Malawi nayo yasanze Amavubi mu rugo irayatsinda
14/08/2013 – Mu mukino wa gicuti hagati ya Malawi n’u Rwanda urangiye mu kanya kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, abakunzi b’Amavubi na ruhago batashye bitotombera ko gukina neza kw’Amavubi bitabashimishije kuko gutsinda iba ariyo ntego yo gukina. Ni nyuma y’uko Malawi yari imaze gutsinda 1 – 0.
Amavubi yatangiranye ishyaka, ahererekanya neza cyane birangira uko. Yakoze uburyo bwinshi bwo gutera mu izamu, ba rutahizamu basigaranye n’umuzamu wa Malawi bonyine inshuro zigera kuri eshatu ariko guteramo ashwi.
Igice cya mbere cyakinwe n’impande zombi mu mupira uryoheye ijisho cyane cyane ku basore b’Amavubi bahererekanyaga neza cyane.
Ariko ibyari byiza byavuyemo urujijo ubwo rutahizamu Sebanani Emmanuel bita Crespo yaje gufasha bagenzi be kugarira kuri ‘coup franc’ ya Malawi maze aho gukiza umupira n’umutwe akawuteresha akaboko, umusifuzi ntiyazuyaza yari Penaliti yinjijwe neza umuzamu Mutuyimana Evariste ajya mu rundi ruhande.
Igice cya mbere cyarangiye gutyo Amavubi agikina neza. Mu gice cya kabiri byabaye ibindi bindi, Amavubi yihariye umupira ahererekanya neza akanagera imbere y’izamu kenshi.
Bayoboywe na Haruna Niyonzima, aba bahungu b’Umutoza Nshimiyimana bahanahanye neza cyane. Amaraso mashya yagiyemo ya Niyonshuti Ghad na Innocent Habyarimana ni abakinnyi berekanye ko ari ba Semababa (wingers) beza cyane.
Habonetse uburyo bwo gutsinda bukozwe neza cyane ariko ba rutahizamu Sebanani, Tuyisenge, Gasozera na Jimmy Mbaraga ntawabashije guteramo iminota 90 irarangira.
Abafana basohotse bishimiye umukino mwiza aba bahungu b’abanyarwanda batera ariko bijujutira ko batera neza ariko badatera mu izamu.
Umwe mu bafana ubona akuze ngo witwa Bigango yabwiye Umuseke ati « Njye simbabaye cyane, narebye umupira cyane mu myaka yashize, ubu nibura abahungu bacu, ni abana b’abanyarwanda gusa, ubu ntibiri gukunda ariko umupira bakina urashimishije, igisigaye ni ukubatoza guteramo. U Rwanda rwataye igihe kinini cyane rukinisha abanyamahanga kandi nabwo byari byaranze. »
Tom Saintfiet utoza iyi kipe yo kwa Kamuzu Banda wamenyekanye cyane mu mateka ya Malawi yavuze ko yahuye ikipe nziza n’ubwo ayitsinze.
Tom Saintfiet ati « Ndemera ko ikipe nakinnye nayo ikomeye kuko yakinnye football kurusha iyanjye, ariko mu mupira utsinze niwe ubarwa. Ni byiza nanjye nabibonye ko abasore bandishije guhererekanya neza. »
Abafana b’Amavubi bandi bo bamanutse i Nyamirambo bitotomba cyane dore ko ngo badaherutse intsinzi mu rugo ku Amavubi, binubiye cyane ba rutahizamu badatsinda n’umutoza wabo Eric Nshimiyimana ngo ugomba guhindura byinshi cyane cyane mu kureba mu izamu.
Eric Nshimiyimana mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino avuga ko bagiye gukomeza gukarishya ubusatirizi bigisha bibanda ku buryo bwo gutera mu izamu.
Yibutsa ariko ko yakinnye adafite ba rutahizamu be Kagere Meddy uri mu igeragezwa South Africa na Ndahinduka Michel uri kumwe na APR FC muri Kenya mu marushanwa y’amakipe y’ingabo.
Nshimiyimana yavuze ko iyi kipe bari gutegura ari ahanini izakina imikino ya CHAN ya 2016 izabera mu Rwanda.
Photos/P Muzogeye& Nsengiyumva JD Inzaghi
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
sha Umuseke muri serieux
gukina neza nutsinde ubwo uba wakinnye neza gute koko?buriya gukina neza nugutsinda rero mureke kuvuga ngo bakinnye neza ahubwo nibikosore naho ubundi na teams dufite
Maze, mureke amagambo yo gushima ibitagomba gushimwa. Ni twemere ko nta equipe dufite ahubwo twicare dutekereze neza icyahorwa. Tuzahora dushima ibitagira umusaruro. Ngo bakinnye neza, gute se?? Ne mecanisme de defense cg? Nimutobore muvugishe ukuri.
Njye navuzeko ikipe naho yaba idafite umutoza, yakora nk’ibyo ikora = Gutsindwa.
Nta mpamvu rero yo kwishyura amafaranga kuri iyi kipe
Comments are closed.