Digiqole ad

Rubavu: Abaturage bafite impungenge ku buzima kubera isukari yitwa ‘Swiguru’

Iyi sukari mu karere ka Rubavu izwi ku izina rya ‘Swiguru’ cyangwa ‘Sukariguru’ bavuga ko ituruka muri Uganda. Ni isukari y’umweru icururizwa mu dushashi duto, abaturage bavuga ko abagabo bo ngo ishobora no kubatera kutabyara.

Isukari bita Swiguru  bayicuruza nk'ubunyobwa bwo mu mashashi

Isukari bita Swiguru bayicuruza nk’ubunyobwa bwo mu mashashi

Iyi sukari aba baturage bakemanga uyisanga mu mabutiki (boutique) mato mato mu baturage mu mirenge ya Nyamyumba, Nyakiriba,Nyundo,Rugerero,Kanama, na Rubavu.

Iyi sukari kandi ishyirwa mu migati n’amandazi bitekwa hamwe na hamwe kuko ngo igura macye bityo abifuza inyungu nyinshi bakaba ariyo bakoresha.

Niyongira Jean Bosco utuye mu murenge wa Rugerero yabwiye Umuseke ati “ Uragura umugati cyangwa irindazi ukumva ni isukari yuzuyemo gusa gusa, ntayindi bakoresha ni Swiguru kandi no mu mabutiki ngirango wayibonye. Iyi sukari twumva ko atari nziza ku buzima bw’abantu niyo mpamvu dusaba ubuyobozi kureba uko badukiza iyi sukari, n’iyo uyiriye wumva ko atari nziza namba.

Niyibizi Claude ucuruza butiki irimo iyi sukari ya Sukariguru avuga ko abaturage ariyo binywera kuko ihendutse kandi iboneka mu ngano nke buri wese ashobora kwigurira kugeza no kuy’ijana (100Frw).

Niyibizi ati “ Ibyo kuvuga ko igira ingaruka nukubyumva gusa, ntabyo nzi, ariko abaturage barayigura cyane. Wenda abo baba bayisebya ngo ituma abagabo batabyara.”

Bamwe mu baturage muri aka gace bavuga ko iyi sukari ngo itemewe ndetse ahubwo ngo yaba ari umuti uvura indwara z’inka.

Mukigo gishinzwe ubuziranenge RBS, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura iyubahiriza ry’amabwiriza y’ubuziranenge Philip Nzaire yabwiye Umuseke ko iyo sukari bayizi kandi itemewe gukoreshwa mu Rwanda kuko ntanubwo bayicisha ku mupaka ngo Rwanda Revenue Authority iyimenye.
Yagize ati” icyo kibazo turakizi, gusa natwe twarabihagurukiye n’ubwo abayicuruza n’abayizana batarafatwa.”
Uyu muyobozi muri RBS avuga ko aho babatungiye agatoki bahagera bakayihisha ngo ntibayicuruze kumugaragaro. Yemeza ko bikigoranye gufata abayinjiza n’abayicuruza ariko ko bari kubikurikiranira hafi.

MAISHA Patrick
UM– USEKE.RW/Rubavu

0 Comment

  • Iyi sukari yaramamaye n’i Kigali niyo ikoreshwa mu gutubura ibiribwa n’ibinyobwa bigombera isukari, bavuga ko inakoreshwa mu nzoga zinyuranye zikorerwa mu nganda nto(artisanat)kandi zemewe n’amategeko.

    Iyi sukari ituruka i Bugande kimwe na RDC. Mu Rwanda dufite ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, ahakorerwa imigati n’ayo mandazi ntibahayobewe, bakora iki?

    Ibigo byinshi mu gihugu bitangiye kugaragaza ko bibereyeho izina gusa, ubwinshi bwabyo busa n’ubwasimbuye za Ministeri nyamara umusaruro ubikomokaho ni mucye ugereranyije n’amagambo bikoresha byitaka ibyiza bitagaragara!

    Igihe kirageze ngo ibyo bigo bihindurirwe amazina cyangwa bisabwe gukora ibyo byiyemeje gukora; ibigaragara ko ntacyo bifashaho abaturage hari RBS, RURA. Ibi bigo bisigaye birangwa n’amazu aho kurangwa n’ibikorwa. Mwikubite agashyi.

  • kokose nkuko bivugwa iyi sukari koko ifite ingaruka? Ariko n’iyi isanzwe na yo itera bibi byinshi mu mu biri.

  • rbs nikore ubushakashatsi hanyuma ibwire abaturage ingaruka ishobora gutera ibindi bizikora naho kuvuga ko ntamisoro nti byerekeranye nagato

  • Njye mbona icya ngombwa ari uko bakwiye kuzabisuzuma bakabwira abantu ingaruka yagira ku buzima, kimwe n’ibindi by’ibirungo biba mu isoko bimeze nk’umunyu bashyira mu isombe ngo byitwa goût.

Comments are closed.

en_USEnglish