Jeannette Kagame i New York kurwanya SIDA
NEW YORK – Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama y’abafasha b’abakuru b’ibihugu yaberaga ku cyicaro cy’ umuryango w’abibumbye, iyo nama ikaba yarigaga ku birebana n’ agakoko gatera SIDA, ahari gushakishwa inkunga mu rwego rwo gufasha abahuye n’ ubwo bwandu, no kureba uko gahunda ya EMCT yaba yashyizwe mu bikorwa muri 2015.
Jeanette Kagame i New York
Iyi nama y’ iminsi itatu, ni imwe mu ma nama akomeye y’ inteko rusange y’ umuryango w’abibumbye, ikaba ihuza abakuru b’ ibihugu n’abakuru ba za gouvernement, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, sosiyete sivile, ndetse n’abahagarariye ababana n’agakoko gatera SIDA, aho baganira kuri ejo hazaza mu rwego rwo gushakira umuti w’ingaruka ziterwa n’ubwandu bwa SIDA ku isi.
UNAIDS itangaza ko abana 1000 banduzwa agakoko gatera SIDA buri munsi, 90% muri abo bakaba babarizwa munsi y’ ubutayu bwa SAHARA. Icyorezo cya SIDA kandi ni kimwe mu bitera imfu nyinshi z’ababyeyi mu bihugu bikennye.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu, ikaba yaritabiriwe n’abayobozi batandukanye, harimo Bwana Ban-Ki Moon, Mr. Michel Sidibe, umunyamabanga nshingwabikorwa wa UNAIDS , na Azeb Mesfin, umufasha wa Ministre w’ intebe wa Ethiopia na perezida w’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Africa.
Madamu Jeannette Kagame akaba yaratangije ubukangurambaga rugamije kurandura ubwandu bwa SIDA buturuka ku mubyeyi yanduza umwana, haba mu gihe cyo kubyara, cyangwa mu gihe cyo konsa, buzwi ku izina rya EMTCT(Elimination of Mother to Child Transmission).
Umuseke.com
6 Comments
Genda Jeannette uri mwiza:kimaumbile, gutuza, etc.
Ngushimira kandi inkunga ukomeza gutanga mu kubaka society y u Rwanda no mu gutanga umusanzu mu kugabanya umuvuduko wa SIDA hano iwacu i Rwanda.Nkwifurije iminsi yo kuramba!
Jeanette, On t’adore.
Dore umugore rero! Mwiza, uhesha agaciro bagenzi be ndetse n’igihugu cyose.
Komereza aho! Tukuri inyuma.
ok.
Hamwe n’imbuto foundation, First Lady yatugejeje kuri byinshi bishimishije harimo ko umwana w’umukobwa yagize agaciro, kandi ubu mu Rwanda amateka akaba yarahindutse nta mukobwa ugikandamizwa. Buri mukobwa wese agira ijambo n’uruhare mu iterambere ry’igihugu. Big up first lady!
Turashimira cyane nyakubahwa Madam Jeanette Kagame, waduhaye uburenganzira bwo kongera kwiga biciye mu mbuto foundation. Twebwe nk’abakobwa b’ejo hazaza tuzamufataho urugero rwo kuba umu mama mwiza.
AMATA AGIRA GITEREKA
Comments are closed.