Digiqole ad

Umugabo mugufi kurusha abandi yahembwe

Umugabo mugufi kurusha abandi uba mu cyaro mu gihugu cya Philipines yahembwena Guiness World Record amaze kuzuza imyaka 18.

Balawing afata certificat ya Guiness World Record

Uyu musore muto cyane kurusha abandi kw’isi yitwa Junrey Balawing kugeza ubu arareshya na cm 59.93 akaba yabiherewe certificate na Guiness World Records ko ari we mugufi kuturusha twese.

Ararushwa cm7 na Khagendra Thapa Magar wo muri Nepal wari ufite uwo muhigo kuva mu kwezi kwa 10 umwaka ushize wa 2010.

Bene wabo n’aka kagabo kagufi bavuga ko gafite ikibazo cyo guhagarara ndetse no gutambuka, gusa ngo baramukunda cyane kuko araganira cyane.

Nyuma yo guhabwa iyi certificat ya Guiness World Record uyu mugabo muro yahawe impano nyinshi ngo ziza kumufasha guhashya ubukene yiberagamo nkuko tubikesha AFP.

Ise w’uyu muntu mugufi kw’isi Mr Balawing yagize ati:”Ndaruhutse” nyuma yo gutangaza ko we n’abaganga bayobewe impamvu uyu mwana yahagaritse gukura. Kuva ku myaka 2 ngo ntiyongeye gukura, yakuzaga umutwe gusa.

Kugeza ubu Sultan Kosen w’imyaka 26 wo muri Turkiya niwe muntu muremure kw’isi, afite uburebure bwa metero 2.51

Junrey Balawing i bumoso, abo bana bandi ni barumuna be/Photo internet

Sultan Kosen muremure kw’isi, ntabasha guhagarara atari kumbago, aha yari yasuye Londres

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

4 Comments

  • Ni amahano!kubyara umwana nk’uyu si akumiro koko?

  • uriya mwita umwana aracyakura,biterwa n’igiheazamara biriyaa mbona ari ukwirondereza.

  • Birarenze pe!!!

  • birababaje nukuri ,ariko buriya Imana ifite icyo iba ishaka kutubwira

Comments are closed.

en_USEnglish