje bakawubona, ndetse aba yashyinguwe kuri uyu wa kane tariki 16/06/2011.

Umuseke.com

7 Comments

  • UMURYANGOWENIWIHANGANE KUBA KWISI NIKOBIMERA

  • iby’aya madini y’inzaduka ntibisobanutse!

  • aya madini y’inzaduka yahindutse business kuburyo usanga habamo amakimbirane ashingiye ku mafaranga y’amaturo baba bavanye ku bakiristu.

  • ruri hose, amadini yo mubihe bya nyuma areze! ubwo bapfuye amaturo n’ibyacumi!! iby’IMANA, babihinduye business,ahubwo bameze nk’abapfumu! barerekwa, bavuga mu ndimi! ariko IMANA rwose yatabaye!!

  • Imana ijye ikomeza kutuba hafi kuko twebwe ntacyo twakwishoboza tutarikumwe nayo.

  • Buriya ndakeka ko police igomba kubashyikiriza inkiko hanyuma zikareba inijyanye na kiriya cyaha bakurikiranyweho.
    Gusa nkumunyamategeko bagomba kuryozwa urupfu rwe kuko bigaragara ko ntaruhusha bari bafite rwo gusengera hariya hantu.
    bakurikiranyweho rero kwica cyangwa kudatabara .
    bihanirwa namategeko.
    Umuryango we ukomeze kwihangana.

  • Aho byabereye ni iwacu i MUTETE ariko twasanze ari byabindi byanditse muri BIBILIYA ngo:”Abantu banjye bararimbutse bazize kutagira ubwenge”

Comments are closed.

en_USEnglish