Urubanza rwa Gbagbo ruzabera I Bouaké
Aho afungishije ijisho I Korhogo kuva yatabwa muri yombi kuya 11 Mata, Laurent Gbagbo wahoze ayobora Cote d’Ivoire agomba gutwarwa I Bouake kuburanishwa ku byaha yaba yarakoze igihe yari umuyobozi.
Laurent Gbagbo ubwo yatabwaga muri yombi kuya 11 Mata uyu mwaka
Kubera impanvu z’umutekano, benshi bari biteze ko uru rubanza ruzabera I Abidjan, Alassane Ouattara ubwe niwe watangaje ko ruzabera I Bouaké.
Urubanza rwa Gbagbo rukaba ruzibanda ku byaha bijyanye no kwikubira ubutegetsi, ibyaha byo kunyereza umutungo, kwica ndetse na ruswa.
Laurent Gbagb o kandi azakurikiranwa n’urukiko mpanabyaha ku byaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Uru rubanza rwo rutazabera i Abidjan kubera impanvu z’umutekano.
Alassane Ouattara perezida wa Cote d’ivoire yahisemo ko urubanza rwa Gbagbo rubera I Bouake,ahahoze ibirindiro by’inyeshyamba zo mu mutwe Force Nouvelle zari ziyobowe na Guillaume Soro.
Laure Gbagbo akaba azaburanishwa nyuma gato y’uko kuri uyu wa gatatu, I MonLovia muri Liberia habereye urubanza rw’abacanchuro babanya Liberia bakekwaho kuba barakoze ubwicanyi mu gihe bari barahamagawe na Gbagbo ngo bamufashe kwikiza abatavuga rumwe nawe.Jeuneafrique
Noel Dukuzumuremyi
Umuseke.com
5 Comments
ndabona ibyaha by’uyu mugabo ari uruhuri,azabikizwa n’iki koko? bamwe bazajya barangizanya bamwoherereze abandi,yewe ndabona azarinda ava ku isi aburana.
uyu mugabo ko yahuye n’uruva gusenya!?ubu azabandwa izahehe koko?
birabaje kubona umuntu wayoboye igihugu bamutambikana nki igisambo. abaperezida ba afurika bagabanye ubusambo.
ahaaaaaDroit del’homme muri Africa.dore nawe ukobatwaye His excellence.
Uko bamufashe bamukururana binyibukije Afande ROBERT GUEI, ariko we yari yapfuye. Gitwaza shyira muri gahunda zawe UWATARA
Comments are closed.