Impanga z’imyaka 92 zapfiriye rimwe
Hafi imyaka 100 yari ishize izi mpanga zavutse zitandukanyijwe n’amasegonda zibana, ntizigeze zimara umwanya munini mu buzima zitari kumwe, zanitabye imana icyarimwe.
Adrian na Julian Reister batabarukanye
Julian Reister na Adrian Reister bombi bari bamaze imyaka 65 ari abihayumana (Abafrere) mu muryango w’abafaransisikani (Franciscain) muri leta ya Florida, USA.
Mu bitaro bya St Anthony ku wa gatatu ushize, Julian yapfuye mu gitondo, Adrian apfa nimugoroba, ngo no kuvuka Julian niwe wavutse mbere, nubwo mu gupfa hajemo amasaha aruta igihe bavukaga.
Mubyara wabo Michael Reister yagize ati:” mu buzima bwabo ntibigeze batandukana byibura amasaha agera kuri 12, no mu rupfu rwabo ntabwo yagezemo, Imana yabakundaga ntakabuza kuko bari abasaza beza”
Bihaye Imana bafote imyaka 20 gusa, bamaze imyaka 65 biyambariye amakanzu y’abafurere baba faransisikani, bigeze gutandukanywa gato bafite imyaka 40, umwe bamushyira i Manhattan (New York) undi i Boston (Massachusetts )ntibyababuzaga guhura kenshi cyane gashoboka, babonye ari ukubagora ababayobora barongera barabahuza.
Bibaniraga mu mahoro/Photo Internet
Bari bamaze imyaka 35 bibera muri kaminuza ya St Bonaventure University, ngo bahoraga bahuze basana udukoresho abanyeshuri babazaniraga ngo babasanire.
Buri wese yemezako aba bakambwe b’impanga ngo bagiraga umutima mwiza bidasanzwe, ntibigeze barangwa no kwikunda na rimwe.
Kuva 2008 bari barwaye bombi, kugeza ubwo bitabaga Imana kuri uyu wa mbere nibwo bashyinguwe mu mva imwe.
Chris Mexes
Umuseke.com
6 Comments
Imana ibishimire ibahembere ibyiza byabaranze kandi ibababarire aho batagengenze neza.AMIN
Yoo!Imana ibahe iruhoko ridashira.
Kandi bazabe hamwe muri Paradiso.
Tuzongera ku munsi w’umuzuko nitwe dusigaye tugomba kwiyeza hakiri kare.
Yooooo mbega udusaza twibereyeho neza! Nitwitahire n’ubundi badusigire ISI ni iy’ababi ubu ngubu ntamikino!
Imana ibakire mu bayo,kuri wa munsi bazongere babonane
oh!Imana ibahe iruhukoridashira ukobabanaga mu isi bazahorane muri paradizo !Imana iborohereze
Comments are closed.