Digiqole ad

Umukozi wa BPR warashwe i Buhanda, mu 1994 yahunganye isanduku ya banki arayagarura

Twagiramungu Frederick wari umukozi wa Banki y’abaturage Ishami rya Buhanda wahitanywe n’abajura bateye iyi Banki kuwa 13 Kanama 2013 yashyinguwe kuri uyu wa 14 Kanama, umuhango wabereye mu murenge wa Kabagali, akarere ka Ruhango.

Nyuma yo gusezera kuri Nyakaigendera, yasohowe iwe mu rugo

Nyuma yo gusezera kuri nyakaigendera, yasohowe iwe mu rugo

Mu mvura nyinshi, uyu muhango wo kumuherekeza warabereye mu rugo rwa nyakwigendera, mu mudugudu wa Muhoza, abantu benshi bakaba bari baje kumuherekeza no gufata mu mugongo umuryango umufasha we n’abana bane asize.

Mu bafashe amagambo hafi ya bose bagarukaga ku bupfura bwaranze Twagiramungu burimo kimwe mu bikorwa by’ubutwari cyatangajwe na Sekamana Naason umwe mu bakozi ba Banki wakoranye nawe igihe kirekire.

Sekamana ati¨ Bavandimwe n’ukuri Banki y’abaturage n’igihugu muri rusange tubuze umukozi w’inyangamugayo, uyu Frederick yari amaze muri iyi banki imyaka isaga 20, mu gihe cy’intambara yabaye mu gihugu cyacu, uyu mugabo yahunganye amafranga ya Banki, intambara irangiye arayagarura, Banki irongera irakora, none apfiriye ku kazi yakundaga¨.

Nyakwigendera yavutse kuwa 06 Kamena 1966 apfa ejo bundi kuwa 13 Kanama, aho yivuganywe n’abagizi ba nabi bateye Banki yakoragamo.

Abakorana na Twagiramungu bavuga ko bamureberagaho mu kazi nubwo bo barimo ababaga barangije amashuri ya Kaminuza we atabashije kugeramo.

Ku rundi ruhande abaturage ndetse Padiri wa Paruwasi ya Karambi wayoboye igitambo cya Misa cyo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera basabye za Banki n’ibigo by’imari ko bigomba kurushaho gucunga neza umutekano w’amafranga y’abaturage aho kuyashakira umutekano hakoreshejwe inkoni.

Ku myaka 47 Frederick yahitanywe n'abajura bamurashe. Yari intangarugero yahoraga yisekera

Ku myaka 47 Frederick yahitanywe n’abajura bamurashe. Yari intangarugero yahoraga yisekera

Umuseke wegereye Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wari waje gufata mu mugongo umuryango wa Frederick, maze umubaza icyo Ubuyobozi bw’akarere bugiye gukora ngo ibigo by’imari byo mu Ruhango ba nyirabyo babirindishe imbunda.

Mayor Mbabazi Francois Xavier awutangariza ko iki kibazo bamaze kugifatira umwanzuro ufite umuti uhamye.

Ati¨ tumaze gutegura inama ihamagara abayobozi b’ibigo by’imari na za banki bikorera hano mu karere ka Ruhango, tuzababwira ko bagomba gukaza umutekano no kurindisha amafranga y’abaturage bakoresheje imbunda kandi bakajya bamenya kubitsa no kujyana amafranga mu gihe yabaye menshi ku mashami yabo yisumbuyeho.

Twamaze no gukorana inama n’abaturage tubabwira ko bagomba gukaza uburyo bakoramo amarondo kandi tujyiye gukurikiranira hafi ko amarondo akorwa, ikindi kandi turabasaba ko badufasha mu gushyikiriza inzego z’umutekano amakuru yose ashoboka ngo abakoze ubu bugome bamenyekane byanze bikunze, abaturage nibadufasha bazamenyekana¨.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko Polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu bakekwaho kugira uruhare mu iyibwa ry’iyi Banki harimo n’umukozi wa Banki wari mu kazi ubwo ibi bisambo byayiteraga.

Ibisambo byibasiye Banki y’abaturage Ishami rya Buhanda byayibye Miliyoni zisaga enye biikahasiga izindi bisaga 16 batabashije kubona, sibyo gusa banambuye ubuzima umukozi wa Banki Frederick ariwe washyinguwe.

Abaturage bari benshi baje gusezera kuri Frederick

Abaturage bari benshi baje gusezera kuri Frederick

Abaturanyi be bari mu gahinda k'urupfu rw'umuturanyi wabo

Abaturanyi be bari mu gahinda k’urupfu rw’umuturanyi wabo

Umubyeyi wa Frederick, abana be babiri (ku ifoto) n'umufasha mu gahinda

Umubyeyi wa Frederick, abana be babiri (ku ifoto) n’umufasha mu gahinda

Ababyeyi bakuru mu gahinda kenshi ko kubura umwana wabo

Ababyeyi bakuru mu gahinda kenshi ko kubura umwana wabo

Nubwo akavura karimo kagwa, ku irimbi bihanganiye imvura baramuherekeza

Nubwo akavura karimo kagwa, ku irimbi bihanganiye imvura baramuherekeza

Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wahumurije abaturage

Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yatabaye nyakwigendera anahumuriza abaturage n’umuryango we

Ishami rya Banki y'abaturage yibwe ku Buhanda

Ishami rya Banki y’abaturage yibwe ku Buhanda aho nyakwigendera yarasiwe

 

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA 
UM– USEKE.RW/Ruhango

0 Comment

  • Twihangashije imiryango ya nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • Imana imwakire mubayo!

  • Abo ababuze uwabo bihangane. Ariko rwose ubuyobozi bukurikirane abo bagizi banabi

  • R.I.P kdi abashizwe umutekano bakaze inshingano kuko aho bigeze no guhitana ubuzima bwa muntu ntabwo bikwiye

  • Nyagasani niyakire iyi nzirakarengane mu bwami bwe!igihano cy’urupfu nikidasubizwaho abantu bazashira!

  • Nyuma yo gusoma iyi nkuru irebana n’ubusambo bwitwaje imbunda , yasohotse mu kinyamakuru Umuseke , jye mbona harabayeho uburangare bukabije bwo kubika amafaranga menshi angana atyo kandi nta mutekano wayo uhari. Ibyo biranagarukwaho na Mayor Mbabazi Francois Xavier ubwo ngo yagiranga inama n’abayobozi b’ibigo by’imari na za banki bikorera mu Karere ka Ruhango kugira ngo ngo ababwire ibyo bagomba kw’itwararika.

    Ntarugera François

  • Imana imuhe iruhuko ridashira kandi imwyereke iteka.Ariko se ko mutatubwiye ukuntu muri 1994,yahunganye isanduku ya Bank akayigarura?Iyo sanduku se yaba yari yuzuye amakashi,cyangwa…..!Icyakora niba yari irimo amakashe,YARAKWIYE UMUDARI.Umuryango we niwihangane.

  • Imana imwakire mwumvise ubunyangamugayo bwe ko yagaruye amafaranga mu gihugu bamwe mu bakozi ba BPRsa bamwigireho kuko barangwa ninyereza bashyira mu mifuka yabo reba aho igeze itarebye neza irafunga imiryango kubera izo ntiti cyane cyane muri sous branch naho KIGALI zikora neza

  • PIR Frederick. Gusa uwo mudamu nazamure dossier bamuhe ku ndezo yo kuzarera abana dore umugabo we yaguye ku kazi. Kandi iyo dossier itanga agatubutse. Natirangaraho cg ngo bamurye yakuramo fondation yubuzima mugihe apfakaye.

  • Birababaje rwose,Imana imwakire.Gusa,uyu mugabo bigaragara ko yari afite ubunyangamugayo no kwitanga bihebuje mu kazi.Umuryango we ukwiye nibura gufashwa bifatika.Ikindi umutekano w’amafrs n’abayakoramo,Banki igashyiramo imbaraga nyinshi:Inzugi z’imitamenwa aho bikenewe,systeme de sécurité

  • Uyu mugabo akwiriye guhabwa umudali w’intwari z’u Rwanda.Ibintu yakoze ntabwo ari benshi twabishobora.

  • gusa uyu mugabo yagwaga neza!!!!!

  • Ko tutabonye ubuyobozi bukuru bwa BPR bufata ijambo, baba bigeze bahagaragara mu gusezera uwo mukozi wabo, byaba bibabaje ubuyobozi bukuru bwa Banaki y;Abaturage butaje guherekeza umukozi wabo.

    • None abana be n’mumugore nta kantu banque izabatera n’ukuntu yayikoreye ahubwo akaba ayizize?

    • bpr yari ihari ccyane alias we!human ressource manager wa bpr kgli yari ahari rwose n’izindi ntumwa nyinshi!

  • IMANA IMWAKIRE ICYO GIKORWA YAKOZE 94 KIRARENZE BAKURIKIRANE ABO BAJURA KANDI BAFASHE ABE BASIGAYE WE IJURU NIRYE

  • byonyine kuba yari akiri ku kazi kuri ariya masaha bigaragaza ko yakundaga umurimo unoze.abo assize bazitabweho by’umwihariko n’ikigo yakoreraga.Imana imwakire kandi iturinde abicanyi n’abandi bose bahungabanya umutekano.

  • Ndasubiza Alias: Nanjye nari mu baherekeje nyakwigendera, abakozi ba BPR bari bahari ku bwinshi muri uwo muhango, uhereye ku gashami nyakwigendera yakoreragamo, ishami rya Nyanza ndetse n’abo ku buyobozi bukuru baje bahagarariwe n’ushinzwe human resource

  • IMANA IMUHE IRUKO RIDASHYIRA BANK NKIZO ZIKOMEYE MUZIHE IMBUNDA.

  • Ubundi abantu baturuka muri kariya gace ni ifura kuva kere.

    • Ushatse kuvuga ko :Ubundi abantu baturuka muri kariya gace Gitarama ni imfura kuva kera?

      • Niba ri infura kuva kera se abamwishe baturutse hehe?

  • Imana imuheiruhukoridashira!

  • Kuri njye ho ni agahinda pe! ndi umwe mubo yagejeje kure aho ndi mu bumenyi mfite niwe mbikesha.Is my father nyuma y’uwanyibarutse! GOD BLESSED HIM.

  • iyi nzu bamusohoyemo se ko mbona iyi bank nta shimwe yamuhaye nyuma yo kugaragaza ubunyangamugayo nka buriya?/

    • rwose bank yibwirize ijire icyo yakora kuri familiye.

  • REST IN PEACE FRIEND

  • Jyewe uriya mugabo twariganye,ubupfura bwe n’ubunyangamugayo bwe si ubwa none tukiri no mu ishuri niko yari ameze.Niyigendere kuko igihe cye cyo kuba ku isi yagikoresheje neza.Ejo ni jye ejo bundi ni wowe,none se wowe ugiye waba usize nkuru ki imusozi nk’uko umuhimbyi w’indirimbo yabivuze.Bitekerezeho!!

  • Ni yigendere yari inyangamugayo

  • Uwagiye azize akarengane icyo nashishikariza za banques nukuzirinda bihagije N.B intwaro.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira;

  • Imana imwakire mubayo kandi BPR izibuke imirimo yayikoreye kugera naho ayizira.

  • ni ugushaka misiles na bombe atomiki arizo barindisha amabanki

Comments are closed.

en_USEnglish