Muganga mubi kurusha abandi ku isi
Ni umuganga wohereje umukobwa w’inshuti ye kumuvurira atarabyize
Dogoteri Philippe Mullier umuganga wo ku bitaro biherereye i Mouscron ho mu gihugu cy’Ububiligi yohereje umukobwa w’inshtuti ye kumuvurira umurwayi wari urwariye mu rugo.
Dr Philippe Mullier atanga ibisobanuro
Gusa igitangaje ngo ni uko mushuti uyu witwa Ingrid atari yarize ibijyanye no kuvura ndetse n’amashuri ye akaba yari ku kigero cyo hasi cyane
Akigera aho uyu murwayi Noémie; w’ imyaka 26 yari arwariye, uyu mukobwa wari wahindutse umuganga yamukoreye ibizamini bitandukanye birimo no kumutera inshinge zigera kuri ebyiri.
Amaze kumutera urushinge rumwe, ngo yasanze ari rwo rwonyine (Seringue) yahawe na Dr nyirizina, maze afata indi yari amaze gutamuri Poubelle aho munzu.
Ibintu byatumye yibaza ku mivurire y’uwo muganga dore ko iyo myitwarire atari iya kiganga.
Ku ruhande rwe Dogiteri Mullier, yatangaje ko uretse kuba yarumvaga atameze neza ku buryo atashoboraga kujya gufata ibizamini by’uriya murwayi, ngo yari afitiye ikizere ishuti ye nyuma yo kumubwira uko agomba kubigenza, cyane ko umurwayi yari amuzi.
Gusa n’ubwo dogiteri ari we wanditse urupapuro rw’imiti(ordonnance) umurwayi yagombaga gufata ntibikuraho ko ubu buvuzi bunyuranije n’amahame agenga umurimo w’ubuvuzi.
Reba inkuru mu mashusho hano:
http://www.video-buzz.fr/philippe-mullier-le-pire-medecin-du-monde/
Solange Umurerwa
Umuseke.com
5 Comments
umugome2
Bazamutere igishinge bamusinzirirze rimwe na rizima!
uwo muganga ni fake tu. ikifuzo, bazamujyane mu rukiko.
ahaa… kamere ntisaza!
Bu rumashana babahose
Comments are closed.