Si impuwe zitumye Obama yakira Ali Bongo
Kuri uyu wa kane nibwo President Obama ari bwakire President wa Gabon Ali Bongo Ondimba ngo baganire ku bibazo byo mu karere ndetse n’ibindi bireba USA na Gabon.
Ali ben Bongo yatowe muri 2009 asimbura se wari umaze imyaka 42 ayoboye Gabon
Umuvugizi w’inzu ya president w’amerika (White House) Jay Carney abajijwe impamvu Obama yatumiye umugabo washinjwe ruswa ndetse uyobora igihugu se yayoboye imyaka 42 akakimuha yagize ati: « Gabon ubu niyo ifite ubuyobozi mu kanama k’umutekano ka Loni (U.N. Security Council) ni umwanya ukomeye rero »
Yongeye ko Gabon yatoye ku buryo amerika yabishakaga ku myanzuro yafatiwe ibihugu nka Cote d’Ivoire, Iran na Libya nkuko tubikesha CNN.
Gabon na Amerika ntabwo byakunze kubana cyane ku buyobozi bwa Omar Bongo se wa Ali Ben Bongo. Gabon ituwe na 1.5 million y’abaturage, ni imwe mu bihugu bicukura Petrole nyinshi muri Africa.
Kwakira Ali Ben Bongo muri White House rero ngo si impuhwe n’umubano mwiza basanganywe, ngo ni inyungu za ruriya ruhande runini.
White house yanaboneyeho kumenyesha ko Michelle Obama azasura Africa y’epfo na Botwana muri uku kwezi.
Gashumba Jean Paul
Umuseke.com
1 Comment
Abazungu ni abanyanda nini!! si urukundo ni petrole bashaka niyanga baramugira nka Khadafi
Comments are closed.