Digiqole ad

Indirimbo 10 zikunzwe muri Guma Guma

Muri Primus Guma Guma Superstar aho abahanzi bari kuririmbira abantu babasanze mu mijyi iwabo, abantu ngo bari gushimishwa cyane n’abahanzi 10 Batoranyijwe.

Man Martin i Musanze aririmba “Mazi magari” benshi barishimye

Usibye kuba babaririmbira indirimbo zabo zitandukanye, aho bamaze kugera hose haba I Karongi, I Muhanga, I Nyamagabe I Rubavu, I Rusizi n’ahandi,  hari indirimbo zijyamo rubanda bagashika. Bigaragaza ko zikunzwe cyane kurenza izindi.

Umuseke.com uri kugendana n’aba bahanzi nyuma yo gushishoza aba bahanzi iyo bazamutse kuri sene (Scene/Stage) izi ndirimbo 10 nizo zihagurutsa rubanda rwinshi:

Bella – Dream Boyz na Kitoko (nubwo ari USA)

Bagambe – Rafiki

Mama wabana – Tom Close

Narashize – King James

Indahiro – Urban Boyz na Riderman

Bomboli Bomboli – Riderman

Impeta – Faycal

Mazi Magari – Mani Martin

Baramujyanye – Dr Claude (Nubwo aherutse kujya USA)

Ndacyariho ndahumeka – Jay Polly

Kuri uyu wa gatanu aba bahanzi berekeje i Huye aho bari kuririmbira kuri Musee National y’u Rwanda, ku cyumweru bakazaririmbira i Kigali muri Pariking ya Pt Stade.

Plaisir Muzogeye

umuseke.com

6 Comments

  • Abahanzi bacu bamaze gutera imbere kandi bakomereze aha turabemera cyane!

  • Bakomereze aho ariko R”NB bagabanye gushishura bagire creativity and innovation.bcse ntaho twaba tunjya!

  • Abahanzi ba banyarwanda bamaze gutera imbere,mucyo rero tubashyigikire!!!

  • Uru rubuga rwanyu ndarwemera cyane. Mukomeze kutugezaho amakuru agezweho, turabashyigikiye, mu guhererekanya amakuru neza.

  • ndabashimiye cyane kuri ayamakuru mwakurikiranye kunyungu za basomyi. gusa ururubuga nubwambere ndusuye ariko mbonye icyo bita diffence.
    Big up man

  • bombori bombori the best

Comments are closed.

en_USEnglish